ICYAMPA AB’UBWOKO BW’UWITEKA BOSE BAKABA ABAHANUZI, UWITEKA AKABASHYIRAHO UMWUKA WE!

IGICE CYO GUSOMA: KUBARA 11:24-30

Ndabasuhuje bene Data bakundwa kandi mbifurije umunsi mwiza wa Pentekote. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ICYAMPA AB’UBWOKO BW’UWITEKA BOSE BAKABA ABAHANUZI, UWITEKA AKABASHYIRAHO UMWUKA WE!” Bushingiye ku murongo wa 28-29 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati ‘Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.’ Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati Databuja Mose, babuze.’ Mose aramubaza ati ‘Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!’”

Igihe Abisirayeli bari mu rugendo ruva muri Egiputa berekeza i Kanani, bahuye n’ingorane nyinshi, harimo no kubura ibyo kurya. Ibyo byabateye kwitotombera Mose wari ubayoboye. (Kub 11:4-6) Imiruho n’imibabaro byabo byose ni we babigeretseho; bityo bituma umutwaro n’inshingano byo kubitaho yari afite birushaho kumuremerera. Ibyo byatumye Mose asengana agahinda, abwira Imana ati: “Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.” (Kub 11:14) Uwiteka yumvise gusenga kwe, maze ahita amubwira guhamagaza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli ngo bamufashe umurimo. Uwiteka yaravuze ati: “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararaneho nawe. Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho, mubashyireho; na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine.” (Kub 11:16-17)

Mose yahamagaje ba bakuru mirongo irindwi baza ku ihema ry’ibonaniro. “Uwiteka amanukira muri cya gicu, avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru, uko ari mirongo irindwi: nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.” (Kub 11:25) Nk’abigishwa ba Yesu ku munsi wa Pantekote, abakuru mirongo irindwi b’ubwoko bwa Isirayeli na bo bahawe “imbaraga iturutse mu ijuru.” Bwari uburyo Imana yakoresheje mu kubategurira umurimo no kubahera icyubahiro imbere y’inteko y’abantu kugira ngo babagirire icyizere nk’abantu batoranyijwe n’Imana kugira ngo bafatanye na Mose kuyobora Abisirayeli.

Mu gihe Umwuka Wera yamanukaga, babiri mu bakuru mirongo irindwi bari batoranyijwe, aribo Eludadi na Medadi ntibari bahari; kuko bumvaga bacishijwe bugufi, badakwiriye guhabwa uwo mwanya ujyana n’inshingano ikomeye. Igitangaje ariko, nubwo abo babiri bataje ku ihema ry’ibonaniro, Umwuka w’Imana yabajeho abasanze aho bari bari, maze nabo barahanura. Yosuwa amenyeshejwe ibyo, ntiyabyakiriye neza, maze aravuga ati: “Databuja Mose, babuze.” Nibwo rero Mose yamusubije uti: “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!” (Kub 11:28-29) Ibyabaye kuri Mose bijya gusa n’ibyabaye kuri Yesu, igihe Yohana yamubwiraga ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.” Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atabasha kunsebya bitamuruhije, kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu.” (Luk 9: 40)

Bavandimmwe muri Kristo Yesu, hari ubwo tugira imyumvire n’imyifatire nk’iriya ya Yosuwa na Yohani; tukumva ko abantu bose batagendana natwe bayobye ; tugashaka kubaka akazitiro ko gufungiranamo Umwuka Wera twumva ko ari umwihariko wacu ; tukibagirwa ko yaje kubw’abantu bose. Kuva mu itangira ry’ubukristo, hagiye haba amakimbirane ashingiye ku myumvire nk’iyi y’abantu babaga bashaka kugaragara bonyine ; bashaka ko bose bakora nka bo, basenga nka bo, bemera nka bo, bifata nka bo. Ubutumwa bw’uyu munsi buradushishikariza gufungura amarembo ; tukareka kuba abakristo bakumira abandi. Ibi bizadufasha kubonera umuti ibibazo byo gupingana bijya bivuka muri za korali, mu matorero shingiro, n’ahandi. Umwuka Wera nadufashe kumenya kubaha, gushima no kwishimira ibyiza Imana ikorera mu bandi; tuneshe umwuka w’ishyari no gukumira abandi.

