Créer un site internet

ABAKRISTO BACONSHOMERANA, INGARUKA YO KUBURA URUKUNDO MU ITORERO RY’IMANA

Nyamata genocide memorialIBICE BYO GUSOMA: ABAGALATIYA 5: 13-15; LUKA 10:25-37

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ABAKRISTO BACONSHOMERANA, INGARUKA YO KUBURA URUKUNDO MU ITORERO RY’IMANA”. Intumwa Pawulo yandikiye Abagalatiya ati: “Amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!” (Abagal 5: 14-15)

Abakristo bashikurana, baconshomerana, bamarana? Biteye agahinda! Bibiliya ikoresha ijambo “guconshomera” iganisha kuri Satani “uhora azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera.” (1 Pet 5:8) Ubusanzwe iyi ni imyifatire y’inyamaswa zo mu ishyamba. Kuba abakristo baconshomerana ubwabo ni ikintu kibabaje cyane. Mu madini twemera ko Imana twese twigisha ari “urukundo” (1 Yoh 4:8), abakristo twese tukaba turi abavandimwe-ingingo z’umubiri umwe ariwo torero rya Kristo. (1Abak 12:13) None se gushikurana, guconshomerana, kumarana bituruka he? (Yak 4:1) Guconshomerana kw’abakristo ni ingaruka yo kudaha agaciro Ivanjiri y’urukundo twigishijwe na Yesu. Mu Rwanda, kubura urukundo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho bamwe mu bakristo bijanditse mu bwicanyi bakarimbura bagenzi babo. Mu by’ukuri, Ibi byatewe nuko aho kugira ngo dushyire imbere Ivanjiri yo gukunda Imana no kuzirikana abandi, twashyize imbere imyigishirize ica ibintu hejuru (Evangile superficiel) yita ku mihango y’idini gusa. Ibi ntibivuze ko abayobozi b’amadini batigishije urukundo-Barabikoze, ariko akenshi bikaba mu magambo gusa. Rimwe na rimwe ibyo gukundana tubivuga ku munwa, tukabiririmba-ariko iyo igihe kigeze ngo tubishyire mu bikorwa usanga harimo ikibazo! Tugomba kwibuka ko urukundo rugaragarira mu byo dukora, aho kuba mu byo tuvuga gusa, nk’uko byanditswe ngo: “Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri”. (1Yoh 3:18)

Koko rero, urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi. (1 Abakor 13:1-13) Gukunda Imana n’abantu bidufasha kubahiriza andi mategeko. Pawulo yabwiye Abagalatiya ati “amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’” (Abagal 5:14) Ukunda Imana agakunda na mugenzi we aba amaze gushyiraho urufatiro rwiza rumufasha kubahiriza amategeko y’Imana. Ibi bivuze ko abantu baramutse bashyize mu bikorwa ihame ry’urukundo, isi yahinduka paradizo. Mbese koko turabishobora? Dukunda bagenzi bacu “nk’uko twikunda”? Dushobora gutekereza ko mugenzi wacu ari umuntu duturanye, w’inshuti yacu magara. (Imig 27:​10) Ari uko bimeze, gukunda mugenzi wacu byatworohera. Nyamara urukundo Yesu yavugaga igihe yagiraga ati “ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe”, ni urukundo rutagira imipaka. Urwo rukundo rutuma dukunda abantu bose; atari abo duhuje ubwoko gusa, uturere, idini; etc. Ni urukundo rugenda rukagera no kubo twita abanzi bacu. (Luka 6.32-36) Ibi Yesu yabisobanuye neza yifashishije “umugani w’umusamariya w'umunyambabazi” dusanga mu Butumwa Bwiza uko bwanditswe na Luka 10:25-37. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati:

Umunsi umwe, hari Umuyuda wamanukaga ajya i Yeriko anyuze mu nzira yo ku musozi. Ariko, yaje gutangirwa n’abajura. Nuko bamwambura amafaranga yari afite kandi baramukubita basiga ashigaje hato agapfa. Nyuma y’aho, umutambyi w’Umuyuda yaje kunyura muri iyo nzira. Nuko abona wa muntu wari wakubiswe. Utekereza ko yakoze iki? Yanyuze ku rundi ruhande rw’inzira maze arigendera. Hanyuma, haje undi muntu na we wari umunyedini cyane. Yari Umulewi. Uwo we se yaba yarahagaze? Oya, na we ntiyahagaze ngo afashe iyo nkomere. Nyuma haje umusamariya afasha Umuyuda. Ashyira umuti ku bikomere bye. Hanyuma, amujyana ahantu yashoboraga kuruhukira kandi agakomeza akitabwaho.

Muri uyu mugani, Umutambyi n’Umulewi ntacyo bamariye uwari wakomeretse, ahubwo barakikiye ntibegera aho yari aryamye. Ukurikije imirimo bakora yo munzu y’Imana; bagomba kumutabara kuko bigishaga kugira urukundo. Bakoze ibitandukanye n’ibyo bigishaga. ( Tito 1:16) Bari bafite impamvu zakumvikana zatumye badafasha uriya muntu wari mu kaga nubwo yari Umuyuda mwene wabo. Impamvu ya mbere ni uko muri iriya nzira igana i Yeriko hari hateye ubwoba kuko habaga amabandi yamburaga abantu akanabica, dore ko n’abari bamaze kugirira nabi uriya bashobora kuba bari bakiri hafi aho-Bagize ubwoba bw’uko nabo bagirirwa nabi. Impamvu ya kabiri ni uko umulewi n’umutambyi batagombaga gukora ku ntumbi kuko iyo bayikoragaho bababaga bahumanye (Abal 21:1). Nyamara nubwo bimeze gutyo, nta mpamvu n’imwe yari gutuma badatabara uwari mukaga. Izi mpamvu zabaye urwitwazo rwo kudatabara mugenzi wabo wari mukaga zateshejwe agaciro n’umusamariya w’umunyambabazi. Kubera imbabazi yari afite byatumye yirengagiza ibintu bikurikira:

  1. Ntabwo yagize ubwoba bw’uko amabandi yari amaze kugirira nabi mugenzi we nawe yashoboraga kumwica;
  2. Kuba uwari ukeneye ubutabazi aturuka mu bantu babasuzugura ntibabakunde ntabwo byamuciye intege (Abayuda banenaga Abasamariya kuko mugihe Abisirayeli bajyanwaga mu bunyage n’umwami wa Ashuri Shalumaneseri, ahagana muri 722 mbere y’ ivuka rya Yesu, bivanze n’abanyamahanga ndetse basenga ibigirwamana- Reba 2 Abami 18:1-37) ;
  3. Byamusabaga gukerereza urugendo rwe kugira ngo amutabare, no gukora ku butunzi bwe kugira ngo amuvuze.

Ibi byose yarabikoze atitaye ku ngaruka byamugiraho. Kugira urukundo bisaba kwemera kugira icyo umuntu yigomwa-Kugira ngo Yesu yerekane urukundo ruhebuje adukunda, yaremeye atanga ubugingo bwe kubwacu. (Yoh 3:16)  Nubwo igihugu cyacu cyasohotse muri Jenoside, haracyari ibishaka kugirira abantu nabi, bakaba bakeneye abemera kwitangira kubafasha kubisohokamo. Twakwibaza tuti ni kuki abantu bicwa n’inzara abandi bari kumena ibiryo, kuki abantu bamwe bambaye ubusa abandi bafite imyenda babitse batacyambara, kuki tukibona abantu batuye mu nzu zijya kumera nka nyakatsi, kuki hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kuki tugikomeje gushikurana, guconshomerana, kumarana? Igisubizo ni iki: Urukundo rurabuze-mugenzi wanjye arabuze!

Hari icyakorwa kugira ngo mugenzi wanjye aboneke. Dukwiye kureka kwikunda bizana kwikubira no kutibuka abandi. Dukwiye kugira umutima wo kwitangira abandi tukiyemeza ko buri muntu twaba tumuzi cyangwa tutamuzi, twaba dusangiye ubwoko cyangwa tutabuhuje yagira ubuzima bwiza. Dukwiye kwita ku gufasha abari mu kaga tutarobanuye. Dukwiye kwirinda ubwoba butuma tutitangira bagenzi bacu tugatinyuka ibyatugirira nabi tugambiriye kurengera ubuzima. Dukwiye kumenya ko ikibazo mugenzi wacu afite natwe ejo cyatugeraho tukaba natwe twazakenera uwo kudufasha. Umugani w’Umusamariya mwiza utwigisha ko tugomba gukunda abantu bose, (n’abo dufite byinshi dutandukaniyeho). Biroroshye gukunda abadukunda, ariko birakomeye gukunda abatwanga. Nyamara umusamariya mwiza atwereka ko bishoboka. By’umwihariko, inyigisho ikubiye muri uyu mugani ifite byinshi yatubwira nk’Abanyarwanda baciye muri Jenoside: Icya mbere, Abatutsi bishwe kuko abishi batababonaga nka bagenzi babo-Nyamara uyu mugani utwigisha ko mugenzi wacu ari umuntu wese. Icya kabiri hari abakirisitu babereretse basiga bagenzi babo bapfa; hari ndetse n’abayobozi b’amadini babereretse basiga umukumbi wicwa. Uyu mugani uratwibutsa ko nta kintu na kimwe cyaba urwitwazo mu gusobanura impamvu yatumye abakristo benshi bigira ntibindeba mu gihe bagenzi babo bicwaga.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, sinakwibagirwa kuvuga ko hari abantu bitanze bemera guhara amagara yabo barengera abicwaga ndetse bamwe bararokoka. Abo twabagereranya n’umusamariya mwiza. Inyigisho y’umusamariya mwiza nitubere urumuri, buri wese yisuzume arebe aho yateshutse, asabe Imana imbabazi kandi ihora yiteguye kwakira umutima wose umenetse, ushenjaguwe uzinutswe icyaha. Iyi nyigisho nitume twongera kwibuka ko mugenzi wacu ari umuntu wese. Si uwo duhuje ubwoko, idini cyangwa ikindi icyo aricyo cyose. Nidutere kandi kwibuka ko nta rindi tegeko riruta ayandi usibye gukunda Imana na bagenzi bacu. Abakristo “twe kwifata uko tutari”, dushikurana, duconshomerana, tumarana.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 26/06/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

Last edited: 25/06/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment