BIBILIYA IRIMO BIMWE BIRUHIJE GUSOBANUKIRWA, IBY’ABASWA BAGOREKA BAKIZANIRA KURIMBUKA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 106:1-10; Yona 1; 2 Petero 3:14-18. 

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku ngaruka zo kugoreka Bibiliya. Turibanda ku magambo ari muri 2 Petero 3: 15-16, agira ati: “Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe, ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.

Abantu bose bemerewe gutunga no gusoma Bibiliya, kandi ibyo ku ruhande rumwe ni byiza rwose! Nyamara ku rundi ruhande, umuntu yakwibaza niba buri wese afite ubushobozi bwo gusoma Bibiliya akayumva. Uko biri kose, biragoye ko umuntu asobanukirwa Bibiliya yose; ndetse n’abahanga muri Tewolojiya ntibayisobanukiwe yose, kandi ntibayisobanura kimwe.  Kuba muri Bibiliya ubwayo ishimangira ko muri yo harimo bimwe bitakumva na buri wese. Urugero ni amagambo twasomye uyu munsi, aho Petero avuga ko mu nzandiko za Pawulo harimo “bimwe biruhije gusobanukirwa”.(2 Pet 3:16) Daniyeli nawe hari ibyo yanditse avuga ko nawe ubwe atari asobanukiwe. Yabyemeye yicishije bugufi agira ati: “nuko ibyo ndabyumva ariko sinabimenya (sinabisobanukirwa) mperako ndabaza ntiDatabuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?’Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka.” (Dan 12: 8-9) Na none amagambo ari mu Byakozwe n’Intumwa 8:26-40 avuga uko Imana yohereje Filipo kujya gusobanurira Umunyetiyopiya w’inkone ibyanditswe. Iriya nkone yari umuntu ujijutse kuko ariwe wari ushinzwe umutungo w’umugabekazi; ariko ntiyari asobanukiwe ibyanditswe. Ijambo rye ngo “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” riratwereka ko hari benshi bazi imirongo yo muri bibiliya ariko batazi icyo ishatse kuvuga.

Muri Bibiliya harimo ibintu bikomeye twakumva nabi, bikagira ingaruka ku buzima bwacu. Uko gusoma nabi amabwiriza yanditse ku muti bishobora kuduteza akaga gakomeye, niko kumva nabi Ijambo ry’Imana bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye kurushaho. Niyo mpamvu ibyanditswe bidakwiye gusobanurwa uko umuntu yishakiye nk’uko Petero abivuga agira ati: “Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye” (2 Pet 1: 20). Kimwe mu bibazo bikomereye Itorero muri iki gihe, ni uko abakozi b’Imana basobanukirwa nabi Ijambo ry’Imana hanyuma bakayobya abo bigisha-kandi ibyo ni akaga. Niyo mpamvu Yakobo yavuze ati: “Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi” (Yak. 3:1). Abantu bavugisha Bibiliya ibyo itavuga. Bamwe babikora kubera ubujiji, abandi bakabikora babigambiriye hagamijwe gushyigikira inyigisho mpimbano. Kugira ngo bashyigikire inyigisho z’ibinyoma, bamwe bafata imirongo y’ibyanditswe bakayitandukanya n’ibyo ivuga-bifatira nk’amagambo yo mu gice cy’umurongo kugira ngo bashyigikire igitekerezo cyabo, iyo igice gisigaye muri uwo murongo gitandukanye n’inyigisho zabo.

Uko niko inyigisho z’ibinyoma zigwiriye ku byerekeye ubuntu bw’Imana. Amagambo ya Pawulo ari mu Abefeso 2:8 avuga ko agakiza ari ku buntu atari ku bw’imirimo, yakoreshejwe nabi hanyuma bayabyazamo ubutumwa bw’ibinyoma bitewe no kudasobanukirwa icyo yayavugiye, igihe yayavugiye n’uburyo yayavuzemo. Pawulo yaranditse ati: “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira” (Ef. 2:8-9). Abenshi bibanda gusa kuri ayo magambo ya Pawulo avuga ku gukizwa n’ubuntu atari ku bw’imirimo, bakavuga ko gukizwa ntaho bihuriye no kwera no gukiranuka. Bamwe ndetse bajya kure bakageza n’aho bavuga ko umuntu ashobora gukora ibyaha uko ashaka, kandi ko kwihana atari ngombwa. Nyamara muby’ukuri, Pawulo ntavuga ko twakijijwe n’ubuntu gusa, ahubwo avuga ko “twakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera”. Kwizera n’ubuntu byombi bigomba kuhaba kugira ngo agakiza kabeho. Ibyanditswe bivuga ko “kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye (Yak 2:14-26); kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo” (Ef. 2:10). Pawulo ntavuga ko gukiranuka ntacyo bimaze. Aravuga ko tutari gushobora gukizwa iyo hatabaho ubuntu bw’Imana; ariko igihe twakiriye ubwo buntu mu kwizera ni ho agakiza kaza mu bugingo bwacu. Agakiza gakurikirwa no kumvira-ni yo mbuto yo kwizera kuzima.

