ESE NI NGOMBWA KO ABAKRISTO BATERANIRA MU NSENGERO?
IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 84:1-8; Yeremiya 31:7-14; Luka 2:41-52.
Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kibaza kiti: “Ese ni ngombwa ko abakristo bateranira mu nsengero?”
Mbese Yesu yajyaga mu rusengero? Yego rwose! Yesu akiri muto, yifatanyaga n’abagize umuryango we bari Abayuda hamwe n’abandi bantu bari bafite akamenyero ko kujya gusengera mu rusengero rw’i Yerusalemu (Luka 2:41-46). Amaze kuba mukuru, yajyanaga na bagenzi be b’Abayuda gusengera Imana mu isinagogi yo mu gace k’iwabo (Luka 4:14-16). Kuko Yesu yari azi agaciro k’inzu y’Imana, igihe yageraga mu rusengero i Yerusalemu yasanze barahahinduye isoko, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma, ababwira amagambo akomeye ati « Byanditswe ngo inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi » (Matayo 21: 12-17).
Guterana n’abandi mu nzu y’Imana ni ingenzi cyane ku mukiristu. Amateraniro adufasha kubakana no gukomezanya. Biragoye ko umuntu udaterana yabasha gukomera mubyo kwizera. Amateraniro kandi adufasha gukeburana no guhugurana. Bityo rero, ubwiza bw’amateraniro ntibugereranywa. Yesu ubwe yavuze ko dukwiye kuba mu nzu y’Imana (Luka 2:49). Dawidi nawe yaravuze ngo « Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe, n’ahantu ubwiza bwawe buba » (Zaburi 26:8) ; yongeraho ati: « Narishimye ubwo bambwiraga bati ‘Tujye mu nzu y’Uwiteka’» (Zab 122:1). Inzu y’Imana, urusengero, kiriziya n’andi mazina nkayo, ni inzu idasanzwe. Mu nzu y’Imana ni mu rugo, ni mu muryango; niyo mpamvu akenshi ujya kumva ukumva umuntu asuhuza mugenzi we ati « Uraho mwene Data »? Niho honyine imfubyi igera ikabona abavandimwe, ikabona umuryango munini w’abana b’Imana. Mu rusengero tujya tuhasubirizwa. Hana yari yarashenguwe no kutagira akana; ariko ubwo yazaga mu nzu y’Imana yegamiye inguni imwe y’urusengero asuka amarira ye imbere y’Uwiteka. Muri ayo masengesho niho havuye Samweli (1 Samweli 1: 10-28). Amateraniro Yera agira imbaraga kurusha Amasengesho; kuko iyo abantu bahuye ari benshi bashobora gusengana, guhugurana, gusangira igaburo ryera, kwigishanya, gukomezanya, kuzamurana no gufashanya. Mu materaniro haberamo ibintu byinshi bitandukanye kurusha mu masengesho kuko amasengesho umuntu ashobora no kuyakora ari wenyine. Iyo abantu barenze umwe bahuye bagasengana bahuje umutima Imana iramanuka ikabana nabo kandi igasubiza amasengesho yabo. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati: “Ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” (Mat 18:18-20)
Ntitwavuga ku bakristo batakijya mu nsengero ngo turangize tutavuze ababishimbuje gusengera mu mashyamba, mu masenga, mu mazi n’ahandi hitwa mu butayu. Bibiliya itubwira ko na Yesu hari ubwo yazamukaga umusozi agira ngo aganire n’Imana (Matayo 14:23). Nyamara nk’uko twabibonye, gusengera mu butayu ntibyigeze bituma Yesu areka kujya gusengana n’abandi mu isinagogi cg mu rusengero rukuru i Yelusalemu. Na none kandi, abakristo bakwiye kwitwararika ku bijyanye n’umutekano, kuko twagiye twumva abantu bagiye batakariza ubuzima bwabo mu butayu. Hari kandi na none abakristo batajya mu materaniro yera kubwo gusobanukirwa nabi aho Bibiliya igira iti: “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri, basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” (Yohana 4:23) Ndibwira ko kujya mu materaniro yera byatuma umukristo arushaho « gusenga mu kuri no mu mwuka ». Nshuti mwene Data, ntukemerere impamvu n’imwe idafatika yakubuza kujya munzu y’Imana guterana n’abandi. Hari ibihome bikomeye binyeganyega bigasenyuka iyo abana b’Imana bahuriye hamwe bavuga ibyayo. Niyo mpamvu Satani akoresha amayeri ye yose kugira ngo ubone impamvu zituma ugambirira kutajya mu materaniro yera. Iyo dusenze Imana iratwumva ariko iyo duteranye iramanuka ikabana natwe. Tujye dusenga ariko ntitukirengagize no guterana kwera. (Abah 10:25) Ndangije nkwifuriza umwaka mushyamuhire wa 2021.
Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!
Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr
Last edited: 02/01/2021
Add a comment