Créer un site internet

BWIRA ABISIRAYELI BAKOMEZE BAGENDE!

IGICE CYO GUSOMA: KUVA 14:15-22

Red seaNdabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “BWIRA ABISIRAYELI BAKOMEZE BAGENDE!”, bukaba bushingiye ku murongo wa 15 mu gice twavuze haruguru.

Abisirayeli bava muri Egiputa bibwiraga ko birangiye; bakize akarengane n’uburetwa bakoreshwaga n’Abanyegiputa. Icyakora baje gutungurwa no kubona Abanyegiputa babakurikiye, bagera ubwo babagotera hagati y’ubutayu n’inyanja; ku buryo nta hantu na hamwe bashoboraga kwinyagamburira. Kugira ubwoba mu gihe nk’iki bihita byikora! Tekereza kuba Imana yarakubwiye ko ikujyanye mu gihugu gitemba amata n’ubuki ukisanga ku nyanja itukura ugoswe n’abanzi muri ubu buryo! Mbese utekereza ko byari byoroheye Abisiraheli gukomeza kwizera ibyo Uwiteka yabasezeranyije no kumvira amabwiriza ye? Abisirayeli bari baragiye bakurikira inkingi y’igicu itangaje yababeraga ikimenyetso cy’Imana kibabwira gukomeza urugendo; ariko ubu noneho bibazaga niba icyo gicu kiterekana akaga gakomeye; bakanibaza niba kitabayoboye mu nzira mbi, ahadashobora kunyurwa. 

Mu bwoba bwinshi no gutaka, Abisirayeli bahindutse Mose umugaragu w’Imana, baramubwira bati: “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa? Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’” (Kuva 14: 11-12) Waba warigeze gutangirana n’abantu umushinga byagera gahati havutse ikibazo bakakwigurutsa; bati “ariko n’ubundi tubivuga; twarakubwiye?!” Icyo gihe se wabyitwayemo ute? Nakunze cyane imyitwarire ya Mose! Hagati y’inyanja n’amagare 600 y’Abanyegiputa, Mose ntiyigeze ahinda umushyitsi cyangwa ngo arware isusumira; ahubwo yahagaze mu kwizera, abwira abantu yari ayoboye ati: “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” ( Kuva 14: 13-14) Haleluya!

Mose yatakiye Uwiteka kandi nawe aramwumva! Nyamara nubwo Mose yatakaga, yari asanzwe yibitseho igisubizo. Mose yibagiwe ko mu kuboko kwe harimo inkoni y’ubutware! Imana yerekanye ko inkoni ya Mose ifite imbaraga igihe yahindukaga inzoka ikamira iz’abakonikoni ba Farawo. (Kuva 7:10-12) Mose yayikubise mu ruzi ruhinduka amaraso. (Kuva 7: 20) Yayizamuye hejuru y’amazi “ibikeri birazamuka bizimagiza igihugu cya Egiputa.” (Kuva 8:2) Yayikubitishije umukungugu “uhinduka inda mu gihugu cya Egiputa cyose.”(Kuva 8:12) Nyamara ibyo Mose yarabyibagiwe! Hari igihe abantu b’Imana tujya twibagirwa ko “dufite ubutware n’ubushobozi.” Ukwiriye kumenya ubutware wahawe muri Kristo Yesu ukabukoresha neza! Abana b’Imana dufite imbaraga zirya izindi mbaraga; dufite ubutware buri hejuru y’ubundi butware! Yesu yaratubwiye ati: “abizera bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” (Mar 16:18). Mbese ubu butwre tubukoresha gute?

Igihe Mose yatakanaga ubutware mu kiganza cye, Imana “yamusekeye mu bipfunsi” irangije iramubaza iti: “Ni iki gitumye untakira?” Nyuma Imana yategetse Mose iti: “Bwira Abisirayeli bakomeze bagende”! (Kuva 14:15) Ntibyoroshye kuba ubona inyanja imbere umuntu akakubwira ngo komeza ugende wirohemo aragutabara wagezemo! Nyamara Mose ntiyagize ubwoba bw’ibyo n’ingaruka zabyo; ahubwo yishyizemo ko abantu bagomba kumvira amabwiriza y’Imana byanze bikunze. Mu gihe Mose yarimo kuvugana n’Imana igikwiye gukorwa, ingabo z’Abanyegiputa zakomeje kubasatira zizeye kubafata mpiri bitazigoye. Nyamara igihe zari zibasesekayeho, ya nkingi y’igicu yazamukanye isheja yerekeza mu kirere, inyura hejuru y’Abisiraheli, maze imanukira hagati yabo n’ingabo z’Abanyegiputa. Urukuta rw’umwijima rwitambitse hagati y’Abanyegiputa n’Abisiraheli. Abanyegiputa ntibongeye kubona neza amahema y’Abisirayeli maze biba ngombwa ko bahagarara. Ariko uko umwijima wa nijoro warushagaho kuba mwinshi, ni ko ya nkingi y’igicu yahindukiraga Abisirayeli urumuri rukomeye cyane, rugasakara mu nkambi yose rubonesha nko ku manywa. Bibaye bityo, ibyiringiro byagarutse mu mitima y’Abisirayeli.  Icyo gihe Mose yamanitse inkoni ye, amazi aratandukana, maze Abisirayeli banyura mu nyanja hagati ku butaka bwumutse, amazi ahagaze nk’urukuta impande zombi.

Nubwo Abanyegiputa babonye ibibaye, bakomeje kwinangira imitima, bakurikira Abisirayeli; amafarashi yose ya Farawo n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye. Icyo gihe inkuba zarahinze n’imirabyo irarabya. Ibicu bisuka amazi, ijuru rirahinda, imyambi y’Uwiteka irashwara. Ijwi ry’inkuba ye ryari muri serwakira; imirabyo ye imurikira isi, isi ihinda umushyitsi, iratigita. (Zab 77:17-19) Abanyegiputa bacitsemo igikuba. Muri uko guhinda kw’inkuba no kurabya kw’imirabyo, bumvisemo ijwi ry’Imana yarakaye, bihutira kugerageza gusubira inyuma kugira ngo bahungire ku nkengero bari baturutseho. Nyamara Mose yarambuye inkoni ye, maze amazi yari yirundanyije arasubirana maze amira ingabo z’Abanyegiputa bashirira imuhengeri.

Ku Nyanja itukura, Imana yatanze isomo rikomeye ry’ibihe byose! Kenshi abakristo duhora twugarijwe n’ingorane, maze rimwe na rimwe ibyo twibwira mu mitima yacu bikatwereka ko ibintu biducikiyeho. Nyamara ijwi ry’Imana riratubwira riti: “Songa mbere!”; mukomeze mugende! Dukwiriye kumvira iri tegeko, nubwo amazi akonje y’inyanja itukura yaba asatiriye ibirenge byacu. Inkomyi muri uru rugendo ntizizigera zibura; ariko dukwiye gukomeza kugenda. Ukutizera kongorera abantu kuti: “Nimucyo dutegereze kugeza ubwo inzitizi zose zikurwaho, ubwo ni bwo dushobora kubona neza inzira ducamo”; ariko ku rundi ruhande ukwizera kudutegeka kujya mbere mu butwari, twiringiye ko ibintu byose bishoboka.

Dufite inkoni y’ubutware n’igicu kitugenda imbere. Igicu cy’inkingi y’umwijima ku Banyegiputa, ku Bisirayeli cyari umucyo mwinshi. Uko ni ko mu byo Imana igirira abatizera habonekamo umwijima no kwiheba, mu gihe mu byo igirira abiringira huzuyemo umucyo n’amahoro. Inzira Imana ituyoboramo ishobora kunyura mu butayu cyangwa mu nyanja, nyamara ni inzira itekanye. Nagira ngo nkubwire ko hari ubwo Imana izakunyuza mu nzira utumva, ariko yigirire icyizere kuko aho ikujyana ari heza. Nubwo amakuba ari menshi, nta na kimwe gikwiye gutuma dutakaza ibyiringiro kuko uko ariko gutsindwa gukomeye k’umukirisito.

Birashoboka ko ibyo uri gucamo bimeze nk’inyanja itukura. Hari ibiri imbere yawe byakubereye imisozi. Imbere hari inyanja, inyuma hari ingabo za Farawo; impande n’impande hari imisozi; mbese uragoswe cyane! Ibuka ko hari inkoni y’ubutware Imana yaguhaye! Reba niba ukiyifashe! Aho ntiwayirekuye? Ntiwanamutse ukaba usigaye utakibuka ko ufite inkoni; ukaba usigaye utaka gusa? Mbese ukurikije uko wiyumva urumva wamanika inkoni yawe ukambuka cg wakomeza ugataka gusa? Reka ibyo Imana yagukoreye mu minsi yashize bigutere kwizera ko izakomeza kukurengera. Uko Imana yambukije Abisirayeli inyanja; uko yarinze Daniyeli mu rwobo rw’intare; uko yabanye na Meshake, Saduraka na Abedinego mu itanura ry’umuriro; niko izabana nawe. Nta joro ridacya n’ubutari ubu bwarakeye! Imana ntijya ikangwa na biracitse, no mu muriro ugurumana ibasha kuharindira umuntu, mu nyanja ibasha kuhaca inzira, no mu butayu iharema iriba.

Igihe Abisirayeli babonaga Farawo n’ingabo ze babakurikiye, bagize ubwoba bwinshi; ntaho bari kunyura bahunga. Inyanja Itukura yari ku ruhande rumwe, ku rundi haturutse Abanyegiputa. Nyamara Imana yabwiye Mose iti nta mpamvu yo gutaka kandi mu kuboko kwawe wibitseho inkoni y’ubutware “Bwira Abisirayeli bakomeze bagende”! N’ubu Imana irabwira abagenzi bajya mu ijuru ngo bakomeze bagende mu izina rya Yesu! Abakirisitu nibakomeze inshingano bahamagariwe mu izina rya Yesu! N’ubwo twugarijwe n’ingorane nyinshi dukomeze tugende; Imana irashaka kwihesha icyubahiro!

Mu gusoza, nongeye kukwifuriza Umwaka mushya muhire wa 2023. Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 08/01/2023
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

 

Last edited: 07/01/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment