ABAPASITORI N’ABAKRISTO B’I SHYOGWE BAKIRANYE UBWUZU ACIDIKONI SEHORANA JOSEPH N’UMURYANGO WE
- By Joseph Sehorana
- On 04/04/2023 at 08:28
- 0 comments
None tariki ya 2 Mata 2023, Abakristo ba EAR Paruwasi ya Shyogwe n’Abapasitori bo mu Bucidikoni bwa Shyogwe bakiriye ku mugaragaro Ach. SEHORANA Joseph n’umuryango we.
Ach. Joseph yatumwe kuyobora Ubucidikoni bwa Shyogwe na Paruwasi ya Shyogwe guhera tariki ya 26 Mutarama 2023. Umuhango wo kumwakira wabereye muri Paruwasi ya Shyogwe, witabirwa n’abakristo benshi hamwe n’Abapasitori bose bo mu Bucidikoni bwa Shyogwe.
Mu Ijambo ry’Imana Ach. Joseph yagejeje ku bakristo bitabiriye iryo teraniro, yabashishikarije kurushaho kwicisha bugufi no kunga ubumwe. Ubutumwa yatanze bwari bushingiye ku murongo wa 5 n’uwa 6 mu gice cya 2 cy’Urwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa.”
Abakristo ba EAR Paruwasi ya Shyogwe n’Abapasitori bo mu Bucidikoni bwa Shyogwe bakiriye neza Arch. Joseph kandi bamusezeranya ubufatanye hagamijwe gukomeza kubaka umulimo w’Imana. Shyogwe yabaye Paruwasi mu 1957. Ubu ifite abakristo 1386 bagabanyije mu Makanisa ane ariyo: Shyogwe, Karama, Murambi na Rucunshu. Shyogwe iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe.
Add a comment