Img 0056

ITSINDA RY'ABAYOBOZI BA EAR DIYOSEZE SHYIRA BAGIRIYE URUGENDOSHULI RW'UMUNSI UMWE MURI EAR SHYOGWE

Kuri uyu wa kane tariki ya 27/04/2023, itsinda ry'Abayobozi ba EAR Shyira ryagiriye urugendoshuli rw'umunsi umwe muri EAR Shyogwe, rigamije gusura ibikorwa bitandukanye by’iyo Diyoseze.

Iri tsinda rikaba ryari rirangajwe imbere n’Umwepisikopi wa EAR Shyira, Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel MUGISHA na Madamu we Jaqueline MUGISHA. Ryari rigizwe n’Abapasitori, Abacidikoni, abakozi mu Biro by’Umwepisikopi, hamwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bya Diyoseze. Aba bashyitsi bakiriwe n’Umwepisikopi wa EAR, Shyogwe, Nyiricyubahiro Dr Jered KALIMBA, ari kumwe n’abakozi mu Biro bya Diyoseze hamwe n’Abacidikoni.Img 80

Nyuma yo kuganira ku miterere n’imikorere ya Diyoseze ya Shyogwe muri rusange, aba bashyitsi basuye ibikorwa bitandukanye biri ahahererereye Ibiro Bikuru bya Diyoseze biherereye mu Mujyi wa Muhanga, Umurenge wa Cyeza (Cyakabiri), hamwe n’ibiri i Shyogwe ahahoze ibiro bya Diyoseze. Mu bikorwa byasuwe harimo Studio ya Diyoseze (Revival Studios); ibikorwa bya Mothers Union; uruganda rutunganya imbuto (Unité de Transformation Semi-Industrielle-UTSI); ibarizo rya Diyoseze (Muhanga Youth Technology Centre-MYTEC); Paruwasi ya Shyogwe, n’uruganda rukora utuyunguruzo tw’amazi (water filters) rwitwa-Muhanga Improved Local Technologies (MILTEC).Img 81

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’urundi Abayobozi batandukanye ba EAR Diyoseze ya Shyogwe nabo baherutse kugirira muri Diyoseze ya Shyira. Abashyitsi bishimiye ibikorwa bitandukanye babonye i Shyogwe. Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel MUGISHA wari uyoboye iri tsinda, yashimiye ubuyobozi bwa Diyoseze ya Shyogwe ku ikaze bwabahaye n'ibiganiro bagiranye, ndetse yongeraho ko hari byinshi bigiye kuri Diyoseze ya Shyogwe. Yavuze ko bahakuye ubunararibonye buhagije ndetse asaba n'ubuyobozi bwa Diyoseze ya Shyogwe kuzabafasha mu gutangiza imwe mu mishinga basuye.Img 0063

Urugendoshuli rwashojwe n’isengesho ryayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira. Turashima Imana kubw’umubano mwiza hagati ya Diyoseze ya Shyira na Diyoseze ya Shyogwe. Img 82Img 83Img 84Img 85

Arch. SEHORANA Joseph

 

 

Add a comment