Créer un site internet

ESE MURI IKI GIHE NI NGOMBWA KO ABAKRISTO BATAMBA IBITAMBO?

IGICE CYO GUSOMA: ABAHEBURAYO 10:5-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kibaza kiti: “Ese muri iki gihe ni ngombwa ko abakristo batamba ibitambo?” Turibanda ku murongo wa 5 w’igice cya 10 cy’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo, ahagira hati: Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati ‘Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri.’

Isirayeli nk’ishyanga ryatoranyijwe n’Imana, yari ifite amabwiriza ahereranye n’uburyo bwo gusenga no gutura ibitambo n’amaturo (Kubara 28 na 29). Amaturo bagombaga gutanga yari agizwe n’imyaka, naho andi yabaga ari ibitambo by’amatungo, nk’ibimasa, intama, ihene, n’inuma. (Abal 1:3, 5, 10, 14; 23:10-18; Kub 15:1-7; 28:7). Hariho ibitambo byoswa byagombaga gukongorwa n’umuriro (Kuva 29:38-42) ; n’ibitambo by’uko umuntu ari amahoro-ababitambaga bakaba barifatanyaga mu gusangira igitambo cyabaga cyatambiwe Imana. (Abal 19:5-8) Gutura ibitambo nk’ibyo, bwari uburyo bwo gushimira Imana ko yabahaye umugisha ikanabarinda, kandi byatumaga bababarirwa ibyaha.

Usibye ako kamaro tumaze kuvuga, ibitambo na none byari bifite icyo bishushanya. Ibitambo by’amatungo byo mu gihe cy’amategeko ya Mose byashushanyaga igitambo gikomeye Uwiteka yari kuzatamba, agitangiye abantu bose. Icyo gitambo ni umwana we Yesu-Kristo. Ibitambo byo mu Isezerano rya Kera byari igicucu cy’igitambo cyo mu Isezerano Rishya. Ni ngombwa kumva neza ko igicucu cg ishusho bifite agaciro gake ugereranyije n’ikintu ubwacyo. Ntabwo ushobora kuba mu gicucu cy’inzu ; ahubwo uba mu nzu ubwayo. Ibi birakwereka ko ibitambo byo mu Isezerano rya Kera bitari bihagije.

Intumwa Pawulo yemeza ko ku bihereranye no guhesha abantu agakiza, ibitambo byose byatambwaga mu gihe cy’amategeko ya Mose bitari bifite agaciro gahoraho. (Abakol 2:16-17) Nicyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati : “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri. Ntiwishimiye ibitambo byokeje, cyangwa ibitambo by’ibyaha…aherako aravuga ati ‘Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.” (Abah 10: 5-9) Mu gusubira mu magambo yo muri Zaburi ya 40: 6-7, Pawulo agaragaza ko Yesu ataje gutuma abantu bakomeza gutamba ibitambo n’amaturo. Ibitambo byokeje cyangwa ibitambo by’ibyaha byose mu gihe Pawulo yandikaga ayo magambo byari bitacyemerwa n’Imana. Mu gihe Abisirayeli bari bafite uburyo bwamaraga igihe gito bwatumaga begera Imana binyuze ku bitambo, abakristo bo bafite urufatiro rwo mu rwego rwo hejuru rutuma begera Imana-ni ukuvuga igitambo cya Yesu Kristo (Yohana 14:6; 1 Petero 3:18).

Ubu “ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by’ibyaha.” (Abah 10-18) Turi mu gihe ibyari “igicucu cy’ibyiza bizaza” byasimbujwe “ishusho yabyo ubwabyo”.  (Abah 10:1) Ubu Yesu Kristo niwe Mutambyi mukuru umurika agaciro k’amaraso ye bwite kugira ngo atange impongano y’ibyaha by’abantu bose bizera igitambo cye (Abah 9:10-11; 24-26). Kuko Imana yemeye agaciro k’amaraso ya Yesu yatubereye igitambo, yahanaguye urwandiko rw’imihango rwaturegaga. Ni ukuvuga ko Uwiteka yakuyeho isezerano ry’Amategeko; hakubiyemo amaturo n’ibitambo byajyanaga na ryo, bityo akaduha impano y’ubugingo buhoraho. (Abakol 2:14; Abar 6:23) Ibitambo n’imihango byajyanaga nabyo, byagombaga gukorwa n’Abayuda kugeza igihe icyo byashushanyaga gisohoreye mu rupfu rwa Kristo.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, ntitwavuga ko ibivugwa mu Isezerano rya Kera birebana n’amaturo n’ibitambo nta gaciro bifite ku bakristo muri iki gihe, kubera ko “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha” (Abar 15:4). N’ubwo tudasabwa gutamba ibitambo mu buryo bwasabwaga n’amategeko, na n’ubu turacyakeneye icyo ibitambo byakoreraga Abisirayeli ku rugero ruto; ni ukuvuga kubabarirwa ibyaha byacu no kwemerwa n’Imana. Mu gutura ibitambo n’amaturo, Abisirayeli bagaragazaga kwitanga no kwigomwa mu buryo butangaje. Ibyo Yesu ntiyigeze abikuraho; ahubwo yagize imibereho irangwa no kwigomwa mu murimo yakoreye Imana kugeza n’igihe yemera kwitanga ngo aducungure. Ni yo mpamvu yagize ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire”. (Mat 16:24). Ibyo bisobanura ko umuntu wese ushaka kuba umwigishwa wa Yesu agomba kwigomwa ibintu bimwe na bimwe.

Icya mbere, umwigishwa nyakuri wa Kristo ntabaho uko yishakiye; ahubwo abaho akora ibyo Imana ishaka. Gukora ibyo Imana ishaka ni byo biza mu mwanya wa mbere kuruta gukora ibyo we ubwe yifuza. Ibyo Pawulo yabisobanuye agira ati: “Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.”(Abar 12:1) Na none kandi, Bibiliya igaragaza ko ishimwe ryacu ari nk’igitambo dutura Uwiteka. Mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo hagira hati: “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abah 13:15). Kugirira neza bagenzi bacu na byo ni igitambo gishimisha Imana. Bibiliya ibishimangira igira iti: “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” (Abah 13:16).

Mu gusoza, ndagira ngo nibutse ikintu gikomeye ku bijyanye n’ibitambo! Kuva kera kose, Uwiteka abona ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi ari imimerere y’umutima y’abatura ibitambo. Yaravuze ati: “Icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana biruta ibitambo byoswa.” (Hos 6:6; Mat 9:13; 12:7) Igihe abantu bayobaga bagakora ibyangwa n’Uwiteka ndetse bakamena amaraso y’abatariho urubanza, ibitambo batambiraga ku gicaniro cy’Uwiteka nta gaciro byabaga bifite. Ni yo mpamvu Uwiteka, abinyujije ku muhanuzi Yesaya, yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati: “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki? Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene. Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo? Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.” (Yes 1:11-13) Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana. (Abah 10:26-27) Twirinde gukora ibyaha nkana ngo kuko “twakijijwe n’ubuntu” (Ef. 2:8-9), kandi nihagira umuntu ukora icyaha, dufite umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose. (1 Yoh 2:2)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 19/12/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 18/12/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment