Créer un site internet

Bish jered 2 2

EAR DIYOSEZE SHYOGWE YIJIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 30 IMAZE, N’IMYAKA 25 MUSENYERI DR. KALIMBA JERED AMAZE AYIYOBOYE

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022, EAR Diyosezi ya Shyogwe yijihije Yubile y’imyaka 30 imaze ishinzwe, n’imyaka 25 Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. KALIMBA Jered amaze ayiyoboye.

Ibyo birori byabereye i Muhanga, muri Paruwasi ya Gitarama (Cyakabiri). Byabimburiwe n’iteraniro ryo gushima Imana, aho Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered KALIMBA yanarobanuriye Abapasiteri babiri (2) n’Abadiyakoni makumyabiri (20).Ordained pastors

Cover photo 2

Ibyo birori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, barimo Nyiricyubahiro Musenyeri Laurent MBANDA, Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda; Abasenyeri ba Diyoseze zitandukanye z’Itorero Angilikani ry’u Rwanda hamwe n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, Abayobozi b’Amatorero atandukanye yo mu Rwanda; Abayobozi batandukanye b’imiryango ishamikiye ku idini;  Abapasiteri n’Abakristo baturutse hirya no hino muri Diyoseze ya Shyogwe no mu zindi Diyoseze z’Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Hari Kandi Abayobozi bo mu Butegetsi bwite bwa Leta barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; Abayobozi b’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza na Kamonyi; Intumwa ya RGB; etc. Bish lm

Bishop rukamba

Bishops

P1 1

Gov officials

M muhanga

Peace lovers

Xtians 2

Nyiricyubahiro Musenyeri Laurent MBANDA (wari umuvugabutumwa w’uwo munsi), ashingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 1: 1-10 no mu Bakolosayi 3:18-25, yatanze ubutumwa bw’ingenzi bukurikira:

Abakozi b’Imana bagomba kumenya uwo bakorera. Bagomba kuba koko abakristo buzuye kandi bagakora ibihuye n’abo bari bo muri Kristo-Yesu. Ntibakwiye gukorera ku jisho ry’umuntu uwo ari we wese; ngo umuntu abe yakwibaza ati “ubundi ndakuramo iki”? Ibyo byaba ari ubucanshuro! Umukozi w’Imana agomba kurangwa no kwitanga, ubushake, umurava, umutima ukunze (commitment, passion), kwiyemeza, ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kubijyamo wese, kubamo neza. Umukozi w’Imana agomba kurangwa n’umurimo unoze (excellence). Ntakwiye kuba “mpemuke ndamuke”; akwiye kumenya uwo akorera. Igifite agaciro si “titles”, ahubwo igikuru ni ukumenya uwaguhamagaye n’icyo agushakaho. Ukwiye kumenya ko atari “Archbishop” cyanga “Bishop” baguhamagaye-Ni ijwi ry’Imana ryaguhamagaye, bityo aho kwijujuta mu murimo, wakagombye gusubira k’Uwaguhamagaye mukajya inama y’igikwiye gukorwa (mu isengesho). Umukozi w’Imana agomba kumenya ko adashobora gukora wenyine-akeneye “community, team”, abamwuzuza. Kubera iyo mpamvu, umukozi w’Imana akwiye kumenya guhitamo abo bakorana umurimo. Ikindi cy’ingenzi k’umukozi w’Imana ni uko akwiye guhora yiringiye ko Imana izamushoboza ibyo yamuhamagariye. Ibanga ryo kuzuza inshingano riri mu bintu bibiri bikurikira: kuba umwizerwa imbere y’Imana n’abantu (1), no gukorera abandi (2). Ijambo ry’Imana ritubwira ko ushaka kuba mukuru akwiye kuba umugaragu w’abandi.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yibanze kuri ibi bikurikira:

Yashimye Itorero Angilikani ry’u Rwanda muri rusange, na Diyoseze ya Shyogwe by’umwihariko, kubera imikoranire myiza na Leta. Yashimye ko Diyoseze ya Shyogwe ibwiriza Ubutumwa Bwiza mu bikorwa (atari mu magambo gusa). Yavuze ko Leta yishimira ibikoprwa bya Diyoseze ya Shyogwe cyane cyane mu burezi, ubuvuzi, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Yavuze ko ivugabutumwa rifite akamaro ko gutuma umukristo agira indangagaciro nziza, bityo akaba n’umuturage mwiza. Yarangije yizeza ubufatanye abarobanuwe mu murimo Imana yabahamagariye.

Mu Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri, Dr Jered KALIMBA, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe:

Bish jered 2

Yashimye Imana yamushoboje gukora umurimo mu myaka 25 amaze ari Umushumba wa Diyoseze Shyogwe. Yavuze ko hahushye umuyaga mwinshi, ariko Imana ikaba itarahwemye kubana na we. Yashimye kandi Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubw’imiyoborere myiza n’umutekano useseye yahaye Igihugu cyacu, bityo n’amatorero akaboneraho kugera ku ntego zayo. Yashimye kandi abo bakoranye umurimo, cyane cyane abo batangiranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yashimye kandi abafatanyabikorwa n’imiryango nterankunga bafashije kugira ngo Diyoseze ya Shyogwe igere aho igeze. Mu bikorwa Nyiricyubahiro Musenyeri Dr Jered Kalimba ashimira Imana ko yagejeje kuri Diyoseze ya Shyogwe mu myaka 25 amaze ayiyoboye, harimo ibijyanye n’uburezi; ivugabutumwa, iterambere, imibereho myiza y’abaturage, etc.

Mu jambo Nyiricyubahiro Musenyeri Dr Laurent MBANDA, Umwepisikopi Mukuru wa EAR yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, yagarutse kuri ibi bikurikira:

Yashimye Imana kubyo Itorero Angilikani ry’u Rwanda muri rusange rimaze kugeraho, ndetse n’ibyo Diyoseze ya Shyogwe yagezeho mu gihe cy’imyaka 25 Nyiricyubahiro Dr Jered KALIMBA amaze ayiyobora. Ubu EAR ifite Amakanisa arenga 2230; Abakristo barenga 1.200.000; Diyoseze 13; Amashuli y’inshuke arenga 600; Amashuli abanza arenga 310; Amashuli yisumbuye arenga 117; Amashuli makuru 3; Ibigo Nderabuzima birenga 10; Amavuriro y’ibanze arenga 19; Ibitaro bya Kigeme na Gahini; etc. Nyiricyubahiro Musenyeri Laurent Mbanda yarangije avuga ko mu byo dukwiye kwishimira harimo n’inama ya GAFCON izabera i Kigali muri uyu mwaka, asaba ko abakristo bakomeza kuyisengera.

Tugarutse kuri Diyoseze ya Shyogwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jered KALIMBA, twakwibutsa ko iyo Diyosezi yatangiye ku itariki ya 09/08/1992, itangirana na Paruwasi 13. Ubu ifite Paruwasi mirongo itatu n'umunani (38) n’Ubucidikoni butanu (5), hamwe n’abakristu 27.000 bose hamwe bari mu Turere tune: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, na Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Umwepisikopi wayo wa mbere yabaye Samuel MUSABYIMANA wayiyoboye guhera mu 1992 kugera mu 1994. Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered KALIMBA yatangiye kuyobora Diyoseze ya Shyogwe guhera ku itariki ya 15/06/1997.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Diyosezi ya Shyogwe yagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yagize kandi uruhare mu iterambere ry'abaturage, cyane cyane abatuye mu Turere ikoreramo, binyuze mu bikorwa by’Ivugabutumwa; Ubuvuzi, Amahugurwa, n'Uburezi.

Yubile Nziza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Dr Jered KALIMBA, ku Bapasitori, n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Shyogwe. Imana ihabwe icyubahiro muri byose!

Arch. SEHORANA Joseph
Acidikoni wa Hanika, akaba na
Chancellor wa EAR, Shyogwe

Add a comment