Créer un site internet

Hamisi 2

KADIHIRA HAMISI PETERO UFITE IMYAKA 84 YASEZERANYE N’UMUGORE WE MUKANTWARI DATIVE W’IMYAKA 60 IMBERE Y’AMATEGEKO N’ITORERO

Ku wa kane tariki ya 29 Nzeli 2022, KADIHIRA Hamisi Petero ufite imyaka 84 y’amavuko yasezeranye k’umugaragaro imbere y’amategeko n’imbere y’Imana n’umugore we MUKANTWARI Dative ufite imyaka 60 y’amavuko.

Muzehe KADIHIRA Hamisi Petero na MUKANTWARI Dative ni abaturage bo mu Kagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Hamisi 3

Muzehe Petero avuye gusezerana n'Umufashawe Dative mu Murenge wa Mukingo

KADIHIRA Hamisi yari asanzwe ari umuyoboke w’Idini ya Isilamu, aza gufata icyemezo cyo guhindura aba Umukristo. Yabatirijwe mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Shyogwe, Ububwiriza bwa Gasoro, ku itariki ya 31/07/2022 yitwa Petero, akomezwa ku itariki ya 21/08/2022. Nyuma yo kubatizwa no gukomezwa, KADIHIRA Petero yafashe icyemezo cyo gusezerana n’umugore we, maze ku itariki ya 29/09/2022 asezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ku munsi umwe.

Hamisi 1

Muzehe Petero avuye gusezerana n'Umufashawe Dative mu Rusengero rwa EAR Gasoro

Ubukwe bwa KADIHIRA Petero na MUKANTWARI Dative ni ubutumwa bukomeye ku babana batarasezeranye. Ubukwe bwabo bombi bwacyujwe n’Itorero mu gitaramo gikomeye cy’ubusabane. Imana ihe umugisha uyu muryango n’abagize uruhare bose muri ubu bukwe.

Iyi nkuru tuyikesha Ev. Tito KABANDA

Add a comment