Créer un site internet

ABAKRISTO BENSHI BABAYE BA MARITA

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku gaciro ko gutega amatwi Ijambo ry’Imana. Niba twizera ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana, mbese tuyifata uko bikwiriye? Mbese twubaha umwanya wo guteranira gusenga no kwiga Ibyanditswe Byera? Ibintu byose bizashira ariko Ijambo ry’Imana ntirizashira. Niyo mpamvu Petero yavuze ati “dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho.” (2 Pet 1:19) Imana nayo ubwayo yavuze ko uwo yitaho ari “umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n'ijambo ryayo”. (Yes 66:2) Uko bigaragara, Bibiliya ishyira agaciro gakomeye ku gutegera Imana amatwi Ijambo ry’Imana. Imvugo ngo nimwumve Ijambo ry'Uwiteka”; “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo”; “ufite ugutwi ni yumve ibyo Umwuka abwira amatorero”; n’izindi nka zo ziboneka inshuro nyinshi muri Bibiliya, zerekana ko Imana ishaka ko abantu bayitega amatwi. Imana ifite byinshi byo kutubwira-ni ngombwa ko dutega amatwi twitonze. Icyakora dukunze kurangara ntitubashe gutega Imana amatwi. Benshi twabaye nka Marita warangajwe n'ibintu, aho kuba nka Mariya wicaye ku birenge by'Umukiza ngo yumve Ijambo rye.

Marita na Mariya ni Abagore babiri bavaga inda imwe, bakagira musaza wabo witwaga Lazaro. Uwo muryango wari utuye mu Mudugudu wa Betaniya uri hafi ya Yerusalemu, bakaba bari inshuti magara za Yesu. Igihe kimwe rero Marita yakiriye Yesu mu rugo iwe. Yesu akihagera, Marita yahise yirukira mu mirimo myinshi ngo amushakire amazimano. Mwene se Mariya, we yahisemo kwiyicarira hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye. Ibyo byababaje Marita maze yegera Yesu aramubaza ati: “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?” Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.” (Luka 10: 40-42)

Nk’uko bimeze ino iwacu mu Rwanda, muri Isirayeli yo mu gihe cya Yesu, umuco wo kwakira abashyitsi wari uw’ingenzi cyane. Iyo umushyitsi yageraga mu rugo, bamuhaga ikaze bamusoma, bakamukuramo inkweto, bakamwoza ibirenge kandi bakamusiga amavuta ahumura mu mutwe. (Luka 7:44-47) Umushyitsi yitabwagaho, bakamucumbikira ahantu heza kandi bakamutegurira ifunguro ryiza. Ibi rero biragaragaza ko Marita na Mariya bari bafite imirimo myinshi bagombaga gukora kugira ngo bakire umushyitsi wabo w’imena. Mariya yabanje gufasha mukuru we, ariko Yesu amaze kuhagera ibintu birahinduka, yiyicarira ku birenge bya Yesu yumva ibyo yavugaga byose. Ibi byarakaje Marita. Yatekerezaga uko yakubitaga hirya no hino abona murumuna we yiyicariye atamufasha, abaza Yesu ati “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye? (Luka 10:40). Marita ashobora kuba yaratunguwe n’igisubizo Yesu yamuhaye, nk’uko cyagiye gitungura abasomyi benshi ba Bibiliya. Muri Make twavuga ko yamusubije ko Mariya wahisemo kumutega amatwi yahisemo neza kumurusha we wahisemo guhugira mu mirimo yo gushaka ibyo amwakiriza.

Ese Yesu yaba yarapfobeje umuhati wa Marita wo kumutegurira amafunguro? Oya rwose! Yesu ntiyumvaga ko gushyashyana ugira ngo wakire abashyitsi ari bibi. Ikibazo nticyari ku ifunguro Marita yarimo ategura, ahubwo cyari ku byo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Yahugiye cyane mu byo gutegura amafunguro (ahambaye), yibagirwa ikintu cy’ingenzi cyane. Icyo kintu ni ugutega amatwi ukumva icyo Yesu akubwira. Nta kintu na kimwe cyarusha agaciro ijambo rya Yesu, yaba ifunguro ryiza cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose. Yesu yakosoye Marita abigiranye ubugwaneza igihe yasubiragamo izina rye atuje, kugira ngo amufashe gucururuka, kandi amwumvishe ko nta mpamvu yari afite yo guhangayikishwa n’ibintu byinshi. Ifunguro ryoroheje ryari rihagije, ariko Marita ntacikanwe n’amahirwe yo kwigishwa na Yesu.

Ibyo Yesu yabwiye Marita bitwigisha iki? Muri iki gihe, dushobora kuvana amasomo menshi kuri iyi nkuru y’ibyabereye kwa Marita. Nta na rimwe tugomba kwemera ko iby’umubiri bitwibagiza iby’umwuka. Dukwiye kubiha agaciro byombi, ariko tukamenya icy’ingenzi kurusha ikindi. Dukwiye kwiga guhitamo neza, tugahitamo umugabane mwiza. Hanze aha abantu bararangaye cyane-benshi batekereza ko bagomba gushaka imibereho mbere ya byose. Usanga abantu bahora biruka, bashakisha ubutunzi bubi na bwiza; abantu bararara rwa ntambi, ntawe ukigoheka-mbese ni “imiguruko” mu mvugo y’abubu! Nibyo buri wese akeneye imibereho myiza. Muri iyi minsi, ubushomeri n’ibiciro bihanitse by’iby’ibanze biteye benshi guhangayika. Birumvikana ko tugomba kubona ibyo kurya, imyambaro, n’aho tuba, kuri twe ubwacu hamwe n’imiryango yacu. Icyakora, nitureka ibyo bintu bikenerwa mu buzima bikaba ari byo biduhangayikisha mu buzima bwacu bwose-gushaka amaramuko bikaba ari byo dushyira imbere gusa twiyibagije iby’imibereho yacu yo mu gihe kizaza, tuzaba twibagiwe ikintu cy’ingenzi. Ntabwo gushaka imibereho ari icyaha, ariko ntibikwiye kutwibagiza gushaka ubwami bw’Imana.  Ijambo ry’Imana riratubwira riti “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” (Mat 6:33) Ntabwo tubanza gushaka ibintu ngo iby’Imana bize nyuma.

Tutabaye maso, wasanga duhugira cyane mu bintu bisanzwe by’imibereho ku buryo dutangira gukerensa ibintu by’umwuka. Abantu bo mu minsi ya Nowa, bari bahugiye cyane mu bintu by’imibereho, barya kandi banywa, barongora kandi bashyingira, ku buryo batamenye ubutumwa bwa Nowa bwatangaga umuburo ku bihereranye n’umwuzure warimo wegereza. Mbere y’uko babimenya, umwuzure waraje bose bararimbuka. Twitonde kuko Yesu yavuze ati “ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” (Mat 24:37-39) Abantu ntibari bakwiye guhugira gusa mu by’imibereho yabo bwite ku buryo batabona uko bahugukira ubutumwa butanga umuburo tubagezaho. Dukwiye gutega amatwi ijwi ry’Imana nubwo yahisemo gukoresha abantu kugira ngo ivugane na twe. Tugomba kwakira Ijambo ry'Imana, tutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo turyemeye nk'Ijambo ry'Imana, nk'uko riri koko, kandi rigakorera no muri twe. Mbese ubwo Yesu atashimye Marita wari uhugiye mu kumutegurira amafunguro, yashima ibyo duhugiyemo bitagira umumaro?

Dukwiye kugendera kure ibiturangaza. Birababaje cyane kubona no mu gihe cy’amateraniro ya yacu usanga abantu benshi barangaye-Ugasanga umuntu ari mu iteraniro ariko arazerereza ibitekerezo mu bitagira umumaro. Iyo umuntu avuye mu gihe cyo kurangarira mu rusengero, atangira kujya ashakisha impamvu zo kwigumira mu rugo aho kujya mu materaniro. Mwene Data, ubu ni cyo gihe cyo kureba neza niba nta kikurangaje muri iyi minsi ya none.  Ni byiza ko twemeye kwakira Kristo mu buzima bwacu, no mu rugo iwacu, ariko tugomba kwibuka ko tutagomba kujya kure ye cyangwa ngo duhugire mu bindi bintu bidafite inyungu-dukwiye kumwumva kandi tukitondera ibyo atubwira.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 17/07/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

Last edited: 16/07/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment