ARIKO WOWE HO MUNTU W'IMANA UJYE UHUNGA IBYO!

Man robs bankIGICE CYO GUSOMA: 1 TIMOTEYO 6: 6-19

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ARIKO WOWE HO MUNTU W'IMANA UJYE UHUNGA IBYO!” Turibanda ku murongo ugira uti: “Ariko wowe ho muntu w'Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n'ubugwaneza.(1 Tim 6:11)

Abantu b’Imana dufite itandukaniro! Hagati y’umuntu uvugwa guhera ku murongo wa 3-5 n’uvugwa ku murongo wa 6-8 harimo itandukaniro rinini cyane. Ku ruhande rumwe, haravugwa umuntu “utemera amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo, n'ibyigisho bihura no kubaha Imana, wikakariza kwihimbaza kandi ari nta cyo azi, ushishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukeka ibibi, n'impaka. Ni umuntu wononekaye ubwenge, wakamyemo ukuri, wibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu.” Ku rundi ruhande, haravugwa umuntu wubaha Imana kandi akagira umutima unyuzwe. Uwo muntu asobanukiwe ko nta cyo yazanye mu isi kandi nta cyo azabasha kuyivanamo. Kuba afite ibyo kurya n'imyambaro biramunyuze. Umuntu wa mbere ni umuntu w’isi cyangwa wa kamere, naho undi akaba “umuntu w’Imana”.

Wakwibaza uti ni inde utari uw’Imana? Igisubizo ni uko mu bisanzwe ntawe; kuko abantu bose (ababi n’abeza) ari Yo yabaremye. Abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana (Intang 1:27), kandi bose yabaremye batunganye, ariko nyuma bamwe baje kwitandukanya na yo. (Umubwir 7:29) Kubera iyo mpamvu, isano umuntu afitanye n’Imana ntigishingiye gusa ku kuba ari yo yamuremye, ahubwo ishingiye ku kuba yaravutse ubwa kabiri. Yohana abivuga muri aya magambo: “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana”. (Yoh 1: 12-13) Petero nawe abishimangira agira ati: Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo.” ( 1Pet1:3) Abavutse ubwa kabiri nibo bantu b’Imana. Nk’uko umuntu agira “abantu be”; ni ukuvuga “inshuti bahuza muri byose”, niko n’Imana ifite “abantu bayo”. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe’ " (2 Tim 2:19)

Nk’uko twabibonye haruguru, Pawulo yagaragaje ibiranga abantu b’Imana. (1 Tim 6: 6-8) Umuntu w’Imana aharanira kubaho akurikiza ubushake bwayo kandi akayoborwa n’Umwuka Wera. Mu buryo butandukanye n’ubwo, umuntu wa kamere ntiyemera ibintu by’Umwuka w’Imana, (1 Abakor 2:14-16), arangwa n’ishyari n’ubushyamirane (1 Abakor 3:1-3). Mu kwerekeza ku bantu ba kamere, Bibiliya ikoresha inyito zitandukanye : abantu buntu, inyamaswa bantu, ab’isi, ibiti bantu, etc. Abo Bibiliya yita “abantu buntu”, ni abantu badafite Umwuka w’Imana. (Yuda 19) Inyamaswa bantu ni abantu bahorana amakimbirane akaze mu mitima, intonganya n’imivurungano. (Yak 3: 14-16) Ab’isi ni abanga abantu b’Imana (Yoh 15:19); bari mu butware bwa Satani (Yoh 14:30). Yohana yaranditse ati: “Tuzi ko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bari mu Mubi.” (1 Yoh 5:19) Ibiti bantu, birumvikana ko ari ababaho ubuzima nk’ubw’ibiti. Abo “bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw'imitima yabo, byabatandukanije n'ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby'isoni nke byose bifatanije no kwifuza.” (Abef 4:17-19) Usanga abantu babaye nk’ibiti baratakaje ibyumviro bimwe na bimwe-nta soni bagira, ntacyo batinya; mbese usanga gukora ibibi ntacyo bibabwiye.

Pawulo yahuguye Timoteyo kwirinda imibereho y’abantu ba kamere, akagira imibereho ikwiye umuntu w’Imana. Amaze kurondora ibiranga abantu ba kamere (1 Tim 6: 3-5), yabwiye Timoteyo ati: “Ariko wowe ho muntu w'Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n'ubugwaneza. (1 Tim 6:11) Mubyo Pawulo yasabye Timoteyo guhungira kure harimo irari ry’ubutunzi. Yaramubwiye ati: “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera.” (1 Tim 6: 7-10) Aya magambo ya Pawulo kimwe n’andi menshi dusanga muri Bibiliya avuga iby’ubutunzi yagiye yumvikana mu buryo butandukanye. Bamwe bigisha ko ubutunzi ari ikimenyetso cy’umugisha utangwa n’Imana, naho ubukene bukaba umuvumo cyangwa icyaha. Kuri iyo myumvire niho hakomotse ivugabutumwa rimaze gukwira hose ryubakiye ku bitangaza, ku buhanuzi, ku iyerekwa, etc. Ku rundi ruhande na none hari abavuga ko ubutunzi bw’iby’isi nta mumaro-bati nta hantu na hamwe Yesu yigeze akora igitangaza cyo guha umuntu ubutunzi; ahubwo yabwiraga abigishwa be ko bagurisha ibyo batunze bakabifashisha abakene!

Muby’ukuri, Ijambo ry’Imana ntirirwanya ubukire no kugubwa neza. Salomo yaranditse ati: "Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi" kandi “Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire icyubahiro n’ubugingo" (Imig 22:4) Ijambo ry’Imana rivuga ko gukena atari ubushake bw’Imana-Hari ubukene buzanwa no kutumvira Imana: "Uwanga guhanwa bimutera ubukene …" (Imig 13:18). Na none amagambo agira ati “Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Kugira ngo ntungishe abankunda, nuzuze ububiko bwabo", agaragaza ko Imana ubwayo ari umukire!  (Imig 8: 17-18, 21).

Nyamara nubwo bimeze bityo, Imana nayo izi ko ubutunzi bushobora kugusha umuntu, iyo abuhinduye ikigirwamana, bityo bukamubera umuvumo. Niyo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.” (Mat 19: 23-24) Ubukene ni ikigeragezo gikomeye, ariko no gukira mu buryo buhesha Imana icyubahiro byananiye abantu benshi kugeza n’ubwo abantu bamwe bavuze ko “abakire atari abantu”! Pawulo avuga ko gushyira imbere irari ry’ubutunzi bishobora kugusha abantu mu bishuko, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Akomeza avuga ko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hakaba hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba bava mu byo kwizera. (1 Tim 6:9-10) Pawulo atanga inama ko umuntu w’Imana yagombye kunyurwa n’ibyo Imana yamuhaye. (Tim 6:6; Abah 13:5). Nubwo Imana yishimira ko abantu bayo bagubwa neza, ntabwo ntekereza ko abantu bose bazaba abakire-Icyakora ubukungu bw’isi busaranganyijwe neza buri wese yabona iby’ibanze. Kuba twarakijijwe ntibisobanura ko tugomba gukira byanze bikunze. Iyo umuntu yakiriye Yesu ntahita yandukurwa mu gitabo cy’abakene ngo yandikwe mu gitabo cy’abakire. Nibyo Pawulo avuga agira ati: “...abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu.” (1 Tim 6:5)

Ubutunzi ni bwiza, ariko dukwiye kubushaka no kubukoresha mu buryo bwiza. Icya mbere, niba Imana iduhaye ubutunzi tugomba kwirinda kubusesagura. (Imig 21:5; 22:29; 27:23-27). Icya kabiri, ubutunzi bwacu bugomba gukoresherezwa Imana. (2Abakor 9:8-9; Luka 6:38) Icya gatatu, ubutunzi ntibukwiye kutwibagiza Imana. (Guteg 11:1-15) Uko ubutunzi ufite bwaba bungana kose, byaba byiza ubuhaye umwanya bukwiye mu mibereho yawe, ku buryo butakubera ikigirwamana. Ntukwiye kugwa mu mutego wo kurarikira no kwiringira ubutunzi. Kugira ngo tubashe gukoresha neza ubutunzi, tugomba guhora tuzirikana ko ari ubw’igihe gito. Igihe kizagera ubutunzi bwacu tubusigire abandi nk’uko natwe hari ibyo dutunze twarazwe n’abandi. (Zab 49: 10, 12). Kubw’ibyo, ubutunzi bwacu bushira vuba tubukoreshereze Imana kugira ngo izaduhe ubukungu budashira. Nk’abantu b’Imana, dukwiye guhungira kure irari ry’ubutunzi ridusunikira kubushakisha bubi na bwiza. Ab’isi barwanira ubutunzi ku buryo banabuzira cyangwa bakabuziza abandi. Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 06/03/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 05/03/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Alyppe Sympa KUBWAYO
    • 1. Alyppe Sympa KUBWAYO On 05/03/2022
    Mana ushimwe kubwiri jambo, kandi uhe umugisha umukozi wawe utagabanihe kubwo kwitanga akatugezaho ijambo ryawe.
    Amen amen
  • BIHOYIKI Jean Baptiste
    • 2. BIHOYIKI Jean Baptiste On 05/03/2022
    Murakoze cyene Mubyeyi

Add a comment