Bishop jered comp

UBUTUMWA BWA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI WA EAR SHYOGWE KURI NOHELI, UMWAKA WA 2022

Bene Data muri Kristo mwese,

Turabaramukije mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kandi tubifurije Noheli nziza y'umwaka w'Umwami wacu wa 2022 n'Umwaka mushya mwiza w'Umwami wacu wa 2023.

Imana Se w'Umwami wacu Yesu Kristo yongere ishimwe kuko itugejeje kuri iyi Noheli y'umwaka w'Umwami wacu wa 2022 turi bazima kandi dufite amahoro, tugashobora guteranira hamwe mu nzu yayo ngo tuyiramye, tuyihimbaze, icyubahiro kibe icyayo none n'iteka ryose, Amen. Iyo twizihiza Noheli, abatari bake baha umwanya wa mbere gushakisha ibibatera kwishima birimo ibyo kurya n' ibinyobwa byiza, imyambaro myiza n'impano zo guha abo bakunda n'ibindi nk'ibyo. Nyamara ikidukwiriye kurusha ibindi ni ukunezeza Yesu, tukamuha umwanya mu mitima yacu no mu buzima bwacu, kuko ari we gakiza kacu, umucyo udukura mu mwijima, ni na we cyubahiro cyacu. Simeyoni amubonye yashimye Imana, avuga Yesu muri aya magamabo: "...Niboneye n’amaso yanjye agakiza kawe, ako wageneye amahanga yose. Niboneye urumuri rwo kumurikira amahanga, niboneye n’ikuzo ry'ubwoko bwawe... (Luka 2:30-32)".

Intego nyamukuru ya Yesu ni uko abantu baca bugufi, bakamwizera, bakihana ibyaha byabo, akabakiza ibyaha no kurimbuka, akabakura mu mwijima wa Satani, akabageza mu mucyo, bakabona ubugingo buhoraho: "Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Umwizera ntacirwaho iteka. utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w’Imana w 'ikinege (Yohana 3: 1718). Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we. (Yohana 3:36)". Bityo rero, twizihize iyi Noheli twibuka ko Yesu atakiryamishijwe mu muvure, ahubwo ari Umwami mu isi no mu ijuru, tumushimire ko yatugiriye ubuntu akaduha agakiza, akadushyira mu mibereho mishya iduhesha amahoro n'ibyishimo, igashimwa n'Imana n'abantu. Niba hari aho usanga utarumviye ubuyobozi bwa Yesu ukamugomera ari Umwami wawe, icyo agusaba ni ukumuhindukirira ukihana, akakubabarira, akaguha amahoro n'umunezero byuzuye.

Mu gusoza uyu mwaka w'Umwami wacu wa 2022, dufatanye gushimira Imana yaduhaye amahoro mu gihugu, ikatuvubira imvura nyuma y'izuba rikaze, ikatubeshaho n'igihe cy' izamuka ry' ibiciro. Imana ishimwe kubw'ibirori byo ku ya 14 Kanama 2022 byagenze neza, ubwo twizihizaga Isabukuru ya Diyoseze y'imyaka 30 imaze n'Isabukuru y'imyaka 25 Musenyeri Dr. Jered KALIMBA amaze ayiyoboye no kubw'Abadiyakoni 20 barobanuwe uwo munsi, ndetse no kubw'Inama ya Sinode ya Diyoseze yakozwe ku ya 26 Ugushyingo 2022 yageze ku myanzuro myiza irebana no gukuza itorero mu bwiza no bwinshi. Imana ishimwe na none kubw'insengero zatunganyijwe zikuzuza ibisabwa, zikemererwa kongera kuberamo amateraniro yera. Tuboneyeho kandi kubashimira cyane no kubasabira ngo Imana ibasesekazeho imigisha y'uburyo bwose kubw'uruhare rwanyu abayobozi n'abakristo mwese mwagize kugira ngo ibi bikorwa bigerweho.

Umwaka w'Umwami wacu wa 2023 tugiye gutangira, turabifuriza ko uzababera umwaka w'amahoro, uburumbuke, ibyisbimo, ububyutse mu bugingo no mu gukorera Imana. Tuboneyeho na none kubamenyesha ko Intego ya Diyoseze ya Shyogwe, mu mwaka wa 2023, ivuga ngo "Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyak 20:35)". Iyi ntego tuzayigenderaho hagamijwe ko turushaho kuba itorero tyitunze, ridasabiriza, rikura rikagera aho ritaragera, rikora ibikorwa by'urukando, ritanga rikazana imigisha muri ryo n'aho riherereye.

Mu mwaka wa 2023, turabakangurira gusengera no gushyigikira gahunda yo gukuza itorero rikagera aho ritagera kugira ngo hagurwe ubutaka, hoherezwe n'abavugabutumwa bwiza mu duce itorero Angilikani ritarageramo mu turere tune Diyoseze ya Shyogwe iherereyemo. Turabibutsa na none kuzongera imbaraga mu bikorwa bikurikira: Kubyutsa abakristo banditse mu bitabo by'itorero ariko batitabira gahunda zaryo; Kunoza gahunda y'amatoreroshingiro buri mukristo akitabira gahunda z'itoreroshingiro, rikagira n'ubuyobozi bukora neza; Gutoza abakristo bose gushyigikira umurimo w'Imana no gushima Imana batanga icyacumi n'andi maturo uko bikwiriye; Kuzana abantu bashya kuri Yesu; Kwita ku bana, urubyiruko, abagore n'abagabo n'abageze mu zabukuru mu rwego rwo gukomeza ukwizera n'imyitwarire bya gikristo, urukundo, amahoro n'imibereho myiza mu muryango; Kubaka insengero zijyanye n'igihe no gutuganya izisanzwe ziriho zakinzwe zikuzuza ibisabwa ngo zongere gukoreshwa; no kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti by'amashyamba n'ibiti by'imbuto ziribwa ku butaka bw'itorero no ku butaka bw'abakristo.

Mu gusoza, twongeye kubifuriza urnunsi mukuru mwiza wa Noheli n'umwaka mushya mwiza w'Umwami wacu wa 2023. “Nuko rero Umwami wacu w'amahoro ajye abaha amaho

Musenyeri Dr. Jered KALIMBA
Umwepisikopi wa EAR, Diyoseze ya Shyogwe

 

ro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese”; Amen!" (2 Abatesalonike 3:16)

 

Add a comment