ABANA B'IMANA?!

IGICE CYO GUSOMA: 1 YOHANA 3:1-3

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Abana b'Imana?” Turibanda ku murongo wa 1 w’igice cya 3 cy’Urwandiko rwa mbere rwa Yohana, ahagira hati: Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi.

Abana b’Imana?! Ni igitangaza kwitwa “umwana w’Imana” kandi uri umuntu! Ubusanzwe umuntu wese ariho kuko hari abamubyaye (umugabo n’umugore). Ibi bivuze ko umuntu wese ari umwana w’umuntu cg mwene Adamu. Nyamara hari abantu badasanzwe. Abo nyuma yo kubyarwa n’umugabo n’umugore bavutse ubwa kabiri babyawe n’Imana. Kuvuka ubwa kabiri cg kubyarwa n’Imana ni ukwakira Yesu ukamwizera nk’Umwami n’Umukiza wawe, nk’uko byanditswe ngo: “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.” (Yoh 1:12-13)

Mu gihe cy’Isezerano rya Kera, gutekereza Imana nk’umubyeyi ntibyumvikanaga neza. Imana yari umuremyi naho abantu bakaba ibiremwa. Icyakora abahanuzi nka Yesaya, Yeremiya, Malaki, n’abandi batandukanye bagiye bagaragaza ko Imana ari Data-nubwo abantu batabyumvaga. (Zab 89:27; Yes 9:5; 63:16; 64:7; Yer 3:19; Mal 2:10) Yesu aje yashimangiye iyi sano hagati y’Imana n’abantu. Igihe yigishaga abigishwa be uburyo bwo gusenga yaravuze ati: “Nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe’”. (Mat 6:9) Aha Yesu yari azanye impinduka ikomeye mu buryo bwo gusenga kuko ubusanzwe uwashakaga gusenga cyangwa gusaba yacaga ku mutambyi. Imana ishimwe ko Yesu yatumenyesheje mu buryo bweruye ko Imana ari Data, bityo bikaba bitakiri ngombwa ko tugira undi muntu ducaho kugira ngo tuyegere; adusezeranya ko icyo tuzasaba cyose mu izina rye tuzagihabwa. (Yoh 14:13-14) Umwuka w’Imana ubwe nawe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we. (Abar 8: 16-17)

Bavandimwe, kuba umwana w'Imana ni iby'igiciro cyinshi. Kuba umwana wa President w’igihugu runaka cg undi muntu ukomeye biteye ishema-ariko kuba umwana w'Imana ni ikirenga. Umuntu wese azi agaciro ko kugira umubyeyi.  Tekereza noneho kwitwa umwana w’Imana! Mbese ujya utekereza ku gaciro kabyo? Yohana yabitekerejeho asanga ni urukundo ruhebuje arandika ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi.” (1 Yoh 3:1) Umuntu ashobora kwitwa cg akiyita umwana w'Imana ariko atariwe. Ariko Yohana we yarahamije ati: si ukwitwa abana b'Imana gusa, ahubwo turi bo!

Ariko se kuba turi “abana b’Imana” bitumariye iki? Muri ubu buzima, abana ba Satani bashobora kubona ibibanezeza by’akanya gato. Abana b’Imana bo bashobora kubona byinshi bibababaza, ariko nabyo ni iby’akanya gato kuko bidatinze Yesu azerekanwa, kandi icyo gihe abana b’Imana bazasa nawe. Nibyo Yohana yavuze ati: “Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari”. (1 Yoh 3:2) Imana ishimwe ko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe! Ibyo ukwiye kubisobanukirwa niba uri umwana w’Imana koko. Kubimenya bituma umuntu yihesha agaciro nk’umwana w’Imana.

Kuba umwana w’Imana ni amahirwe atangaje. Ariko uzi kugira ubwenegihugu bw’ijuru! Iyo nibutse ko Imana ari Data bituma numva nkwiye kubaho mu buzima nk’ubw’ibikomangoma koko: nyisaba byose nifuza, nkayereka ibyambabaje umunsi ku wundi. Kuba uri umwana wa Boss ariko ukitwara nk’umucakara birababaje! None se nkubaze: umugaragu n’umwana mu rugo bafatwa kimwe? Oya! Umugaragu nubwo yamara imyaka 100 abana na shebuja ntahinduka umwana we. Niyo mpamvu abana b’Imana atari abagaragu ba Yesu, ahubwo ni inshuti ze, kandi bakaba abavandimwe be nk’uko yabyivugiye ati: “Sinkibita abagaragu, ahubwo mbise incuti; …Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene Data…” (Yoh 15:15; Mat 12:50).

Bavandimwe, muri iyi si yuzuye agahinda n’ubwihebe, kumenya ko turi abana b’Imana bikwiye kutubera isoko y’ibyiringiro no kutumara ubwoba; ntidutinye ikibi cyose. Ijambo ry’Imana rigira riti : « Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba. Muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. (1 Yoh 4 :18; Abar 8:37-39)

Icyampa uyu munsi ugasobanukirwa ubudahangarwa ufite nk’umwana w’Imana! Mu muryango w’Imana turi abana bemewe; ntituri ibibyarwa; Data afite inshigano yo kutwitaho. Yatwishyuriye imyenda yose; dufite uburenganzira ku migisha yose, kandi umurage wose Imana yabikiye Yesu turawusangiye. Nawe ubu burenganzira urabufite; ariko guhitamo ni ukwawe. Imana yaremye abantu bose ibakunze; ntabwo yigeze ishaka kubagabana na Satani. Nyamara umuntu ku giti cye ni we wihitiramo kwizera Yesu maze agakiza ubugingo bwe (Yoh 3.16) cg kutizera agacirwaho iteka (Yoh 3:18). Nuko rero hitamo none kandi uhitemo neza,  uhitemo Yesu nawe ube umwana w’Imana.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 07/11/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment