Créer un site internet

ARIKO TWEBWEHO TUZAKOMEZA GUSENGA NO KUGABURA IJAMBO RY’IMANA

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 6:1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ARIKO TWEBWEHO TUZAKOMEZA GUSENGA NO KUGABURA IJAMBO RY’IMANA” Turibanda ku mirongo igira uti: “Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati ‘Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura. Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.’” (Ibyak 6: 2-4)

Itorero rya mbere ryari rigizwe n’abantu b’ingeri nyinshi bakomoka mu mahanga atandukanye. Igihe Umwuka Wera yasukwaga ku munsi wa Pentekote, “Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru” (Ibyak 2:5). Muri abo harimo bamwe b’Abagiriki. Hagati y’aba Bagiriki n’Abayuda bo muri Palesitina hari hamaze igihe kirekire harangwa ukutizerana n’urwango. Biturutse ku murimo w’intumwa, igihe cyarageze ibintu birahinduka, abantu batangira kurangwa n’urukundo rwa gikristo. Igihe Umwuka Wera yasukwaga, “bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.” (Ibyak 2:1) Birumvikana ko Satani atishimiye ubu bumwe; yashatse inzira yacamo kugira ngo abusenye. Satani utashoboye gusenya Itorero akoresheje akarengane kakorerwaga abakristo ba mbere, yagerageje kubigeraho akoresheje guca ibice mu bakristo. Igihe abigishwa biyongeraga, Satani yashoboye guteza urwikekwe, ishyari no gucirana imanza hagati muri bo.  Ibi byatumye “Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo.” (Ibyak 6:1) Impamvu yo kwitotomba yabaye kutitabwaho kw’abapfakazi bavuga ikigereki maze ntibahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiriye.

Hagombaga gufatwa ingamba zihutirwa zo gukemura iki kibazo. Ukwiyongera kw’abagize Itorero rya mbere kwatumye abayobozi baryo barengwa n’inshingano. Byagaragaye ko hakenewe guha abandi bantu inshingano zakorwaga neza cyane n’abantu bake mu minsi yabanje y’Itorero. Ibi intumwa zabikoze zifata zimwe mu nshingano zari zisanzwe zikora maze ziziha abandi. Intumwa ziyobowe n’Umwuka Wera zaravuze ziti, igihe kirageze, aho abayobozi mu by’Umwuka bareberera Itorero bakwiye gukurwaho inshingano yo kugaburira abakene, kugira ngo bisanzure mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Abo cumi na babiri baravuga bati: “Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.” (Ibyak 6:3-4) Iyi nama yarakurikijwe maze abantu barindwi batoranyirizwa gukora inshingano zabo nk’abadiyakoni. (Ijambo umudiyakoni rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki “diakonos” risobanura “umugaragu.”) Gushyirwaho kw’aba badiyakoni barindwi byabaye umugisha ukomeye ku Itorero. Bitaga ku byo umuntu ku giti cye yari akeneye ndetse no ku nyungu z’umutungo rusange w’Itorero. Ibi byatumye “Ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” (Ibyak 6:7)

Nyuma y’aho, ubwo abakristo bakwiraga hirya no hino ku isi, imikorere y’Itorero yarushijeho kunozwa. Buri muntu wese yasabwaga gukora neza inshingano ye, akoresheje impano yahawe. (1Abakor 12:28) Bose bagombaga gukora bahuje inama. (1 Kor 12:4-12) Abayobozi b’Itorero bagombaga kwirinda kwigwizaho imirimo ishobora gukorwa n’abandi. Ubwo Mose yageragezaga kwikorera inshingano ziremereye cyane ku buryo zari kumunanira, Yetiro yamugiriye inama yo gutanga inshingano zimwe. Yetiro yamugiriye inama ati: “Ube ari wowe mushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana ujye ushyira Imana imanza zabo: kandi ujye ubigisha amategeko yayo n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora.” Yetiro yakomeje kumugira inama ko atoranya abantu bakora “nk’abatware b’ibihumbi, ab’amajana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.” Bagombaga “gucira abantu imanza ibihe byose,” (Kuva 18:19-22) Ibi byatumye Mose yoroherezwa mu nshingano zamurushyaga cyane zo kwita ku bibazo byinshi byoroheje byashoboraga gukemurwa n’abafasha batoranyijwe mu bandi.

Igihe n’imbaraga by’abayobozi b’Itorero ry’Imana, byagombye gukoreshwa mu bibazo by’ingutu bisaba ubwenge n’umuhamagaro bw’umwihariko. Ntabwo biri muri gahunda y’Imana ko aba bantu bagombye gukenerwa ngo bakemure ibibazo byoroheje byagombaga gukemurwa n’abandi babishoboye neza. Abapasiteri n’abandi barobanuriwe umurimo, bashinzwe mbere na mbere kwamamaza Ijambo ry’Imana. Iyo bibaye ngombwa ko bagira ibindi bikorwa bakora, ntibagomba kwemera ko bibatwara umwanya wabo wose. Birashoboka ko Pasiteri cyangwa undi muyobozi w’itorero yakora ibikorwa byo gufasha cyangwa by’iterambere nko kwigisha guhinga no korora, n’ibindi bikorwa by’amajyambere; ariko igihe akora ibyo, agomba kwibuka ko atari byo yahamagariwe mbere na mbere, ngo bibe byamubuza gukora umurimo we w’ibanze ariwo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ni yo mpamvu Pasiteri agomba gutoza abalayiki kuzuza inshingano zabo neza kugira ngo bamufashe umurimo. Buri mulayiki wese mu Itorero afite inshingano yo kwitangira ibikorwa bisanzwe kugira ngo abashumba babone umwanya wo gusohoza imirimo barobanuriwe. Abalayiki bashobora gusura no kwigisha abakristo bagenzi babo cyane cyane abakiri bato, kumenya no kwita ku batishoboye (2 Abakor 8:19; Abah 10:34; Abar 16:1-2), gucunga umutungo w'itorero, etc.

Mu gusoza iyi nyigisho, ndagira ngo nshimangire ko amahame y’ubutungane n’ubutabera yagombaga kuranga abayobozi b’ubwoko bw’Imana mu gihe cya kera, ariyo agombaga gukurikizwa n’abahawe kwita ku Itorero ry’Imana muri iki gihe. Mu gihe cyo gutoranya abakuru mu Itorero ry’Imana, hakwiriye gukurikizwa urugero rwatanzwe n’intumwa za Yesu. Umuntu uhamagarirwa inshingano z’ubuyobozi mu Itorero agomba kutabaho umugayo nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi, ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda, kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahuguza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka. (Tito 1:7-9) Imana ishaka ko umurimo wayo wakomeza ugakorwa neza mu buryo bunoze. Umukristo agomba komatana n’undi, itorero naryo rigafatanya n’irindi, umuntu ukorera Imana agakorana na Yo, buri mukozi wese akumvira Umwuka w’Imana kandi bose bagashyira hamwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana. Abarobanuriwe umurimo w’ubushumba bakwiye kwirinda kwigwizaho inshingano zose kugira ngo babone umwanya uhagije wo “gusenga no kugabura ijambo ry’Imana” kuko ariyo nshingano yabo ya mbere.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 12/02/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 12/02/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment