Kigoma 2 comp

UMURYANGO UTEKANYE NI UMUSINGI N'INKINGI BY’ITERAMBERE RIRAMBYE

Uyu munsi, tariki ya 04/08/2022, Umurenge wa Kigoma (Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo) washoje ukwezi kwahariwe umuryango.

Uyu muhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Kigoma, witabirwa n’Abayobozi b’Umurenge batandukanye barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa; Abayobozi b’Amadini n’Amatorero akorera mu Murenge, Abakristo n’Abaturage baturutse hirya no hino mu Murenge. Insanganyamatsiko y’ukwezi kwahariwe umuryango mu Murenge wa Kigoma yagiraga iti “Umuryango utekanye ni umusingi n'inkingi by’iterambere rirambye”. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma yasabye abari aho ko buri wese mu bagize umuryango akwiye kujya yita ku nshingano ze. Yavuze ko kugira ngo tugire imiryango itekanye, buri wese akwiye kwita ku bintu bitatu by’ingenzi: Kubaha Imana; Kubaha amategeko y’Igihugu cyacu; no Kubaha umuco nyarwanda.

Asobanura insanganyamatsiko yagendeweho mu biganiro bitandukanye byatanzwe muri uku kwezi kwahariwe umuryango mu Murenge wa Kigoma, Arch. SEHORANA Joseph (Umwe mu bayobozi b’Amatorero akorera mu Murenge wa Kigoma) yasobanuye umuryango utekanye uwo ari wo; ibyakorwa kugira ngo tugire imiryango itekanye; ibiranga imiryango itekanye; n’akamaro ko kugira imiryango itekanye (kuri yo ubwayo no ku Gihugu). Dore inshamake y’ikiganiro cyatanzwe na Archdeacon Joseph:

Umuryango ni ihuriro ry’abantu bafitanye isano rishingiye ku guhuza amaraso. Umuryango uturuka ku gushyingirwa. Habaho umuryango muto (ugizwe n’umugore, umugabo n’abana babo) n’umuryango mugari (ugizwe n’abavandimwe bo ku ruhande rw’umugore n’urw’umugabo). Kubera amateka yaranze igihugu cyacu, hari n’imiryango y’abana birera cyangwa igizwe n’abapfakazi.

Iyo tuvuga umuryango utekanye ntituba tuvuga gusa umuryango utuye ahatari intambara cyangwa amakimbirane. Umuryango utekanye ni ufite imibereho myiza muri rusange. Ni umuryango wateguwe, kandi nawo ukaba witeguye kubana neza. Intambwe ya mbere yo kubaka umuryango ni ugushinga urugo rw’umugore n’umugabo. Uku gushinga urugo bigomba gutegurwa neza. Kubaka urugo ntibihubukirwa; kandi urugo ruramba ni urwubakiye ku Rukundo ruva ku Mana.

Kugira ngo umuryango utekane, buri wese mu rugo agomba kumenya inshingano ze mu rugo. Abashyingiranywe bakwiye kumenya ko kubaka urugo bigendana no kuzuza inshingano zabo zirimo: kubyara no guha uburere buboneye abo bibarutse, kwita ku burenganzira bwa buri wese mu bagize umuryango, gufata umwanya wo kuganira nk’abagize umuryango, gutunga urugo no guharanira iterambere rirambye ry’umuryango.

Ibiganiro ni umusingi w’umuryango utekanye. Kuganira kenshi n’uwo mwashyingiranywe no kumutega amatwi bizana ubwumvikane mu rugo. Kuganira hagati y’ababyeyi n’abana bitera ibyishimo n’ubwisanzure mu bagize umuryango. Abagize umuryango bakwiye gushaka amakuru y’imvaho bakayasangiza abawugize hagamijwe kwirinda impuha kuko zitubaka. Nk’uko abashyingiranywe baganira ku byubaka umuryango, bagomba no gushaka umwanya wo kuganira ku mibonano mpuzabitsina. Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina hakwiye kubaho kuganira no gutegurana kuko iyo ikozwe yateguwe neza ibashimisha bombi, naho iyo itateguwe bishobora gusenya urugo. Gutegurana bikorwa uguyaguya mugenzi wawe, ukamureba neza, ukamugaragariza urukundo, ukamusekera n’ibindi byiza bishoboka. Abashyingiranywe bagomba kwirinda gucana inyuma.

Kugira ngo umuryango utekane amategeko n’uburenganzira bwa buri wese mu bawugize bigomba kubahirizwa. Abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Nyuma yo gushyingirwa, abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo. Buri wese mu bashyingiranywe agomba kugira uruhare mu kongera no gucunga neza umutungo w’umuryango. Kugira ngo twubake imiryango itekanye tugomba gukumira amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Amakimbirane ni ubushyamirane, kutavuga rumwe, ukutemeranywa ku bitekerezo cyangwa ku bintu runaka, hagati y’abantu babiri cyangwa benshi, biturutse ku kudahuza ibitekerezo cyangwa inyungu. Zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane mu muryango harimo izishingiye ku mutungo, izishingiye ku mibanire y’abantu, n’izishingiye ku muco. Mu zishingiye ku mutungo, harimo izirebana no gupfa ubutaka n’izungura ndetse n’ubukene mu miryango (abasangira ubusa bitana ibisambo), kutumvikana ku micungire y’umutungo w’abashyingiranywe. Mu mpamvu zishingiye ku mibanire y’abantu harimo kutaganira hagati y’abashashyingiranywe, gucana inyuma/ubusambanyi, ikibazo cy’ubuharike, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, kubana abantu batarasezeranye, umujinya ukabije, kamere mbi n’urugero rubi rw’ababyeyi imbere y’abana. Mu mpamvu zishingiye ku muco, harimo kuba umuco nyarwanda warahaga agaciro karenze umugabo n’umuhungu, imyumvire yo kudahinduka vuba, ubujiji, imvugo zimwe na zimwe zimakajwe mu muco w’abanyarwanda mu bihe byashize zipfobya abagore, n’ibindi. Gukumira amakimbirane bisaba ibi bikurikira: (1) kujya inama no gufatira hamwe ibyemezo bireba umuryango hakiri kare; (2) gusaranganya umutungo w’urugo neza; (3) kubahiriza uburenganzira bwa buri wese mu muryango; (4) kugisha inama no kubahiriza amategeko.

Kugira ngo tugire Imiryango itekanye tugomba kwita ku mikurire y’abana bacu, kandi tukabaha uburere buboneye. By’umwihariko, abana bagomba kwigishwa ububi bwo kunywa ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge. Iyo dufite imiryango itekanye, iterambere ry’ingo niry’igihugu ririhuta. iyo umuryango utekanye ushobora kugira uruhare muri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta: umugoroba w’ababyeyi, inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima, umuganda, itorero n’izindi. Dore iby’ingenzi biranga umuryango utekanye:

A. MU BUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA

  • Kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubukungu bw’umuryango no kwivana mu bukene,
  • Kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari,
  • Kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu,
  • Kugira rondereza cyangwa ubundi buryo bwo guteka butangiza ibidukikije.
  • Kugira inzu yo kubamo itari mu manegeka kandi ifite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, inzu zigenewe amatungo yo mu rugo ku bayafite n’ubwiherero buboneye bufite isuku,
  • Kugira isuku ku mubiri, isuku y’aho utuye no ku bikoresho byo mu rugo,
  • Kutarangwamo imirire mibi
  • Abana bose biga kandi bakurikiranwa mu myigire yabo ntibate ishuri,
  • Guha abana uburere buboneye, barindwa gusambanywa n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose,
  • Kugira ubwishingizi bw’indwara ku bawugize kandi bakivuza ku gihe,
  • Kuboneza urubyaro.

B. MU MIYOBORERE MYIZA

  • Kutarangwamo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
  • Kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda,
  • Kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bagize umuryango,
  • Kwirinda ibyaha, ruswa, ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’abaturanyi,
  • Kwitabira gahunda zose z’Igihugu: umuganda, umugoroba w’ababyeyi (abagore n’abagabo), itorero ryo ku mudugudu, inteko z’abaturage n’izindi.

Mu gusoza, twakwibutsa ko umuryango utekanye ari umuryango ufite imibereho myiza muri rusange, abawugize bafatanya mu nshingano zose z’urugo ntawe uvunisha undi. Ni umuryango abawugize basobanukiwe ko u Rwanda ruhera mbere na mbere muri bo; umuryango wita ku bana; umuryango urangwa n’ibyishimo n’amahoro, nta makimbirane n’ihohoterwa biharangwa; umuryango ubana neza n’abaturanyi kandi ukitabira gahunda zose z’Igihugu. Umuryango umeze gutya, nta gushidikanya ko ari umusingi n'inkingi by’iterambere rirambye-Ku bawugize no ku Gihugu muri rusange.

Ndagira ngo na none nsoze mbibutsa amagambo ya Yesu-Kristo ari mu Butumwa Bwiza uko bwanditswe na Matayo 7:24-27, avuga iby’inzu yubatse ku rutare n’iyubatse ku musenyi. Izi nzu ziratandukanye. Nibyo kubaka ku mucanga birihuta kurusha kubaka ku rutare, ariko izo nzu ntizishobora gukomera kimwe. Icyita rusange kuri izo nzu zombi ni uko imvura igwa, imivu igatemba, imiyaga igahuha, bikazikubitaho zose. Satani asura ingo zose ndetse no kwa Pasiteri cg umuyobozi runaka agerayo kandi ntiwamenya icyo ategeraho, ndetse iyo aje mu rugo yiha karibu kandi akicara aho ashatse. Nyamara niba Pasiteri/umuyobozi yarubatse ku rutare, imiyaga n’imiraba ntibizapfa gusenya urugo rwe. Abantu bubaka ku mucanga usanga bubakira ku mibereho y’imiryango bakomokamo, uburanga, n’ibindi. Ariko Yesu avuga ko abumva amagambo ye bakayitondera ari bo bazaba bubatse ku rutare. Ushaka kubaka urugo rwiza kandi rukomeye yubakire kuri Yesu no ku nama nziza nk’izi Leta yacu iduha.

INYANDIKO ZIFASHISHIJWE

  1. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Noza imibanire mu muryango wawe, Imfashanigisho ivuguruye, Kigali, Mata 2019.
  2. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Iby’ingenzi biranga umuryango ushoboye kandi utekanye, https://www.migeprof.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=7690&token=b1b21f3ca06ce39ec728145425eaf6617db70acf

Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Hanika Archdeaconry/ Shyogwe
Diocese E-Mail: joseph@sehorana.com

Dore amwe mu mafoto yafashwe:Kig 14Kig 13Kig 12Kig 11Kig 10Kig 9Kig 8Kig 7Kig 6Kig 5Kig 4

Kig 1

 

Add a comment