AMATEKA YA SAWULI WAHINDUTSE PAWULO ATWIGISHA IKI?

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 9: 1-20

Paul damascus road e1548802939473Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turasesengura amateka ya Sawuli waje kwitwa Pawulo n’icyo atwigisha. Turibanda ku mirongo ikurikira: “Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota. Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’” (Ibyak 9:3-4)

Sawuli yavukiye ahitwa i Taruso, umurwa mukuru w’Intara y’Abaroma ya Kilikiya (ubu ni mu majyepfo ya Turukiya). Sawuli yari umwenegihugu wa Roma kubwo kuhavukira, ariko ababyeyi be bari Abayuda. Yabaye i Yerusalemu, aho yigiye amashuli twavuga ko yari ku rwego rwa kaminuza. Yigiye ku birenge by’Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari uzwi cyane nk’umwigishamategeko w’umuhanga. (Ibyak 5:34). Pawulo yize iby’amategeko n’imigenzo y’idini ya kiyuda, ari byo byatumye akura afite ishyaka ry’idini yabo. Iryo shyaka ryatumye Sawuli yanga abakristo urunuka, akabatoteza, kandi akabikora yumva ko akorera Imana. (Yoh 16:2)

Sawuli yari yarajujubije Abakristo abarenganya. Aho aboneka bwa mbere, ni mu gihe bicaga umukristo wa mbere wahowe izina rya Yesu ari we Sitefano (Ibyak 7:58-60). Sawuli yahereye ubwo arenganya Itorero, kugeza ubwo yahuye na Yesu ari mu nzira ajya i Damasiko (umurwa mukuru wa Siriya) kwica abakristo n’umuntu wese uvuga izina rya Yesu. (Ibyak 9:1-6). Sawuli amaze guhura na Yesu yarizeye ndetse arabatizwa, ariko kwemerwa mu bandi bakristo bibanza kugorana kuko bari bamuzi nk'umugome wabajujubije. Ananiya wamubatije, nawe ubwe yabanje gutinya, ariko yemezwa n'uko Yesu amubwiye ko Sawuli ari igikoresho yitoranirije ngo yamamaze ubutumwa bwiza (Ibyak 9:10 -19). Sawuli yahindutse ahindutse! Uwahoze yitwa Sawuli yahuye na Yesu ahinduka Pawulo. Iryo zina “Pawulo” rihuye n’imimerere ye amaze guhura na Yesu, kuko risobanura: “umuntu mutoya, wiyoroshya”. Koko rero, Sawuli amaze guhura na Yesu yahindutse umuntu uca bugufi, atangira gupfukamira Yesu yajyaga atoteza. Imbaraga yakoreshaga arwanya Yesu yazikubye inshuro nyinshi yamamaza Ubutumwa Bwiza.

Si abakristo gusa batunguwe no guhinduka kwa Sawuli. Abayuda bagenzi be nabo batunguwe bikomeye n’amakuru yo guhinduka kwe. Uwari yafashe urugendo rwerekeza i Damasiko ahawe ubutware n’inshingano n’abatambyi bakuru kugira ngo afate kandi atoteze abakristo, ni we wabwirizaga Ubutumwa Bwiza bwa Yesu. Ibyo byatumye Abayuda bamwanga bikomeye bashaka no kumwica. Birumvikana ko ku Bayuda guhinduka kwa Sawuli cyari igihombo gikomeye. Umujenerari uguye ku rugamba aba ari igihombo ku ngabo yayoboraga, ariko urupfu rwe nta zindi mbaraga ruha abanzi. Nyamara igihe umuntu ukomeye asanze ingabo yarwanyaga, ntabwo abo bari kumwe bahomba icyo yabakoreraga gusa, ahubwo abo asanze nabo baba bungutse izindi mbaraga. Igihe Sawuli yari yerekeje i Damasiko, byari byoroshye ko Umwami Imana amutsinda muri iyo nzira, maze uruhande rwatotezaga Abakristo rugatakaza imbaraga nyinshi. Nyamara Imana mu mbabazi zayo ntiyamurokoye urupfu gusa, ahubwo yaranamuhinduye maze ivana uwo muntu w’icyamamare mu ruhande rw’umwanzi ajya mu ruhande rwa Kristo.

Ku bakristo batarasobanukirwa neza urugamba turwana n’uwo turwana uwo ari we, iyo Sawuli apfa bari gushima Imana ko uwabarenganyaga atakiriho. Nyamara ibyo bitandukanye n’amahame ya gikristo. Umukristo nyakuri, akwiye kumenya ko Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo ari Inkuru Nziza y'agakiza ku bantu bose; baba abicanyi, abarozi, abasambanyi, abatinganyi, hamwe n'abagaragarira amaso yacu nk’abantu beza. Dukwiye gusobanukirwa ko imbere y'Imana, twese twabaye abagome-nta mwiza uturimo, “kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.” (Abar 11:32).

Umunyarwanda yaciye umugani ati: “Uwishe ababi yamaze abeza”. Iyo Sawuli apfa mu gihe yarenganyaga Itorero, ubutunzi bw'Ijambo ry'Imana dufite uyu munsi bwanyuze muri we ntituba tubufite. Bibiliya Yera igizwe n'Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya. Isezerano Rishya rigizwe n'ibitabo 27. Muri byo, 13 byanditswe na Pawulo. Amateka y'Itorero ryo mu kinyejana cya mbere yanditswe, ahanini agizwe n'inkuru za Pawulo wahoze yitwa Sawuli. Nta gushidikanya ko Imana yamukoresheje umurimo ukomeye cyane mu Itorero rya mbere ndetse no kugeza uyu munsi. Uko niko ubu hari benshi bakiri abagome-ndetse natwe dushobora kubona ko bapfuye byaruhura abantu; ariko icyo tugomba kubifuriza si urupfu ahubwo ni agakiza. Ahari benshi muri bo nabo bazaba inzira y'agakiza kuri benshi nka Pawulo. Uwo niwo mutima dukwiye kugira, kandi niyo mitekerereze ikwiye kuturanga nk'abigishwa ba Kristo. “Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.” (Abef 2:3). Uko biri kose hafi ya twese twahoze duhuje amatwara na Sawuli, igihe twari tutarahura na Yesu. Natwe twabaye ba Sawuli igihe cyose twabonye Yesu ababaye, ashonje, atotezwa, ateshwa agaciro, nyamara ntitugire icyo dukora.

Amateka ya Sawuli, ni isomo rikomeye ku Itorero ry'Imana. Mbere na mbere, guhinduka kwe ni igihamya gikomeye cy’imbaraga itangaje y’Umwuka Wera yemeza abantu icyaha. Ikindi na none, kuba Yesu yarahisemo Sawuli kugira ngo amuhe ubutumwa bwihariye, byari ibintu biteye ukwabyo mu mateka y’ubukristo. Iri naryo ni isomo rikomeye ku bakristo bo muri iki gihe. Dukwiye kumenya ko buri wese ku giti cye afite ubushobozi n’imico ishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza. Dukwiye kumenya impano zihariye twifitemo tukazikoreshereza Imana neza. Ubwo Sawuli yasobanukirwaga icyo Yesu amushakaho, yakoze ibyo yashoboraga gukora byose mu murimo w’Imana. Mbese, ibyo ni ko bimeze kuri wowe? Imana yagutoranyije nk’umuntu w’ingirakamaro ugomba kugira uruhare mu gukuza ubwami bwa Kristo! Abantu bose ntibahamagariwe gukora ibintu bimwe, ariko byanze bikunze hari impamvu Imana yaguhamagaye. Ese waba uzi icyo yaguhamagariye gukora? Ese waba ugikora?

Pawulo asoza urugendo rwe rwo mu isi yaravuze ati: “Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.” (2 Tim 4:6-8) Pawulo yavuze ibi kuko yizeraga ko yakoze neza icyo Imana yamuhamagariye gukora. Nawe iki ni igihe nyacyo cyo gukorera Imana utegura iherezo ryawe. Mbere na mbere ukwiye kuva mu gice cy’abatoteza Yesu ukagana mu gice cy’abakorana nawe. Umukirisito akwiye kurangwa no “kuva” no “kujya”-Akwiye kureka kuba Sawuli akaba Pawulo. Sawuli na Pawulo ni abantu babiri batandukanye. Uwa mbere ni umuntu ufite ishyaka ryinshi ry’Imana ariko udafite Yesu; uwa kabiri akaba umuntu wakiriye Yesu kandi agahinduka igikoresho cye. Sawuli ni umwiyemezi naho Pawulo ni umuntu wiyoroshya. Ubuzima bwa Pawulo butwigisha guca bugufi no guhanga amaso ku Mana, dusenga ibihe byose mu byiza no bibi. Pawulo ni urugero rwiza rw’umuntu wihaye Imana agasiga byose akegukira  kwamamaza Ubutumwa Bwiza. Nawe iyi ni inshingano yawe: Kumenya-Kugenda-Kuvuga.

Ni inshingano yawe kubwira abandi ibyo Yesu yagukoreye. Ugihura na Yesu wagombye guhita utangira umurimo wo gutanga ubuhamya. Abakristo bashya bagomba gutegereza bakabanza gukura no gushinga imizi mu gakiza bakabona kujya kuvuga ubutumwa; ariko ntibagomba kugira icyo barindira ngo babone kubwira abandi ibyababayeho ubwo bahuraga na Yesu. Pawulo yahoraga atanga ubuhamya bw’ubuzima yavuyemo. (1Tim 1:13). Ibyo twakwigira kuri Pawulo ni byinshi ku buryo tutabirondora ngo tubirangize. Dusabe Imana idushoboze gukurikiza urugero yadusigiye rwo guhinduka nyabyo no kwitangira umurimo w’Imana tumaramaje, maze natwe ku iherezo ry’urugendo rwacu tuzabe dufite ibyiringiro ko umucamanza utabera azaduha ikamba ryo gukiranuka.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 01/05/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

Last edited: 30/04/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment