CA BUGUFI ICYUBAHIRO NI ICY’IMANA; UBUTUMWA BWANDITSWE NA DEACON NYANDWI MORDEKAI

NebucadnetsarBene Data, mbere ya byose mbanje kubaramutsa mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, amahoro y’Imana abane namwe. Mbere y’uko tuganira ku ijambo ry’Imana natangira mbibwira. Nitwa NYANDWI Mordekai ndi Umudiyakoni ukorera mu Itorero Anglican ry’ U Rwanda muri Diyoseze ya Shyogwe kandi nkaba ndi umuyobozi wungirije wa Paruwase ya Runda.

Ijambo ry’Imana tugiye gusangira rifite umutwe ugira uti: “CA BUGUFI ICYUBAHIRO NI ICY’IMANA.” Turifashisha amagambo dusanga mu gitabo cy’Umuhanuzi DANIYELI 4:25-34.

Bene Data, rimwe na rimwe iyo dusenga usanga dukoresha amagambo amwe namwe agira ati: “ Mana yo kubahwa, Mana yo Gupfukamirwa, Mana yo Gusingizwa, Mana yo Gutambirwa…..”; kandi nibyo koko ijambo ry’Imana rirabitubwira  mu rwandiko Pawulo ya ndikiye Abaroma 14:11, Yesaya 45:23 (Kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati: “Ndirahiye amavi yose azapfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana ”). Uhereye mu Isezerano rya Kera ukageza mu Isezerano Rishya, ahenshi hatugaragariza ko Imana ariyo yonyine ikwiriye gupfukamirwa /guhabwa icyubahiro, nk’uko tubisanga mu mategeko icumi y’Imana mu Kuva 20:1-4: “Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye.” Mu isengesho Yesu yigishije abigishwa be muri Matayo 6:9 Yarababwiye ati: “Nuko musenge muti  ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe’”. Yesu yongeye kubwira abantu bashakaga ku mureba ati: “Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro (Yohana 12:26).” Iyo urebye uyu murongo ubona ko Yesu azi neza ko mu buzima bw’umuntu akenera kubahwa ariko akagaragaza ko ariwe utanga icyubahiro. Pawulo nawe yunzemo ati: “ Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakishe gukora ibyiza badacogora.” (Abaroma 2:7) Ikibabaje ni uko aho kugira ngo abantu bashake icyubahiro giturutse ku Mana yabaremye bashakisha icyubahiro giturutse ku bantu/ibintu ibyo bikabagusha mu mutego wo kubaramya/kubiramya aho kuramya Imana ngo bayihe icyubahiro. Hari aho usanga abantu baramya amazu, amafaranga, ubutunzi, imiryango, …..ntibibuke ko tuzanabisiga. Ibyo byose bituma abantu bashaka icyubahiro cy’umurengera bakibagirwa guha Imana icyubahiro.

