Créer un site internet

ARIKO MWEBWEHO MUZITWA ABATAMBYI B'UWITEKA!

IGICE CYO GUSOMA:YESAYA 61

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ARIKO MWEBWEHO MUZITWA ABATAMBYI B'UWITEKA”, bukaba bwibanda ku magambo dusanga k’umurongo wa 5-7; 9-10 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu. Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b'Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira. Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho. Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha. Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk'uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'uko umugeni arimbishwa iby'umurimbo bye.”

Nyuma y’imyaka 70 Abisirayeli bamaze mu bunyage i Babuloni, Uwiteka yabohoye ubwoko bwe abusubiza mu gihugu cya ba sekuruza. Icyo cyari igihe cy’ibyishimo bitangaje; mbese zari nk’inzozi zibaye impamo. (Zab 126:1) Yesaya yari yarahanuye iby’iri tahuka nk’uko tubisoma mu buhanuzi bwe, cyane cyane mu gice cya 54 n’icya 61. Icyakora nubwo bigaragara ko ubwo buhanuzi bwasohoye mu gihe ubwoko bw’Imana bwavanwaga mu bunyage i Babuloni, gusohora kwabwo mu buryo bwagutse kwabaye igihe Yesu yazaga mu isi ngo adukure mu bunyage bwa Satani. Ku bw’ibyo, twavuga ko amagambo y’ubuhanuzi bwo mu gice cya 61 ari ayo gufatanwa uburemere! Ubu buhanuzi ntibureba ubwoko bwa Isirayeli gusa; ahubwo ni ubwacu twese abahindutse ubwoko bw’Imana kubwo gucungurwa n’amaraso ya Yesu. (Abar 9 :6-8 ; Mat 21 :43 ; Abar 8 :14-17) Iyo dusomye twitonze amagambo yo muri Yesaya 61 :1, tubona ko uwatumwe kuvuga ubutumwa bwiza (bw’itahuka ry’Abisirayeli) yari Yesaya ; we wahumekewe n’Imana kugira ngo yandike ubutumwa bwiza bwagombaga kumenyeshwa abari i Babuloni mu bunyage. Nyamara Yesu-Kristo yerekanye ko ari we ubu buhanuzi bwerekeyeho cyane, igihe yavugaga ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu”. (Luk 4: 21) Koko rero, Yesu yatumwe kugeza ubutumwa bwiza bw’ihumure ku batuye isi yose, cyane cyane aboroheje n’abafite ibibazo bitandukanye (abafite imvune mu mutima; imbohe; abarira; abihebye; n’abandi).

Ubutumwa bwa Yesaya bwazaniye ihumure Abayuda bari mu bunyage i Babuloni. Mu gihe gikwiye, Uwiteka yakuye ubwoko bwe mu bunyage, bwuzura umunezero. (Yes 61:3) Abayuda bavuye i Babuloni bongeye kubaka Yerusalemu n’urusengero rwaho, byari bimaze igihe kirekire ari amatongo. Hari n’indi mirimo yo gusana ibyangiritse no gusubiza ibintu mu buryo yagombaga gukorwa. Iyo yari imirimo ikomeye, mu gihe abasigaye batahutse bava i Babuloni bari bake cyane ku buryo batari gushobora kuyirangiza. Ariko Uwiteka yari yarabwiye Yesaya ati: “abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu” (Yes 61:5). Uwo niwo murage w’abanyamahanga! Nyamara umva umurage w’ubwoko bw’Imana: “ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana, muzarya ibyo abanyamahanga batunze kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.” (Yes 61:6) Ariko koko ubwoko bw’Imana dufite isumbwe! Imana ishimwe ko abagize Isirayeli nshya kandi y’ukuri, turi “abatambyi b’Uwiteka”!

Intumwa Petero yaranditse ati: “Mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.” (1 Pet 2:9) Ntituri abatambyi muby’ubu bugingo gusa, ahubwo na nyuma yo gupfa, tuzazukira kujya mu ijuru aho tutazongera gupfa ukundi. Nitugerayo ntituzimana na Kristo mu Bwami bwe gusa, ahubwo tuzaba n’abatambyi b’Imana (Ibyah 5:10; 20:6). Umurimo w’ubutambyi urashimishije! Nubwo twahura n’intambara z’uburyo bwinshi (Ibyah 12:17), amaherezo tuzaruhuka imiruho n’imihati yose. Yesaya yarahanuye ati “mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.” (Yes 61:7)

Uwiteka yadusezeranije imigisha y’uburyo bwinshi. Yaravuze ati “urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n’abana babo bazamenywa mu moko, n’abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha” (Yesaya 61:9). Ni ukuri dukwiye kwishimira imigisha y’Uwiteka, natwe tukavuga nka Yesaya wagize ati: “nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk’uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye.”(Yes 61:10) Yesu naza tuzagira ibyishimo. Ariko rero, ntitugomba gutegereza uwo munsi kugira ngo tubone kunezererwa Imana imbere y’amahanga yose. No muri iki gihe, kwizera n’ibyiringiro byacu biduha impamvu nyinshi zo kwishimira imigisha Imana yacu iduha. Gusa ikibababaje muri iyi minsi ni uko umubare mwinshi w’abakristo badashobora kunezererwa Imana kubera ko badafitanye na yo ubusabane bwuzuye!

Ahari waba usoma ubu butumwa ufite ingorane n’ibibazo biguhagaritse umutima, bigatuma uvuga uti “nakwishimishwa n’iki?” Imana ishobora kukureka ho gato ariko ntiyakwibagirwa. (Yes 54:7) Ibuka ko uri “Umutambyi w’Uwiteka, Imana isumba byose”! Abanyamahanga bafite impamvu yo kwiheba no kwiganyira kuko badafite Imana; naho twebwe abantu ntibaba batwita “abatambyi b’Uwiteka”, ngo maze duhindukire twiteshe agaciro ngo ni uko Satani adukanze umutontomo. Kuko turi abagaragu b'Imana yacu, mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni tuzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara tuzishima. Imana yadusezeranyije kuzagira umunezero uhoraho. Urubyaro rwacu ruzamenyekana mu mahanga, n'abazatubona bose bazemera ko turi urubyaro Uwiteka yahaye umugisha. Kubw’ibyo bene Data, reka tujye twishimira Uwiteka cyane, kuko yatwambitse imyambaro y'agakiza, akadufubika umwitero wo gukiranuka, nk'uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'uko umugeni arimbishwa iby'umurimbo bye.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link:   https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 18/12/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment