Créer un site internet

Filles shyogwe 2 1

DIYOSEZE YA SHYOGWE YASHOJE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE GUKUMIRA INDA ZITERWA ABANGAVU, KURWANYA IBIYOBYABWENGE, N’ICURUZWA RY’ABANTU

Mu rwego rwo gukumira inda ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge, n’icuruzwa ry’abantu, EAR Diyosezi ya Shyogwe yateguye ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu marushanwa y’umupira w'amaguru yahuje urubyiruko rwo muri paruwasi zitandukanye.

Ni muri urwo rwego, uyu munsi, tariki ya 30 Kanama 2022, habaye imikino ya nyuma (final). Mu bahungu, Ubucidikoni bwa Hanika bwahuye n’Ubucidikoni bwa Nyarugenge; naho mu bakobwa Ubucidikoni bwa Gitarama buhura n’Ubucidikoni bwa Shyogwe. Iyo mikino yabereye ku kibuga cya GS Shyogwe (giherereye mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga). Mu bahungu umukino warangiye Ubucidikoni bwa Nyarugenge butsinze Ubucidikoni bwa Hanika ibitego bibiri (2) kuri kimwe ; naho mu bakobwa Ubucidikoni bwa Shyogwe butsinda Ubucidikoni bwa Gitarama ibitego bitanu (5) kuri zeru (0). Img 65

Mu bahungu Ikipe y'Ubucidikoni bwa Nyarugenge niyo nyegukanye igikombe

Img 73Ikipe y'abakobwa bo mu Bucidikoni bwa Shyogwe niyo yegukanye igikombe

Imikino yabanjirijwe n’ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, n’icuruzwa ry’abantu. Mu baganirije urubyiruko rwari rwitabiriye iyo mikino harimo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Shyogwe ; Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ; Umuyobozi wa Police wungirije ushinzwe ubukangurambaga mu Karere ka Muhanga, hamwe n’Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga. Muri rusange byose byagenze neza.

Img 23

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Shyogwe yaganirije urubyiruko rwitabiriye iyi mikino

Img 0023Mayor w'Akarere ka Muhanga

Img 33Umuyobozi wa Police wungirije mu Karere ka Muhanga atanga ikiganiro

Img 0027Umuyobozi wa RIB i Muhanga atanga ikiganiro

ANDI MAFOTO

Img 0002Img 7Img 8Img 10Img 0012Img 0015Img 0029Img 36Img 52

Add a comment