Nebukadinezari yari akomeye kuko yari Umwami w’i Babuloni, ndetse Imana yajyaga imukoresha mu guhana abantu bayo banze kuyumvira. Imana yari yaramuhaye kuba umwami w’abami, yaramuhaye ubushobozi, imbaraga n’icyubahiro nk’uko tubibona muri  Daniel 1:1-2, 2:37; agaragara nk’umuntu w’umunyedini w’idini risenga ibigirwamana. Yajyaga anyaga abantu akabajyana mu gihugu cye kubagira abacakara/abaretwa . Ubwo yateraga i Yerusalemu yanyaze abantu ashaka ko bazamugirira umumaro harimo Daniel, Saduraka, Meshake na Abedenego. Aba basore babanyagano banyanzwe bubaha Imana kandi bageze no mu gihugu kitari icyo iwabo bakomeje kubaha Imana. Ibyo bituma bamenyekana kubw’icyubahiro Imana yabahaye ndetse na Nebukadinezari amenya ko barimo Imana (barimo umwuka wera w’Imana)  isumba ibigirwamana kuko tubona kenshi agenda abitabaza mu byananiye abanyabwenge, abapfumu, abakonikoni cg abacunnyi be (Daniel 2:28). Tubona Nebukadinezari atangarira Imana ya ba Daniyeli avuga ko Imana yabo ariyo Mana nyamana ihishura ibihishwe byananiye imana ze n’abakozi bazo (Dan.2:46-47), hano wagira ngo agiye guhita arimbagura ibigirwamana bye ariko ikigutangaza ni ukubona yibagirarwa vuba ahubwo ako kanya agashinga ikingirwa mana mu kibaya cya Dura ngo bakiramye kandi yaramaze kuvuga ko Uwiteka ariyo Mana isumba byose (Dan.3:1-12)! Ubona yaragiraga amaragamutima yo gushaka kubaha Imana kubwo ibitangaza abonye ariko agahita abivamo. N’uyu munsi hari abameze gutyo , ubona baje mu nzu y’Imana bakanezezwa n’ibyo babonyemo ariko bagera hanze wa munezero ugashira bakongera kwisubirira mu by’isi. Aba ni ba bandi ba mbigiyemo mbivuyemo.

Umwami Nebukadinezari yarahindagurikaga; rimwe wasangaga yatinye Imana yo mu ijuru ubundi ugasanga yayobotse ibigirwamana. Bene Data, ibi bintu byo guhindagurika Imana ibyanga urunuka ikindi yanga umuntu uyibangikanya . Iyo Imana ibona ugenda uyambura icyubahiro cyayo yo ubwayo ifite inzira inyinshi ikigaruramo . Ntakabura imvano nyuma y’uko Imana irindiye ba Saduraka na bagenzi be mu  itanura ry’umuriro bavuyemo ari bazima byatumwe  Nebukadinezari yongera kuyihindira umushyitsi. Ibigaragara ni uko mu kanya gato yajyaga agira umutima wo guca bugufi/kwihana ariko akabyibagirwa vuba/ yari mpana vuba nigendere/ yagiraga imitima ibiri akanamuka , aha tubona ategeka abantu bose kujya basenga Imana ishobora byose(Daniel 3:28-30).Birashoboka ko no muri iki gihe dufite abantu bameze nka Nebukadinezari bahora bahindagurika mu kubaha Imana. Rimwe akaba arimo gusenga Imana ubundi akaba yagiye mu bigirwamana, yayibangikanyije ( Umuntu w’imitima ibiri anamuka mu nzira ze zose (Yakobo 1:8).

Bene Data, Imana yacu ntikinishwa; kubwo kubivangavaga kwa Nebukadinezari byamuviriyemo kujya  kuba mu ishyamba n’inyamanswa akajya arisha nkazo.Ubwenge n’icyubahiro yari afite birarangira mu gihe cy’Imyaka irindwi.Ubwo ubwibone bukabije bwari bumaze kuzamukira muri we byatumwe Imana imucisha bugufi (Daniel 4:28-30). Icyo Imana yamusabaga mu bwami bwe ngo atajya mu ishyamba cyari cyoroshye (Kwihana ibyaha bye no kugirira abakene impuhwe ariko umutima w’ubwibone watumye atabikora bituma ajyerwaho n’akaga gakomeye Dn.4:24). Mwene Data, cabugufi icyubahiro ni icy’Imana isumba byose. Ibituma wimura Imana ubikureho nawe uzabona amahoro kandi Imana izaguha icyubahiro.

Hari ingero nyinshi z’abantu bagiye batesha agaciro icyubahiro cy’Imana bakishyira hejuru nyuma yaho bakagerwaho n’akaga gakomeye:

  • Tubona abubakaga umunara w’I Babeli ngo bamenyekane Imana ikabatatanya (Itang.11:1-9)
  • Tubona umwami Farawo n’abanyegiputa bagerwaho n’akaga gakomeye kubwo kwanga kurekura ubwoko bwayo Imana igaragaza icyubahiro cyayo irabahana (Kuva 14:26-29)
  • Abafilisitiya bahuye n’akaga kubwo kunyaga isanduku y’ibihamya by’Abisiraheli bafatwa n’ibibyimba (1Samweli 5:6-7); Dagoni nayo yahaye icyubahiro Imana.
  • Ubutaka bwarasamye bumira Kora, Abiramu na Dotani basuzuguye umugaragu wa yo Mose  (Kubara 16:30-34)
  • Umwami Herode yaguye inyo kubwo kwishyira hejuru ntiyaha Imana icyubahiro (Ibyak.12:21-23)
  • Sawuli yaciwe kungoma kubwo kutayumvira (1Samweli 15:22-26)
  • Imana yagaruye icyubahiro cyayo ubwo Yesu yapfaga akazuka agakoza isoni abari bamubabye (Matayo 28:1-15); etc.

Ibi byose n’ibindi bigaragaza ko Imana ikunda icyubahiro cyayo ikanga umwuka w’ubwibone no kwishyira hejuru.

Ariko kubera ko Imana ari umutunzi w’Imbabazi tubona imbabazi zayo izigarura kuri Nebukadinzari imugarurira ubwenge bituma ndetse imukura mu ishyamba yongera kuba umwami noneho uyiha icyubahiro ku ngoma ye ariko Imana imaze kumwigisha komeye; kuba nk’inyamanswa (Daniel 4:33-34)!.Bene Data, n’uyu munsi hari abantu bashaka guha Imana icyubahiro imaze kubigisha/imaze kubacisha mu ishyamba .Birashoboka ko uyu munsi hari ibyatumye wimura icyubahiro cy’Imana muri wowe bigatuma  Imana yaba ikuretse akanya gato(Yesaya 54:7). Ariko nagira ngo ngutangarize ko kubwo kwemera guca bugufi no kuyumvira ukareka kuyibangikanya n’ibindi (ibyaha bitandukanye) Imana yakugarukaho ikagusubiza icyubahiro. Umwijima n’umucyo ntibibangikanywa. Ntabwo Imana yareka gufuhira ubuturo bwayo bwera (Inzu yayo) ibona  bwaranduye  harimo ubusinzi, ubujura, ubusambanyi, inzangano, amashyari, ikenewabo, kamere zitandukanye ibintu bitagakwiye kurangwa mu nzu yayo. Biba biteye Imana agahinda kumva ibintu byagakwiye kuba bibarinzwa mu bapagani bibarinzwa mu bantu bayimenye. Imana yacishije bugufi Umwami w’abami Nebukadinezari bugufi nawe yagucisha bugufi, yakwigisha ukabona kuyubaha ariko ibyiza ni ukuyubaha itarakwigisha.

Mu gusoza nakubwira  wowe mwene Data wumva icyubahiro cy’Imana cyarakuvuyeho kandi ukaba uzi aho cyakuviriyeho ko kubwo kurebaho waguye ukihana Imana yakugarurira ubwenge bwo kongera kuyubaha nayo ikagusubiza icyubahiro wanyanzwe. Reka twongere kugarurira Imana icyubahiro kandi iki cyorezo nacyo kigire isomo kidusigira. COVID-19 yaje itunguranye na Yesu azaza atunguranye, dukwiye guhora twubaha Imana. Bapastori, baririmbyi, banyamasengesho, bavugabutumwa, bayobozi batandukanye, reka twongere gutuma icyubahiro cy’Imana kigaruka mu nzu yayo no mubantu bayo. Reka twongere guhindishwa umushyitsi n’Imana bitume tuyubaha tureke kuramya ibyo yaremye ahubwo abe ariyo turamya nayo izadushyira hejuru. Twirinde kumenyera Imana, ahubwo duce bugufi icyubahiro ni icy’Imana. Amen!

Diyakoni NYANDWI Mordekai

Last edited: 13/10/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment