Picture1

ABAYOBOZI BAKURU B’UMURYANGO W’ABUBATSE INGO (MOTHERS’ UNION) MU BUCIDIKONI BWA HANIKA BASUYE PARUWASI YA KIROMBOZI

None tariki ya 08 Mutarama 2023, itsinda ry’abagore 20 rigizwe n’abayobozi bakuru b’Umuryango w’abubatse ingo za gikristo (Mothers’ Union) bo mu Bucidikoni bwa Hanika basuye Paruwasi ya Kirombozi.

Abo bagore bibumbiye mu itsinda ryitwa “ABINGINZI”, akaba ari abagore bubakanye n’abapasitori hamwe n’abagore bahagarariye abandi muri Paruwasi zigize Ubucidikoni bwa Hanika. Itsinda ry’Abinginzi rigamije gusengera umurimo w’Imana; gusigasira umuryango, no kwiteza imbere.Picture2

Mu gusura Paruwasi ya Kirombozi, iryo tsinda ryari riyobowe na Madamu DUSHIMIMANA Clementine (Madamu wa Acidikoni w’Ubucidikoni bwa Hanika), ari kumwe na Rev. Claudine MUKAWERA, Umukozi mu Biro bya Mothers Union muri Diyose ya Shyogwe, hamwe na Madamu DUSENGIMANA Marie Josee, Umuyobozi wa Mothers Union mu Bucidikoni bwa Hanika. Iryo tsinda  ryakiriwe na Pasteur NTAGANDA Celestin, Umuyobozi wa EAR Paruwasi ya Kirombozi, hamwe n’imbaga y’Abakristo mu iteraniro ryabereye ku Cyicaro cya Paruwasi giherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, Akagali ka Nyarurama, Umudugudu wa Rugote. Picture3

Urugendo rw’iri tsinda muri Paruwasi ya Kirombozi rwari rugamije ivugabutumwa, gukangurira imiryango kwimakaza imibanire myiza, hamwe no gutera ingabo mu bitugu abakristo mu bikorwa barimo byo gutunganya urusengero. Picture5

Ubutumwa Pasteur Claudine yagejeje ku bakristo ba Paruwasi ya Kirombozi yabushingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka mu Kuva 14:16-31. Intego ye yari ku murongo wa 24 ahagira hati: “Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y'umuriro n'igicu, yitegereza ingabo z'Abanyegiputa bacikamo igikuba.” Ahereye kuri uwo murongo, yakanguriye abakristo ba Paruwasi ya Kirombozi kwiyungamo imbaraga bagakomeza gushishikarira gukora umurimo w’Imana, kabone nubwo baba bahura n’inzitizi zitandukanye, harimo ubukene, uburwayi; n’izindi. Uko Uwiteka yitamururiye Abisirayeli niko yakwitamururira buri wese umutakiye. Uwiteka yitamururira uwo baziranye. Niyo mpamvu buri wese asabwa kwakira Yesu ngo babane mu buzima bwa buri munsi. Usibye Ubutumwa Bwiza abashyitsi bagejeje ku bakristo ba Paruwasi ya Kirombozi, batanze n’inkunga zitandukanye zigamije gushyigikira umulimo w’Imana muri iyo Paruwasi. Buri wese yitanze bitewe n’uko yakozwe ku mutima: Hari abitanze sima zizakoreshwa ku rusengero; amarangi azasigwa mu rusengero; kugura amadirishya; gufasha imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana; gutaka urusengero (decoration); etc. Picture6

Abayobozi n’abakristo ba Paruwasi ya Kirombozi bishimiye uruzinduko rw’abayobozi ba Mothers Union muri Paruwasi yabo. Turashima Imana cyane kubw’uru rugendo, kandi buri wese wagize uruhare kugira ngo rushoboke Imana imuhe umugisha.Rose

Arch. Joseph SEHORANA

Add a comment