Créer un site internet

Cov im 1

PARUWASI YA BUTANSINDA, UBUCIDIKONI BWA HANIKA, DIYOSEZE YA SHYOGWE: ABANA BIJIHIJE NOHELI MU BYISHIMO BYINSHI

Uyu munsi tariki ya 24 Ukuboza 2022, abana basaga 300 bo muri EAR, Paruwasi ya Butansinda, bizihije umunsi mukuru wa Noheli.

Iryo teraniro ryayobowe na Arch. SEHORANA Joseph, Umuyobozi wa Paruwasi ya Butansinda akaba n’Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Hanika.

Img 0014

Mu nyigisho yahaye abana, Acidikoni Joseph yibanze ku Ijambo ry’Imana riboneka mu Butumwa Bwiza bwa Yesu-Kristo uko bwanditswe na Yohana 1:1-14. Ashingiye ku murongo wa 11 n’uwa12, yababwiye ko ari abana b’Imana kandi Imana ikaba ibakunda ikanabitaho. Yababwiye ko nk’abana b’Imana bafite umurage w’ubugingo buhoraho.  Acidikoni Joseph yasabye abana gukura bitoza ingeso nziza, bakunda Itorero ndetse n’Igihugu, kugira ngo bazabe abakirisito nyabo.

Img 17

Muri iryo teraniro, abana bakoze ibikorwa bitandukanye birimo: indirimbo zihimbaza Imana; imivugo; ikinabutumwa; kubyima bya Kinyarwanda mu buryo bwo guhimbaza Imana; kuvuga imirongo ya Bibiliya mu mutwe; n’ibindi.

Abana bitabiriye kwizihiza Noheli hamwe na Acidikoni Joseph, bashoje basangira amafunguro bateguriwe n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya Butansinda.

Img 18

Arch. SEHORANA Joseph

Add a comment