Créer un site internet

Book cover comp

GUKIZWA MU GIHE CY’AKAGA : IGITABO GISHYA CYANDITSWE NA ACIDIKONI SEHORANA JOSEPH

Arch. SEHORANA Joseph amaze kwandika igitabo gishya cyitwa : « GUKIZWA MU GIHE CY’AKAGA ». Muri iki gitabo gikubiyemo ibibwiriza 100 yanditse mu gihe cya Covid-19 (2020-2021), Arch. Joseph agaruka ku buryo Abakirisitu bakwiye kwitwara mu bihe bigoye.

Izina ry’iki gitabo, Joseph yarikomoye ku buryo Abanyarwanda batandukanye bitwaye mu gihe cy’umwaduko wa Covid-19. Muri iki gihe, habaye gucika intege gukomeye ku bakristo bari bafite ukwizera kujegajega-Bamwe biyambuye umwambaro w’ubukristo, abandi bibagirwa inshingano zabo. Inyigisho ziri muri iki gitabo zigamije gufasha abasomyi kurushaho kugira ukwizera gushinze imizi, haba mu bihe by’amahoro cyangwa by’amage.

Iki ni igitabo buri mukristo akwiye gutunga-Igitabo kimusobanurira  neza uko akwiye kubaho ubuzima bwe bwa buri munsi nk’umuntu w’Imana; mu gihe cy’umunezero, mu bubabare, mu byiza no mu bibi. Igitabo kigutera gutekereza uko wakwifata mu gihe Imana isa nk’aho ititaye ku gusenga kwawe. Ni gute wakomeza kugira ukwizera mu gihe hari ibiguca intege? Ni gute utasubira inyuma? Ni gute gutsindwa byagufasha gutera intambwe igana imbere no gushyiraho urufatiro rwo gutsinda ejo hazaza?

Ibi ni bike mu byiza by’iki gitabo, ariko kirimo byinshi kandi bisobanutse byadufasha kubaho ubukristo butari ubw’amagambo. Akandi kamaro k’iki gitabo ni uko kizatuma ibibwiriza bigikubiyemo bigera no ku bantu badafite ubushobozi bwo gukoresha interineti. Sinshidikanya ko iki gitabo kizafasha mu guhindurira benshi kuri Kristo. Kizafasha abakristo kurushaho gushinga imizi mu kwizera. Iki gitabo na none gishobora gufasha abashumba n’abavugabutumwa mu gutegura inyigisho zabo.

Ndashishikariza abantu bose muri rusange, by’umwihariko abakristo, abashumba n’abavugabutumwa gusoma iki gitabo. Ugikeneye wabariza kuri aderesi zikurikira:

Archdeacon SEHORANA Joseph
Téléphone: 0788730061
E-Mail: sehojo2007@yahoo.fr / joseph@sehorana.com
Website: http://www.sehorana.com/
Facebook: Sehorana Joseph
Instagram: Sehorana Joseph
YouTube: Sehorana Joseph
Twitter: @sehorana

 

Add a comment