DUKUBITWA HASI ARIKO NTIDUTSINDWA RWOSE

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 81:1-10; Kuva 14:10-18 & 26-15:2; Ibyah 14:2-4

Bene Data muri Kristo Yesu, mbanje kubasuhuza. Pasika twayizihirije mu miryango yacu: ntibyari byemewe ko duhurira hamwe ngo turirimbe tunezerwe; ntitwahuye n’inshuti ngo dusangirire hamwe ibya Pasika (...). Twari gukora ibirori gute se mu gihe twibuka abavandimwe bacu b’Abatutsi barenga miliyoni bapfuye mu 1994 bazize Jenoside? Twari kwishima dute se mu gihe tumaze ukwezi kurenga tudasohoka mu nzu zacu; twumva inkuru z’abapfuye hirya no hino bazira covid-19-Hari ibihugu bipfusha abarenga 2000 ku munsi. Turababaye! Nyamara n’ubwo bimeze bityo, twebwe abasenga dufite ibanga: nubwo tubabaye nk’abandi bose twe ntitwihebye! Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduh?nwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. (2 Kor 4:8-9). Bene Data, n’ubwo amakuba ari menshi, nta na kimwe gikwiye gutuma dutakaza ibyiringiro kuko uko ariko gutsindwa gukomeye k’umukirisitu kandi akaba ari cyo Satani aba agambiriye iyo ateza akaga nk’aka turimo: “Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka” (Abaheburayo 3:14).

Bene Data bakundwa muri Kristo Yesu haracyariho ibyiringiro! Dufite Imana ifite imbaraga! Umunsi yashatse ko dusohoka muri aka kaga ntawe uzajurira: “Ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa inyanja yarabibonye irahunga, Yorodani isubizwa inyuma. Imisozi miremire yitera hejuru nk’amasekurume y’intama, Udusozi twitera hejuru nk’abana b’intama.” (Zab 114:3-4). Uwiteka yiteguye gukora imirimo ihambaye. Iyo imbaraga z’umwana w’umuntu zirangiye (ari byo bigereranywa no kuguma mu rugo turimo muri iki gihe) Imana iratangira igakora! Icyo dusabwa ni ukumvira amabwiriza y’uyoboye urugamba: “Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.”(Kuva 14:15). Mbese bene Data, biroroshye kuba ubona inyanja imbere umuntu akakubwira ngo komeza ugende wirohemo aragutabara wagezemo? Imana irambwiye ngo nimbwire Abakirisitu bakomeze bagende mu izina rya Yesu! N’ubwo twugarijwe n’ingorane nyinshi dukomeze tugende. Imana irambwiye ngo Abakirisitu nibakomeze inshingano bahamagariwe mu izina rya Yesu! Mukomeze mugende! (urugendo rwo mu Mwuka-si ugusohoka mu ngo zanyu!) Imana irashaka kwihesha icyubahiro imbere y’abakomeye, imbere y’abibwiraga ko bafite intwaro zarwanya umwanzi uwo ari we wese wabahangara: “Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be.” (Kuva 14:18)

Icyampa ku mpera y’ibi bihe bibi turimo amahanga yose akazaririmba insinzi y’Uwiteka! Icyampa iyi ikazaba impamvu yo kugira ngo abakomeye bo mu isi barekere aho kwirata imbaraga zabo ahubwo bashyire hejuru Uwiteka Imana yacu. Icyampa buri wese akazavuga ati: “Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza, Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.” (Kuva 15:2) Icyampa na none ku iherezo ry’ibihe; ubwo tutazaba tutagihangayika; ubwo abantu batazaba bagifite irari ryo kugirira nabi abandi; ubwo tuzaba tutagipfa; tukazafatanya twese kuririmbana indirimbo Nshya y’abanesheje:

“Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi asuma, kandi nk’iry’inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abacuranzi bacuranga inanga zabo, baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine na ba bakuru.”(Ibyah 14:2-3) Bene Data, reka ibi bihe bitume twongera kwisuzuma, dutekereze ku bukirisitu bwacu. Nituba turi muri Kristo neza ntituzapfa; urupfu ruzatunyuraho rugende nk’uko twabyibukijwe n’Umwepisikopi wacu mu butumwa yatugeneye mu kwizihiza iyi Pasika ya 2020. (Kuva 12:12-14).

Bene Data, uru rugamba nubwo rukomeye gutya ruzarangira Imana itsinze kandi abarwanye ku ruhande rwayo tuzishima. Erega nubundi Imana ihora utsinda. No mu bijyanye n’iki cyorezo Imana yatangiye gutsinda Satani ibitego by’umutwe: n’ubwo amateraniro yo mu nsengero yahagaze, Imana yacu yaciye inzira ifungura amateraniro yo mu miryango (ni ukuvuga ko umubare w’amateraniro aba ku cyumweru wikubye inshuro nyinshi niba buri muryango ukora iteraniro!) Amateraniro nk’ayo tuyakomeze ndetse dukore n’indi mirimo yose nko gutanga amaturo, gufasha abatishoboye, maze Satani atsindwe, amware mu izina rya Yesu!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Last edited: 12/06/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment