DUKWIYE KUBWIRIZA ABATABWIRIZWA

Judgement 1IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 95:1-7; Ezekiel 34: 11-16; 20-24; Matayo 25: 31-46.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho Ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “Dukwiye kubwiriza abatabwirizwa”.

Gukandamiza abakene bisa n’ibyatangiranye n’amateka ya muntu. Nubwo Abisirayeli bari bazi ko kurengera abakene ari itegeko ry’Imana (Gut 15:9-11), inshuro nyinshi ntibaryubahirizaga nk’uko bivugwa n’Umuhanuzi Amosi: « Uwiteka aravuga ati ‘Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n’umutindi bakamugura inkweto. Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, ….’ » (Amosi 2:6 ; 8: 4-7). Ibi kandi bishimangirwa n’Umuhanuzi Ezekiyeli agira ati: « Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n’indushyi, n’uwigendera bakamurenganya » (Ezekiyeli 22:29). Ibyo byabaga abashumba barebera kuko no muri bo ubwabo hari abakeneshaga intama bashinzwe gukenura: «Nicyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: ‘...Kuko mwabyigishije izirwaye zose urubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugeza ubwo mwazitatanirije kure’ » (Ezekiel 34:20-21). Igihe cya Yesu nabwo abakene bafatwaga batyo. Abanditsi n’Abafarisayo baryaga ingo z’abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y’urudaca (Mat 23: 14). No muri iki gihe cyacu, abaciye bugufi ntibitabwaho uko bikwiye. Abantu benshi bishimira kuba inshuti z’Imana ariko bakirengagiza bagenzi babo. Umuntu abwira se cyangwa nyina ati: « Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana » (Mat 15:5). Bamwe bumva basura akarere Yesu yabagamo, bakanyura mu nzira yakundaga kugendamo, bakabona inkombe z’inyanja yakundaga kwicaraho yigisha, ndetse n’ibibaya hamwe n’imisozi yakundaga kwitegereza. Nyamara niba dushaka kugera ikirenge mu cya Yesu, icyo dukeneye si ukugera i Nazareti, i Kaperinawumu, cyangwa i Betaniya. Tutiriwe tujya iyo yose, dushobora kubona ibimenyetso by’ibirenge bya Yesu hafi y’ibitanda by’abarwayi, mu mazu y’abakene, mu tujagari two mu migi, ndetse n’ahantu henshi hari abantu bakeneye guhumurizwa.

Muby’ukuri, byari bikwiye ko inkuru ya Yesu iba “Inkuru Nziza” koko ku bantu bose harimo n’abakene. Iyo “Nkuru Nziza” ikwiye kubwirwa mbere na mbere abakeneye guhumurizwa kurenza abandi. Birababaje kuba abavugabutumwa benshi bashinga insengero mu mijyi gusa (ahari abantu bifite). Iyi migirire ntaho itandukaniye n’imigirire n’iy’ab’isi, aho « ufite baza »: iyo ziryamira imyugariro n’utagira n’inkomarutaro aba yifuza kukugabira. Mbese abarwayi sibo bakeneye umuganga nk’uko Yesu yabivuze? (Luka 5:31) Dukwiriye kubwiriza abatabwirizwa, guhumuriza abadafite ubahumuriza, kureberera abadafite ubarebera, kurambika ibiganza kubo abandi bahaye akato nta mpamvu, etc. Icyo nicyo gisobanuro nyacyo cy’Inkuru Nziza ya Yesu, kandi ni nacyo cyamuzanye mu isi: “kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe (…) gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye ... (Yes 61:1-3). Kuri Yesu, kumukorera ni ukugobotora abantu ku ngoyi y’ibibazo bibabuza umudendezo w’abana b’Imana. Ni nayo mpamvu Yesu yavuze ko iyo tugiriye neza abaciye bugufi ariwe tuba tubigiriye (Mat 25:40).

