Créer un site internet

Cov photo

EAR DIYOSEZE YA SHYOGWE : ABAYOBOZI BO MU BUCIDIKONI BWA HANIKA MU MWIHERERO WO KWIGA KU NGAMBA ZO GUKUZA ITORERO

Uyu munsi tariki ya 28 Ukuboza 2022, abayobozi batandukanye bo muri EAR Shyogwe, Ubucidikoni bwa Hanika, bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe, ngo baganire ku ngamba zo gukuza itorero.

Img 3Uwo mwiherero wabereye ku Cyicaro cy’Ubucidikoni, giherereye mu Mujyi wa Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Abitabiriye uwo mwiherrero ni abayobozi ba Paruwasi n’Ububwiriza ; abarimu b’amakanisa ; abakuru b’abakristo muri Paruwasi & Ububwiriza ; n’bagize komite nyobozi za Paruwasi n’Ububwiriza. Uwo mwiherero kandi witabiriwe n’Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Hanika ; Abavugizi babiri ba Diyoseze bungirije ; Umuyobozi ushinzwe Ivugabutumwa muri Diyoseze; n’Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere muri Diyoseze. Im1

Umwiherero w’Abayobozi bo mu Bucidikoni bwa Hanika wari ufite intego igira iti : « Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa » (Ibyak 20 :35) ; iyi akaba ari nayo ntego Diyoseze ya Shyogwe izagenderaho mu mwaka wa 2023 mu rwego rw’ivugabutumwa. Iyi ntego tuzayigenderaho hagamijwe ko turushaho kuba itorero tyitunze, ridasabiriza, rikura rikagera aho ritaragera, rikora ibikorwa by'urukando, ritanga rikazana imigisha muri ryo n'aho riherereye. Img 0004

Mu mwaka wa 2023, Diyoseze izashyira imbaraga mu bikorwa bikurikira: Kubyutsa abakristo baguye; kunoza gahunda y'amatoreroshingiro; gutoza abakristo bose gushyigikira umurimo w'Imana no gutanga icyacumi n'andi maturo uko bikwiriye; kuzana abantu bashya kuri Yesu; kwita ku bana, urubyiruko, abagore n'abagabo n'abageze mu zabukuru mu rwego rwo gukomeza ukwizera n'imyitwarire bya gikristo, urukundo, amahoro n'imibereho myiza mu muryango; kubaka insengero zijyanye n'igihe no gutuganya izisanzwe ziriho zakinzwe zikuzuza ibisabwa ngo zongere gukoreshwa; no kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti by'amashyamba n'ibiti by'imbuto ziribwa ku butaka bw'itorero no ku butaka bw'abakristo.

Twasoza tubamenyesha ko abitabiriye umwiherero w’abayobozi bo mu Bucidikoni bwa Hanika bunguranye inama ku buryo bwo kubyaza umusaruro umutungo w’itorero (abantu n’ibintu) hagamijwe kuryongerera ubushobozi ; impamvu zituma itorero ritaguka uko bikwiriye ; n’ingamba zigamije gukuza itorero mu bwiza no mu bwinshi. Umwiherero warangiye abawitabiriye bafashe ingamba zitandukanye, harimo izi zikurikira : gukora igenamigambi ry’igihe kirekire rigaragaza ibikorwa bitandukanye bigamije gukuza itorero ; kurushaho kunoza imikorere y’amatorero shingiro ; gusobanurira abayobozi batandukanye inshingano zabo no gushyiraho uburyo bwo kugenzura uko bazishyira mu bikorwa ; kunoza imikoranire y’abayobozi n’abakristo; gukorera imirimo mu byiciro bitandukanye by’abakristo (Ihuriro ry’abana ; Ihuriro ry’urubyiruko ; Ihuriro ry’abagabo ; Ihuriro ry’abagore ; Ihuriro ry’abasheshe akanguhe ; n’ibindi. Nyuma y’uyu mwiherero, abayobozi ba Paruwasi n’Ububwiriza basabwe gutegura inama zaguye zizakomeza kuganirirwamo uko hafatwa ngamba zo gukuza itorero. Umwiherero nk’uyu utaha uzongera kuba nyuma y’amezi atatu.Img 21

Arch. Joseph SEHORANA
Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Hanika

 

Add a comment