Créer un site internet

Siyoni photo 2

IBIKORWA BY’INGENZI DIYOSEZE SHYOGWE YAGEZEHO MU MYAKA 25 IMAZE IYOBOWE NA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI DR. KALIMBA JERED

EAR Diyoseze Shyogwe yashinzwe ku itariki ya 09/08/1992, itangirana na Paruwasi 13. Ubu ifite Paruwasi mirongo itatu n'umunani (38) n’Ubucidikoni butanu (5), hamwe n’abakristu 27.000, bose hamwe bari mu Turere tune: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, na Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Umwepisikopi wayo wa mbere yabaye Samuel MUSABYIMANA wayiyoboye guhera mu 1992 kugera mu 1994. Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered KALIMBA yatangiye kuyobora Diyoseze ya Shyogwe guhera ku itariki ya 15/06/1997. Kuri iki cyumweru gishize, tariki ya 14 Kanama 2022, EAR Diyosezi ya Shyogwe yijihije Yubile y’imyaka 30 imaze ishinzwe, n’imyaka 25 Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. KALIMBA Jered amaze ayiyoboye. Muri iyi nyandiko turagaruka ku bikorwa by’ingenzi byagezweho muri iyo myaka. Xtians s

Ibikorwa bya Diyoseze ya Shyogwe mu myaka 30 ishize bikubiye mu nkingi enye (4) z’ingenzi: Uburezi; Ivugabutumwa, Ubuvuzi, Iterambere, n’Ubumwe n’ubwiyunge. Mu bijyanye n’UBUREZI, Diyoseze ya Shyogwe irishimira ko ubu ifite amashuli 33, harimo Ishuli Rikuri rya “Hanika Anglican Integrated Polytechnic”; amashuli yisumbuye, abanza n’ay’imyuga. Usibye kwigisha abalayiki, Diyoseze ya Shyogwe yigishije abapasiteri benshi, ku buryo ubu ifite abarenga 50 baminuje muri Tewolojiya, harimo 3 bafite PhD.

Mytec

Inyubako z'Ishuli rya MYTEC i Muhanga

Hanika aipHanika AIP

Mu IVUGABUTUMWA, umubare w’abakristo wariyongereye ku buryo bugaragara (Paruwasi ziva kuri 13 zigera kuri 38). Hubatswe insengero nyinshi kandi zigezweho. Hashinzwe Studio igezweho (Revival Studios), ifasha mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse ikaba ifasha korali n’abaririmbyi ku giti cyabo gusohora indirimbo. Diyoseze yashinze Ishuli rya Bibiliya n’Amajyambere (Bible and Development School) rihugura Abavugabutumwa n’Abalimu b’amakanisa.

Img 20201221 wa0012

Urusengero rwa Paruwasi ya Shaki-Ubucidikoni bwa Ndiza

Gikomero churchUrusengero rwa Paruwasi ya Gikomero-Ubucidikoni bwa Shyogwe

NyamaganaUrusengero rwa Paruwasi ya Nyamagana-Ubucidikoni bwa Hanika

SiyoniUrusengero rwa Paruwasi ya Gitrama-Ubucidikoni bwa Gitarama

Church building nyarugengeUrusengero rwa Paruwasi Nyarugenge-Ubucidikoni bwa Nyarugenge

Mu BUZIMA, Diyoseze ya Shyogwe ifite ibigo nderabuzima 3 (Shyogwe, Gikomero, na Hanika). Ifite amavuriro y’ibanze (Health Posts) atandatu (6): Mbayaya, Gasharu, Shaki, Nyarurama, Kibinja, na Gahogo.

Gikomero hc

Ikigo Nderabuzima cya Gikomero

Shyogwe hcIkigo Nderabuzima cya Shyogwe

GasharuIvuriro ry'Ibanze rya Gasharu

Mu birebana n’ITERAMBERE, Diyoseze ya Shyogwe yatangije imishinga ibyara inyungu ikurikira: Uruganda ruciriritse rutunganya imbuto (Unite de Transformation semi-Industrielle (UTSI); Muhanga Youth Technology Centre (MYTEC); Muhanga Improved Local Technologies (MILTEC); Mbayaya Farm and Training Centre; Halleluiah Training Centre; na Low Price Ltd. Mu bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Diyoseze yatangije imishinga 10 iterwa inkunga na Compassion International ikurikira: Hanika; Nyamagana; Gitarama; Runda; Gikomero; Gahombo; Nyarugenge; Shyogwe; Shaki; na Nyabinoni. Muri uru rwego kandi, Diyoseze ya Shyogwe itewe inkunga na Hope International yabumbiye abakristo mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya (Saving & Credit Cooperatives) akorera hirya no hino muri Paruwasi. Hari kandi Gahunda yita k’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi (Healthy Mums Program). Diyoseze ya Shyogwe yita k’ubuzima bw’imiryango binyuze muri Mothers Union, Fathers Union; Youth Union; Elders Union; na Kids Union. Diyoseze ifasha abatishoboye mu bikorwa bitandukanye harimo kububakira; kuboroza amatungo; kurihira abana amafaranga y’ishuli; kubarihira ubwisungane mu kwivuza ; etc.

Ntawavuga iterambere atitaye ku kubungabunga ibidukikije. Muri uru rwego, Diyoseze ya Shyogwe yatangije: Umushinga wo kugabanya ibicanwa hifashishije ishyiga ryitwa “Canarumwe” (Improved Cooking Stove); Umushinga wo gufasha abaturage gutunganya amazi yo kunywa hifashishijwe utuyunguruzo twitwa “water filters”; Umushinga wo gutunganya imyanda  (West Management); Umushinga wo kurwanya isuri no gutera amashyamba; n’umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku zuba. Twabamenyesha ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’icyaro no kubungabunga ibidukikije, Diyoseze ya Shyogwe ifatanyije na Diyoseze ya Butare, Cyangugu na Kigeme, zatangije ikigo kitwa Rural Development Inter-diocesan Service (RDIS).

Htc

Halleluiah Training Centre

Img 20180216 085353Img 20180216 085432Bimwe mu bikorwa na UTSI

Mu bijyanye n’UBUMWE N’UBWIYUNGE; nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Diyosezi ya Shyogwe yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhuza Abanyarwanda, gufasha Abacitse ku icumu kuzamura imibereho, isanamitima, ivugabutumwa muri za gereza, ibikorwa byo kwibuka; etc.

Gift

Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyabereye i Shyogwe, Diyoseze yaremeye Uwacitse ku icumu

Pastors 1Ntitwarondora ibikorwa byose Diyoseze ya Shyogwe yakoze muri iyi myaka 30 ishize ngo tubirangize-Twavuzemo bike. Ubuyobozi bwa Diyoseze hamwe n’Abakristo bose barashima Imana yabafashije kubigeraho. Ibi bikorwa kandi ntibyashoboraga kugerwaho iyo tutagira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame. Hamwe n’abandi bafanya, Imana ikomeze kubagenda imbere.

Twongeye kwifuriza Yubile Nziza Nyiricyubahiro Musenyeri Dr Jered KALIMBA, Abapasitori, n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Shyogwe. Imana ihabwe icyubahiro muri byose!

Amwe mu mafoto yafashwe ku wa 14/08/2022 ku munsi mukuru wa Yubile

Bishop jered kalimbaBishop jered 2Arch bish laurent mbandaDeaconsPastors

Arch. SEHORANA Joseph
Acidikoni wa Hanika, akaba na
Chancellor wa EAR, Shyogwe

Add a comment