Yesu yavuze ko abatita ku baciye bugufi ntaho batandukaniye n’abandi banyabyaha, ndetse ko ari « ibivume » kandi ko bazahanishwa gushyirwa mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be (Mat 25 :41). Kuba bariswe ibivume ndetse bakagereranywa n’ihene bigaragaza uburemere bw’icyaha cyabo aricyo kudaha agaciro Yesu n’umurimo wamuzanye mu isi. Umuntu witwa umukirisitu ariko akirengagiza abadafite shinge na rugero, kimwe n’abandi banyabyaha bose afite imico myinshi ahuriraho n’ihene. Reka ntange ingero nke: ihene, ipfukamira ubusa ndetse usanga yarakobotse amavi; ubonye amavi yayo wagirango irasenga ariko siko biri. Uko niko hari abantu bahora bapfukamye ubabona akagira ngo barasenga kandi badasenga. N’ubwo bakwiyiriza ubusa ntacyo bibamarira kuko batabikora nk’uko Uwiteka ashima (Yes 58:6). Ihene na none igira imbabazi nke ku bana bayo ugererenyije n’intama. Iyo ihene ikibyara ushobora gufata akana kayo ukakubikira ukayahura nta kibazo. Hari abakungu benshi usanga abana babo cg abandi bantu bafitanye amasano ya hafi babayeho mu buzima bubi cyane. Utagiriye imbabazi uwo yibyariye, ntabwo azazigirira rubanda. Ihene igira indi mico myinshi mibi ntarondoye ihuriraho n’abanyabyaha (gukubagana; kwambara ubusa; ubunebwe; kutayoboka shebuja; ubwibone; ibyagereranywa n’ubusambanyi; etc).

Yesu yabwiye abigishwa be ko hazaba umunsi ukomeye w’urubanza, aho abafite imico nk’iy’ihene bazashyirwa ku ruhande. Mu kuvangura intama n’ihene Yesu azashingira ku kuba umuntu yaritaye cg atitaye ku boroheje hanyuma y’abandi: “Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘nimuze… nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba. Azabwira n’abari ibumoso ati ‘ni mumve imbere…nari nshonje ntimwamfungurira, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansura’” (Mat 34-36 41-43).

Imana yahaye abakire ubutunzi kugira ngo bafashe abakene ariko ntibabyitaho; uhubwo bumva bafite isumbwe kuri bo. Ibyo byose Yesu arabireba, kandi umunsi umwe azabwira ababigenje gutyo ati: “cya gihe mwari mumerewe neza ku meza yanyu ateguyeho ibyo kurya by’amoko menshi, jyewe nicirwaga n’inzara ku muhanda. Igihe mwari munezererewe mu mazu yanyu y’akataraboneka, burya sinagiraga aho ndambika umusaya. Igihe utubati twanyu twari twuzuye imyenda y’amoko yose, jye sinari mfite icyo nambara. Igihe mwari muhugiye mu byo kwinezeza, jye nababarizwaga mu nzu y’imbohe. Igihe mwatangaga utwo mushigaje muduha abashonji b’abakene; igihe mwahaga abo bakene utwenda dushaje, mbese mwari muzi ko mubigirira umwami w’icyubahiro? Azababwira ati iminsi yose nari iruhande rwanyu mu buryo bw’imbabare, ariko mwaranyirengagije.

Bene Data, nubwo hari imiryango itandukanye yita ku bashonji, hari miliyoni nyinshi z’abantu bicwa n’inzara nyamara ku rundi ruhande hari abamena ibyo kurya. Ibyo bituma abakene badashobora gusobanukirwa iby’urukundo rwa Kristo. Mbese ibintu biramutse bihindutse tukajya mu mwanya wabo, ni iki twakwifuza ko badukorera? Ibyo rero ni byo, mu bushobozi dufite, dusabwa kubagirira. Itegeko Kristo adutegeka, kandi ari ryo rizadutsinda cyangwa rikadutsindishiriza mu rubanza, ni iri: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Kuri wa munsi ukomeye w’urubanza, abanze gukorera Kristo, abakomeje kwihugiraho no kwiyitaho ubwabo bonyine, umucamanza w’isi yose azabaherereza ku ruhande rumwe n’inkozi z’ibibi kandi bazahabwa igihano kimwe n’icyazo. Usibye n’ibyo, Ijambo ry’Imana ritubwira ko uha abakene atazakena, ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi (Imig 28:27). Ugiriwe ubuntu bwo kuburirwa hakiri kare; ubu ugiye gukora iki? Ukwiye kugira umuhigo uhigira imbere y’Imana aka kanya wo kugira uwo wambika; uwo ufungurira; uwo uha icyo kunywa; cg uwo wazajya kureba uri mu nzu y’imbohe. Yesu aguhe umugisha!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr  

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment