BENE SE WA YOZEFU BATI NTUGOMBA KUROTA!

IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 37:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “BENE SE WA YOZEFU BATI NTUGOMBA KUROTA!” Turibanda ku magambo akurikira: “Yozefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga. Arababwira ati ‘Ndabinginze nimwumve inzozi narose’. Bene se baramubaza bati ‘Ni ukuri wowe uzaba umwami wacu? Ni ukuri wowe uzadutwara?’ Izo nzozi ze n'ayo magambo ye bituma barushaho kumwanga.(Itang 37: 5-6, 8)

Yozefu, ni umuhungu wa cumi na rimwe wa Yakobo, akaba imfura ya Rasheli, umugore we wari inkundwakazi. Rasheli yamaze igihe kirekire atarabyara, amaherezo aza kubyara Yozefu. Rasheli yapfuye igihe yabyaraga murumuna wa Yozefu witwaga Benyamini. Yakobo amaze gupfusha umugore we, yakomeje gukunda cyane abo bahungu be babiri yabyaranye na Rasheli.​ (Itang 35:​18-20; 44:​27-29) By’umwihariko Yakobo yatonesheje Yozefu cyane. Yamudodeshereje ikanzu ndende igera ku birenge, ifite amaboko maremare, y’ubwoya bwiza bworohereye, itandukanye n’iya bene se. Iyo kanzu ishobora kuba yarambarwaga n’abantu bakomeye cyangwa ibikomangoma. Icyakora uwo mwambaro waje guteza Yozefu ibibazo bikomeye. Icya mbere, uwo mwana yari umushumba; ibyo bikaba byaramusabaga gukora imirimo y’amaboko igoranye. Reba rero Yozefu yambaye uwo mwambaro w’akataraboneka, agenda mu byatsi birebire, yurira ibitare cyangwa agerageza kubohora umwana w’intama wafatiwe mu gihuru cy’amahwa. Ikibazo gikomeye cyane kurushaho ni uko uwo mwambaro wagaragazaga bidasubirwaho ko Yakobo yakundaga Yozefu kuruta uko yakundaga bakuru be. (Itang 37: 4) Iyo kanzu yabaye igihamya cy’ukubogama kwa se, maze bituma bakeka ko hari umugambi wo kwirengagiza abana be bakuru agaha ubutware umwana wa Rasheli.

Ikintu kigoye kumva muri iyi nkuru ni imyifatire ya Yakobo, imbere y’abahungu be. Yakobo yagombye kuba yari asobanukiwe uburyo kudafata abana kimwe bishobora gukurura amakimbirane hagati yabo. Igihe Isaka (se wa Yakobo) yari ashaje cyane, yagombaga guha umugisha umwana w’imfura. Nubwo Esawu ariwe wari imfura, Rebeka yafashije Yakobo wari muto aba ari we uhabwa umugisha. Esawu abimenye, yarakariye murumuna we cyane maze ashaka kumwica. Icyo gihe Yakobo yahungiye kwa Nyirarume Labani amarayo imyaka igera kuri 20. Ibi byagombye kuba byaramuhaye isomo bigatuma yirinda itonesha mu bana be. Nyamara siko byagenze, ahubwo yitwaye nka se Isaka, atonesha umuhungu we Yozefu bitera abandi bana ishyari. Si icyo cyonyine gusa bene se wa Yozefu bamuzizaga. Yakoraraga nk’ushinzwe iperereza cyangwa nk’ibiro ntaramakuru, agatangaza amafuti ya bene se. Yabwiraga se ibintu byose bavugaga n’ibyo bakoraga; niba banyweye itabi, niba barwanye n’abandi bana; mbese amakosa yose muzi abana bakora. Burya nta muntu n’umwe wishimira ko bamunegura- Benese wa Yozefu ntibishimiraga uburyo abwira se ibyabo.

Urwango rwa bene se rwaje kurushaho kwiyongera igihe Yozefu yatangiraga kurota inzozi zerekanaga ko umunsi umwe azabategeka. Kuba yararose inzozi cyari ikintu kimwe; ariko kuba yarumvaga ashobora kuzirotorera ushaka kuzumva n’utabishaka ni ikindi! Mu kurotorera bene se inzozi yarose, Yozefu yasutse lisansi mu muriro. Birumvikana ko abavandimwe be babyakiriye nabi. Yakobo nawe ntabwo yakiriye neza izo nzozi, bituma acyaha umuhungu we.

Yozefu yarotoreraga bene se inzozi yarose atitaye ku rwango bamugiriraga. Wakwibaza uti ni iki cyatumaga akomeza kubabwira ibyo yarose kandi azi ko batamukunda. Iki kibazo ni Yozefu wagisubiza, ariko natwe nk’abantu hari ibisubizo nka bitatu twabona.  Icya mbere, ashobora kuba yarabarotoreraga inzozi yarose kubera ko yabonaga zimushyira hejuru yabo; akavuga ati nubwo munyanga ariko mumenye ko nzabategeka. Bibaye bimeze bityo, yaba ataragize ubwenge. Nta kintu Imana iduhishurira igamije ko kiduteranya na bagenzi bacu, ariko iyo tubuze ubwenge tukabyitwaramo nabi, havuka ingorane nyinshi. Icya kabiri gishoboka, ni ukudaha agaciro urwango bari bamufitiye, akarenga ikibatandukanya agakomeza kubafata nka bene se, akabakunda, agatekereza ko ahubwo bakabaye banezezwa n’uko Imana yamutoranyije ngo azabayobore, akibwira ko nabibabwira bamukunda nk’umuntu uzagira umumaro mu gihe kizaza. Icya nyuma umuntu yatekereza kijyanye n’imyaka y’ubukure bwe yatumaga ntacyo yitaho, akibwira ko abantu bose ari beza.

Kurotora inzozi ze imburagihe ndetse akazirotorera abamwanga, ni ikimenyetso cy'uko Yozefu yari akiri umwana mu mitekerereze ye. Umwana nta mutima mubi aba afite, kandi nta n'uwo abona mu bandi. Umwana yizera bose, kandi agashimishwa no kubara inkuru zose ntacyo asize. Nubwo Yesu yatubwiye kumera nk'abana ngo tuzabashe kwinjira mu bwami bw'ijuru, ni mu buryo bw'umutima utaryarya, ariko si mu mikorere irimo kudasobanukirwa. Imyitwarire ya cyana ibasha kutuzanira intambara zikomeye kandi zitari ngombwa. Kuvuga ibyo Imana ikweretse byose, kwizera abantu bose ko ari beza kandi bagukunda nk'uko nawe ubakunda, kwemera amagambo meza abantu bakubwira ntumenye ko akanwa kabasha kuvuga ibinyuranye n'ibyo umutima utekereza n'ibindi, bibasha kutuzanira ibibazo. Niyo mpamvu Yesu yatubwiye ko adutumye nk'intama hagati y'amasega. (Mat 10:16). Abakristo benshi bagiye bagwa mu mitego y'ubusambanyi, kunywa inzoga n'ibindi kubwo kutagira amakenga no kwiringira ubwiza ku bantu bose nk'abana. Pawulo aduha inama nziza agira ati: “Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.” (1Kor 14:20). Dukwiye kuzirikana ko turi mu isi irimo umwanzi ukorera mu bantu Imana yaremye.

Iyi nkuru ya Yozefu n’abavandimwe be, iromo amasomo menshi nshaka ko dusesengura mbere yo gusoza ubu butumwa. Imyitwarire ya buri wese uvugwa muri iyi nkuru ishobora kutwigisha. Reka duhere kuri Yakobo. Uyu mugabo yari yarashatse abagore benshi. Yari afite nibura abana 14 yabyaranye n’abagore bane-ni ukuvuga abagore be babiri ari bo Leya na Rasheli n’abaja babo ari bo Zilupa na Biluha. Abo bagore b’abakeba bagiriranaga ishyari, kandi iryo shyari ryageze no mu bana babo.​ (Itang 29:​16-35; 30:​1, 8, 19, 20; 37:​35)Yakobo yari afite umuryango mugari ariko urimo amacakubiri. Ibyo Bibiliya ivuga kuri uyu muryango ni gihamya ifatika y’ingaruka z’ingeso yo gushaka abagore benshi. Ikindi twavuga kuri Yakobo ni uko atagize ubushishozi ubwo yerekanaga ko Yozefu aruta abandi bana, maze bigatuma abandi bahungu be bamugirira ishyari. Ibyabaye mu muryango we bitwigisha ko gutonesha bishobora gukurura amacakubiri mu muryango. Ababyeyi bari mu miryango irimo abana badahuje ababyeyi bagombye kugaragaza ubwenge bakizeza buri mwana ko akunzwe, ko afite impano zihariye kandi ko afite uruhare mu gutuma umuryango ugira ibyishimo. (Abar 2:​11)

Reka turebe noneho kuri Yozefu (Karosi). Yaravugaga cyane, nta banga yagiraga, yahoraga abwira se ibyo bakuru be bakoraga baragiye; mbese yasaga n’umunyamakuru wa se cyangwa ushinzwe iperereza. Ivuzivuzi rya Yozefu ryatumye arotora inzozi ze igihe kitaragera bimuviramo kwangwa na bene se. Iyi ni imyitwarire ya cyana, abakristo tugomba kwirinda.  Bene se wa Yozefu bamwanze kurushaho ubwo yabarotoreraga inzozi ze. Igihe turose inzozi cyangwa Imana ikaduha icyerekezo cy’ibyo tuzageraho, abantu bamwe ntibabyishimira. Abo dukwiye kurotorera inzozi ni abazadufasha kugira ngo zisohore si abatifuza ko twatera imbere.

Reka nsoreze ku myitwarire y’abavandimwe ba Yozefu. Nubwo ishyari ryabo rishobora kuba ryari rifite ishingiro, kwemera kuganzwa na ryo byari ubupfapfa. (Imig 14:​30; 27:​4) Ese waba warigeze kugirira ishyari umuntu runaka watoneshwaga cyangwa agahabwa icyubahiro nawe wifuzaga? Mu gihe bikubayeho, ujye wibuka abavandimwe ba Yozefu. Ishyari ryabo ryatumye bakora ibintu baje kwicuza cyane nyuma yaho. Ibyababayeho byibutsa abakristo ko kwishimana n’abishima ari ingenzi cyane.​ (Abar 12:​15) Mu bukristo bwacu, twirinde itonesha, ubwana n’ishyari, mu miryango yacu, mu bo dukorana no mu matorero dusengeramo.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 27/03/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment