Créer un site internet

Bish 3

KORALI “NDI MU RUGENDO” YO MURI PARUWASI YA NTENYO YEGUKANYE UMWANYA WA MBERE MU MARUSHANWA Y’AMAKORALI MURI EAR SHYOGWE

Uyu munsi tariki ya 06/08/2022, habaye amarushanwa yahuje korali eshanu (5) zabaye iza mbere ku rwego rw’Ubucidikoni butane (5)  bugize EAR, Diyoseze ya Shyogwe, mu marushanwa yo kwitegura umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 30 Diyoseze ya Shyogwe imaze ishinzwe, n’imyaka 25, Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered Kalimba amaze ayiyoboye.

Ayo marushanwa yabereye ku Cyicaro cya Paruwasi ya Gitarama (Ubucidikoni bwa Gitarama, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza). Yitabiriwe na Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa EAR, Shyogwe, Abakozi mu Biro bikuru bya Diyoseze; Abacidikoni, Abapasiteri, n’abakristo baturutse hirya no hino baherekeje korali zaje kurushanwa.

Amakorali yitabiriye amarushanwa ni aya akurikira: Ubucidikoni bwa Shyogwe bwahagarariwe na Korali “Ndi mu rugendo” yaturutse muri Paruwasi ya Ntenyo, Ubucidikoni bwa Hanika bwahagarariwe na Korali “Inzira ijya mu Ijuru” yaturutse muri Paruwasi ya Hanika, Ubucidikoni bwa Gitarama bwahagarariwe na Korali “Abacunguwe” yaturutse muri Paruwasi ya Gitarama, Ubucidikoni bwa Nyarugenge bwahagarariwe na Korali “Abagenzi) yaturutse muri Paruwasi ya Mpemba, Ubucidikoni bwa Ndiza bwahagarariwe na Korali “Yehovayire” yaturutse muri Paruwasi ya Nyabinoni.

Mu byibanzweho mu guha amanota amakorali yitabiriye amarushanwa harimo: uburyo korali isobanura intego y’amarushanwa (iri muri Matayo 6:10) igira iti “Ubwami bwawe buze”(1); Inganzo (Isubirajwi n’isubirajambo (2); Uko korali yaserutse n’uko yatashye (3); Guhuza amarangamutima n’ibimenyetso (4) Imfashanyigisho (5); Uko indirimbo yanditse (6); Umubare w’abaririmbyi (7); Urujyano rw’amajwi ane (8); Igihe cy’iminota itanu (9); Impuzankano (10)

Amakorali yakurikiranye muri ubu buryo:

  1. Ntenyo (Ndi mu rugendo): Yagize amanita 93.1%
  2. Gitarama (Abacunguwe): Yagize amanota 92.4%
  3. Hanika (Inzira ijya mu ijuru) : Yagize amanota 90.6%
  4. Mpemba (Abagenzi) : Yagize amanota 90.5%
  5. Nyabinoni (Yehovayire) : Yagize amanota 81.8%

Chorale yabaye iya mbere yahembwe amafaranga 400,000 y’u Rwanda

Chorale yabaye iya kabiri yahembwe amafaranga 300,000 y’u Rwanda

Chorale yabaye iya gatatu yahembwe amafaranga 200,000 y’u Rwanda

Chorale yabaye iya kane yahembwe amafaranga 150,000 y’u Rwanda

Chorale yabaye iya gatanu yahembwe amafaranga 100,000 y’u Rwanda

Mu ijambo Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Diyoseze ya Shyogwe yagejeje ku bitabiriye amarushanwa, yashimiye korali zose zabashije kugera ku rwego rwa Diyoseze hamwe n’abakemurampaka batanze amanota. Yaboneyeho gutumira korali eshatu za mbere ngo zizaze kuririmba mu birori byo kwizihiza imyaka 30 Diyoseze ya Shyogwe imaze ishinzwe, n’imyaka 25, Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered Kalimba amaze ayiyoboye, uzaba tariki ya 14/08/2022.

Dore amwe mu mafoto yafashwe uyu munsi:Arch jAssembly 1Bish 8Han 6Han 5Han 3Han 4Img 0030Mpemba 2 1Mpemba 2 2MpembaNtenyoNyabinoni

Add a comment