Ntabwo dukwiye gusoma Ijambo ry’Imana “bunyuguti” nk’uko umuntu asoma ikinyamakuru. Yesu navuga ati “Ni jye mutsima w’ubugingo” ukumva ko yavugaga umutsima turya, nta kindi uzakora usibye kumufata nk’umubeshyi! (Yoh 6:48-68) Tekereza uramutse wumvise nabi amagambo ya Yesu agira ati: “N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu”! (Mat 5:30) Niba Yesu yarashakaga kuvuga ko buri wese muri twe ukoze icyaha agomba guca urugingo rwe rwakimukoresheje, twese ntawe uba agifite ibiganza, umunwa, igitsina, amaso, n’izindi ngingo zikunda kuducumuza! Icyo Yesu yashakaga kutwigisha ni uko icyaha gishobora kuduta muri Gehinomu, kandi ko uburyo bwo kukirinda ari ukugendera kure ibintu byose bishobora kutugusha.

Dukeneye gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Kubw’ibyo, dukeneye umwuka wera w’Imana, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana” (1 Abakor 2:9-10; Yoh 14:26). Bibiliya yandikiwe abantu bemera kwigishwa; bityo rero abafite ubumenyi bwisumbuyeho bakwigisha Bibiliya abandi bantu bifuza kuyisobanukirwa. (Ibyak 8:26-35). Mu gihe umwuka wera ari we mwigisha wacu w’ibanze uduhishurira kandi akatwemeza ukuri kw’ibyanditswe;  amasomo yo mu ishuri nayo ni ingenzi mu kwiga neza Ijambo ry’Imana.

Na none kugira ngo twumve neza Bibiliya, dukwiye kwirinda abigisha bagoreka ibyanditswe. Mu ntwaro zikomeye Satani akoresha mu gusenya Itorero, harimo inyigisho ziyobya. Abigisha b’ibinyoma bifashisha Bibiriya bakayisobanura uko itari; bazazana inyigisho zirema ibice; bigisha abantu gukurikiza ingeso z’isoni nke, kandi irari ryabo ribatera gushaka indamu muri rubanda bababwira amagambo y’amahimbano. (2 Pet 2:1-3) Ibyo si igitangaza-niba Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo, n’abakozi be bakwigira nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka. (2 Abakor 11:14-15). Satani wabwiye Eva ngo: “Gupfa ntimuzapfa”, ni we muri iyi minsi ubwira abantu ngo: “gukora ibyaha ntacyo bitwaye”; ni we woshya abantu kudatanga icyacumi n’amaturo; kutajya mu nsengero no gutuka Imana n’abo yasigiye amavuta gukora umurimo wayo. Uwo Satani ni we woshya abantu  ko kwishora mu butinganyi no gukora ibindi biterasoni ari uburenganzira bwabo, kandi niwe ukoresha abagoreka Ijambo ry’Imana babigambiriye. (2Tim 3:13) Ababikora babizi n’ababikora batabizi; abigisha n’abigishwa, twese dukwiye kuba maso tukirinda kugwa muri uwo mutego wa Satani. Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu. (2 Pet: 3: 17) Mwirinde hatagira umuntu ubayobya!” (Yoh 24:4)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 15/08/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 14/08/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Musabyimana Wellars
    • 1. Musabyimana Wellars On 15/08/2021
    Mwakoze cyane kubw'iyi nyigisho, biragaragara ko abantu benshi dukeneye ubusobsnuro bwimbitse ku magambo akoreshwa muri Bibiliya kugirango biturinde kumva no gukoresha nabi Ijambo ry'Imana bizanira umuvumo isi yacu.

Add a comment