Ishyari rikubiye mu “mirimo ya kamere” buri mukristo yagombye kurwanya. (Abagal 5:19-21) Ishyari rishobora kugira ingaruka mbi cyane. Ingero zo muri Bibiliya zigaragaza ko ishyari rishobora gukurura urwango, akarengane n’ubwicanyi. Kayini umuhungu w’imfura wa Adamu na Eva, yarakajwe n’uko Imana yemeye igitambo cya Abeli icye nticyemerwe, bituma amwica. (Itang 4:4-8) Abavandimwe ba Yozefu bamugiriye ishyari kubera ko se yamukundaga cyane; baza kurushaho kumwanga igihe yababwiraga inzozi yari yarose zarimo ubuhanuzi, bagambirira kumwica. (Itang 37:4-11, 23-28, 31-33)  Kora, Datani na Abiramu na bo bagize ishyari igihe bagereranyaga inshingano zabo n’iza Mose na Aroni. Bashinje Mose ko “yigiraga umutware kandi akishyira hejuru” (Kub 16:13). Amaherezo ishyari ryatumye Imana abarimbura.​ (Zab 106:16-17) Abandi bagiriye Mose ishyari ni Aroni na Miriyamu bari barafatanyije na we umurimo wo gukura ubwoko bw’Imana muri Egiputa. (Mik 6:4)

Igihe abakuru mirongo irindwi bashyirwagaho, Miriyamu na Aroni ntibagishijwe inama, maze bagirira Mose ishyari, kuko bumvise ko umwanya wabo n’ubutware bwabo byasuzuguwe. Icyakora usibye n’ibyo, bari basanzwe bafitiye Mose ishyari kuko bibazaga impamvu Uwiteka avugira mu kanwa ke gusa bo ntabavugiremo. Ku bwo kwitotomba kwabo, Miriyamu na Aroni bakoze icyaha cyo guhemuka ku muyobozi wabo no ku Mana ubwayo. Niyo mpamvu bahamagawe ngo baze ku ihema ry’ibonaniro, bahagararane na Mose. (Kub 12:5) Uwiteka yarababajije ati: ” Ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?” (Kub 12:8) Byarangiye Miriyamu ahanishijwe “gusesa ibibembe, byera nk’urubura.” (Kub 12:10) Aroni we nta cyo yabaye, ariko Imana yaramucyashye bikomeye ibinyujije mu gihano cya Miriyamu. Aroni yatuye icyaha cyabo anasaba ko mushiki we atarimburwa n’icyo cyago cyari giteye ubwoba. Kubera gusenga kwa Mose, ibyo bibembe byarakize ariko Miriyamu yagombaga kuba inyuma y’inkambi akahamara iminsi irindwi.

Uwiteka yagaragaje ko atanezezwa n’abanyeshyari. (Imig 27:4) Umunyeshyari wa mbere ni Satani. Igihano yahawe ni ugucibwa mu ijuru no kuzajugunywa mu muriro w’iteka. Ishyari ni ryo ryabanje kuzana amacakubiri mu ijuru, kandi kuriha icyicaro byazanye ibibi bitavugwa mu bantu. Bibiliya itwigisha kwirinda ishyari. Mu buryo bwihariye dusabwa kwirinda kugirira ishyari abantu Imana yahamagaye kugira ngo bayihagararire; kuko ari “abanyacyubahiro”. (2 Pet 2:10,11; 1Tim 5:19) Tugomba kubaha abo Imana yahaye icyubahiro! Igihano Miriyamu yahawe gikwiriye gucyaha abantu bose bagirira ishyari kandi bakitotombera abo Imana yahaye umutwaro wo gukora umurimo wayo.

Akenshi usanga ishyari riba rishingiye ku bintu by’ubusabusa-ngo kwa naka bahora barya urukarango; ngo abana be bambara imyenda mishya mu gihe abanjye bambaye inshabari; ngo umugabo we amwitaho mu gihe uwanjye yita ku icupa gusa; ngo umukoresha aramutonesha kundusha; ngo yigize umuhanuzi; ngo akangisha ko afite abanyamashuli; n’ibindi byinshi. Birababaje ko rimwe na rimwe dupfa n’ibyari bikwiye kuba biduhuza aho kudutanya. Ese koko byari bikwiye ko imvururu zivuka ngo ni uko Eludadi na Medadi nabo bari guhanura? Intambara irote mu itorero ngo ni uko Kanaka yirukana abadayimoni? Mose ati “Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho umwuka we!” Twese dukeneye Umwuka w’Imana! Imana yadusezeranyije gusuka Umwuka Wera kuri buri cyiciro cy’abantu; abana, abakuru, abasaza…(Ibyak 2:17-21). Umwuka Wera atanga impano kuri buri wese ariko ntabwo iyo mpano iba ari iyo kwikorera ku giti cyawe cyangwa gukumira abandi; ahubwo ni iyo gukoresha mu kubaka Ubwami bw’Imana. Dukeneye impano z’umwuka wera zitandukanye ariko zuzuzanya. Dukeneye Umwuka Wera w’Imana ngo adutsindire ishyari no kutavuga rumwe; adutsindire gusobanya indimi nk’ukw’i Babeli. (Itang11:1-9). Umwuka Wera naduhe kumenya kwishimana n’abishima no kubabarana n’abababaye. (Rom 12:15) Reka ibyo buri wese muri twe ageraho bibere abandi bose umugisha. (1 Kor 12:25, 26) Umwuka utatanya abantu aho kubahuza si umwuka w’Imana; ni umwuka wa Satani. Ubuhanuzi busenya itorero si ubuhanuzi buzima; ni ubuhanuzi bupfuye.

Ijambo ry’Imana riduhugurira kudasuzugura ubuhanuzi. Intumwa Pawulo agira ati: « Ntimukazimye Umwuka w’Imana. Kandi ntimugahinyure ibihanurwa.» (1 Abates 5:19-20) Nyamara ku rundi ruhande, Yesu-Kristo yavuze ko mu bihe bya nyuma hazaduka abahanuzi benshi. (Mat 24:11) Yohana nawe abishimangira agira ati: « Bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu Isi » (1 Yoh 4:1). Reka mvuge ko ntawe ukwiye gupfa guhakana buhanuzi gutyo gusa (gupinga), cyangwa ngo abe yashaka kuzimya umwuka w’ubuhanuzi. Ariko kandi twe kwihutira kwemera ubuhanuzi bwose; ahubwo tubanze tugenzure ko Imana yavuze koko. Nitugira umwete wo kwegera Imana mu isengesho no mu Ijambo ryayo, UmwukaWera azatuyobora mu kuri kose (Yoh 16:13). Erega “umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawumurondora.” (1 Kor.2:15) Dusabe umwuka w’Imana adutsindire ishyari; gukumira abandi; no kwirema ibice.

Uburyo bwo kwirinda kugira ishyari, ni ukwirinda kwigereranya n’abandi bantu. Birashoboka cyane kuba wakwibonaho ishyari mu gihe ukomeza wigereranya n’abantu mukorana, musengana, inshuti cyangwa abandi, bigatuma ubona ibyiza bibariho aho kubanza kubona ibikuriho. Mu gihe uri gushaka uko wakomeza gutsinda ishyari, urasabwa guharanira kwigirira icyizere. Ishyari rirasenya ntabwo rishyigikira ibiriho. Ishyari rituma urifite akomeza kumva ko ari umuntu uri hasi, bigatuma atekereza ko ntacyo ashoboye. Kuri uyu munsi wa Pentekote ndasabira abayobozi b’amatorero yacu gushyira hamwe n’abo bafatanyije mu buyobozi no guhuza n’intama baragiye. Ndasabira abizera bose bo mu madini atandukanye kwibuka ko twese turi Itorero rimwe Yesu yaguze amaraso, kandi ko twese dufite uburenganzira ku Mwuka Wera. 

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 28/05/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment