Créer un site internet

Bishop vincent 2

IMIGABO N’IMIGAMBI BYA MUSENYERI HABIMFURA VINCENT WAROBANURIWE KUBA UMWEPISIKOPI WA MBERE WA EAR DIYOSEZE NYARUGURU

Uyu munsi ku Cyicaro cya EAR Paruwasi Cyivugiza, iherereye mu Murenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo, habereye umuhango wo kurobanura no kwicaza mu ntebe Umwepisikopi wa Diyoseze nshya ya Nyaruguru.

Uwo muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri MBANDA Laurent, Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba EAR, barimo Abasenyeri ba Diyoseze z’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, hamwe n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, Abayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye yo mu Rwanda; Abayobozi batandukanye b’imiryango ishamikiye ku idini;  Abapasiteri n’Abakristo baturutse hirya no hino muri Diyoseze ya Kigeme no mu zindi Diyoseze z’Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Hari Kandi Abayobozi bo mu Butegetsi bwite bwa Leta Umuyobozi wa RGB; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru; etc. Img 0020

Abepisikopi ba EAR bari bitabiriye uyu muhango

Img 0007Img 32

Abapasiteri nabo bari baje ari benshi

Img 0033Umuyobozi wa RGB niwe wari umushyitsi mukuru

Index 6Mayor wa Nyaruguru

Diyosezi nshya ya Nyaruguru yashinzwe mu rwego rwo kwagura umulimo w’ivugabutumwa muri aka gace. Nyuguru ni diyosezi ya 13 y'Itorero Anglican ry’u Rwanda, ikaba igizwe na Paruwasi cumi na zirindwi (17).

Musenyeri HABIMFURA Vincent warobanuriwe kuba Umwepisikopi wa mbere wa EAR Diyoseze Nyaruguru ni mwene NICYIRIBERA Yosiya na NYIRAHUKU Perusi. Yavukiye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Cyobe, Umurenge wa Mushubi mu Karere ka Nyamagabe tariki ya 31/01/ 1975. Yabatirijwe mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda tariki ya 14/07/1991, akomezwa ku wa 03/09/2000. Yakiriye agakiza mu 1996. Yashakanye na MUREKEYIMANA Concessa tariki ya 28 ukuboza 2002. Ubu bafitanye abana bane: abakobwa batatu n'umuhungu umwe aribo: DUFITUMUKIZA Rolande (Umukobwa) wavutse ku wa 20/07/2003 akaba yiga muri Kaminuza, TUYISENGE Alice na TUYISHIME Ruth (abakobwa b'impanga) bavutse ku wa 02/04/2005 biga mu wa kane w'ayisumbuye na NIYONKURU Isaac (umuhungu) wavutse ku wa 30/03/2011 akaba yiga mu wa gatanu w'abanza.

Amashuri Abanza yayize kuva 1983 -1991 muri EP Gasenyi, ayisumbuye yayatangiye mu 1991 muri Groupe Scolaire Benjamin Tite Robert de Rwamiko ayarangiriza muri Institut John Wesley i Kibogora mu 1998 mu Ishami ry'Inderabarezi Rusange (Normale Primaire). Amashuri makuru yayize kuva mu 2007-2010 muri Carlile College i Nairobi muri Kenya aho yahakuye Higher Diploma in Theology no kuva  mu 2011-2014 muri Wyclif University aho yakuye Masters muri Theology. Yahagarariye abanyeshuri mu bihe bitandukanye guhera mu mashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza.Yarobanuriwe ubudikoni tariki ya 15/04/2012, arobanurirwa ubupasitori tariki ya 15/09/2013.

Mu rwego rw'imirimo yabaye umwarimu mu kigo cy'amashuri abanza cya Gasenyi mu mwaka w'amashuri wa 1998-1999, yayoboye ibigo by'amashuri abanza (Buhanzi, Remera) mu 1999-2007. Kuva 2002-2007 yayoboye ikanisa ya Gitabura, kuva 2010-2021 yabaye umuyobozi wa Paruwasi (Rugote, Cyivugiza, Kibeho, Uwinkomero), kuva 2014-2020 yabaye Umuyobozi wa Disitirigiti Cyivugiza, naho Mata 2019-Gashyantare 2020 aba Umuyobozi w'Ubucidikoni bwa Nyaruguru, Gashyantare 2020 - Kamena 2021 aba Ushinzwe Ubutegetsi muri EAR Diyoseze Kigeme (Diocesan Administrator). Guhera tariki ya 01/06/2021 kugeza ahabwa ubusenyeri yari ahagarariye Diyoseze mu Bitaro bya Kigeme ari na Head of Spirtual Services muri ibyo bitaro. Yahawe kandi inshingano zitandukanye muri EAR Diyoseze Kigeme zirimo kuba ushinzwe ibigo by'amashuri by'Abaporotesitani (mandataire) mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, uhagarariye uburezi muri EAR Diyoseze Kigeme, umwe mu bagize itsinda ryo kwimura (gutanga mutation) ku barimu mu Karere ka Nyamagabe, umwe mu bagize Komite yo kugaburira abana ku mashuri mu Karere ka Nyamagabe, uhagarariye ihuriro ry'lmiryango ishingiye ku myemerere (Amadini n'Amatorero) mu Karere ka Nyamagabe.

Yahagarariye Impuzannatorero aba na Vice President wa RIC (Rwanda Interfaith Commission) mu Karere ka Nyaruguru, aba Perezida wa komite y'ikigega cy'ishoramari cy'amaparuwasi (Parishes Investment Fund) muri EAR Diyoseze Kigeme. Yabaye Perezida wa Komite Ncungamutungo wa Hoteli Ubumwe (Ubumwe Center Kigeme Ltd) ya EAR Diyoseze Kigeme. Yabaye Umunyamabanga wa Komite Ncungamutungo ya Homogeneous Investment Group (Isoko rya kijyambere rya Nyamagabe). Yabaye kandi Perezida wa Komite y'Abunzi mu Murenge wa Cyobe na Vice Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Mushubi.

Umuhamagaro wa Musenyeri Vincent  urangwa no kwagura ubwami bw'Imana binyuze mu Itorero rihindutse kandi rihindura aho rikorera. Yatangije amakanisa atandukanye ndetse n'Amaparuwasi abiri kandi yakunze kwita ku iterambere ry'abakirisito binyuze mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Akunda cyane kwita ku bugingo, uburezi n'ubuzima bw'abo ayobora. Ijambo ry'lmana akunda kugarukaho ni "Kumvira lmana by'ukuri" riboneka mu Kuva 19:5-6 "None nimunyumvira by'ukuri mukitondera Isezerano ryanjye muzambera amaronko mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye kandi muzambera ubwami bw'Abatambyi. Akunda kwita ku boroheje hanyuma y'abandi kandi yubaha abantu bose akumva yabana n'abantu bose amahoro. "Niba bishoboka mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose" (Abaroma 12:18). Ibintu bimufasha kuruhuka ni ukumva indirimbo z'Imana, gusoma ibitabo no gutembera.

Index 10

Musenyeri wa EAR Kigeme ashyikiriza impano Musenyeri Vincent n'umuryango we

Mu ijambo rye, Musenyeri Vincent yavuze ko ubuyobozi bwe buzarangwa no kwita ku gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana mu matsinda ; kugeza Ijambo ry’Imana mu miryango ; gushinga Paruwasi nshya aho EAR itaragera ; kubaka ibikorwa remezo ku biro bya Diyoseze no muri za Paruwasi ; kubaka amacumbi y’abapasiteri ; kwigisha abakozi b’Itorero ; kwita k’uburezi ; etc.

Intego ya Musenyeri Vincent y'Ubwepisikopi ni: « UWITEKA NIWE MBARAGA ZACU » (DEUS NOSTER FORTITUDO).

Index 9

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kurobanura Musenyeri Vincent

Img 0022Goys & Girls Brigade niyo yasusurukije ibi birori

Index 7Abafasha b'Abepisikopi ba EAR

Img 2Mothers Union yari yabukereye

Index 5Img 0035Abakristu bari baje ari benshi

Add a comment