Créer un site internet

Cov im

ABAPASITERI, ABAKURU B’IMIRIMO, N’ABO BUBAKANYE BO MU BUCIDIKONI BWA HANIKA BASUYE EAR/DIYOSEZE MISIYONERI KARONGI (AMAFOTO)

None tariki ya 18 Nzeri 2022, itsinda ry’abantu 42 rigizwe n’abapasiteri, abakuru b’imirimo n’abo bubakanye bo mu Bucidikoni bwa Hanika/EAR Shyogwe ryasuye EAR, Diyoseze Misiyoneri Karongi.

Iryo tsinda ryari riyobowe na Acidikoni w’Ubucidikoni bwa Hanika ryakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Karongi hamwe n’imbaga y’Abakristo mu iteraniro ryabereye ku Cyicaro cya Diyoseze kiri mu Mujyi wa Karongi.

Img 11

Urwo rugendo rwari rugamije ivugabutumwa, gushimangira umubano hagati ya EAR Karongi na EAR Shyogwe muri rusange, by’umwihariko hagati ya EAR Karongi n’Ubucidikoni bwa Hanika. Mu ijambo rye, Acidikoni w’Ubucidikoni bwa Hanika yashimiye Imana yabashoboje gukora urwo rugendo, Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Shyogwe wemeye ko rubaho, ndetse na Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Karongi n’abakristo b’iyo Diyoseze bemeye kubakira neza. Yashimye Imana ku ntera Diyoseze ya Karongi imaze gutera nyuma y’imyaka mike itangiye, avuga ko indi mpamvu nkuru y’urugendo rwabo ari ukumenyesha Nyiricyubahiro Musenyeri n’Abakristo bose ba Diyoseze ya Karongi ko umurimo bafite atari uwabo bonyine, ko Abakristo n’Abapasiteri bo mu Bucidikoni bwa Hanika biteguye gutanga umusanzu wabo igihe cyose bazabisabwa. Yaboneyeho gushyikiriza Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR, Diyoseze ya Karongi umuganda wabo ku nyubako y’urugo rwa Diyoseze.

Cov im

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Karongi yashimiye abashyitsi kubw’umuhate wo kuza kubashyigikira mu murimo utoroshye bfite muri Diyoseze Misiyoneri ya Karongi. Yavuze ko kugeza ubu umurimo ugenda neza kandi ko we n’itsinda ry’abayobozi bafatanya bishimira ibimaze kugerwaho. Yavuze ko yishimira uburyo yabanye n’abayobozi hamwe n’abakristo ba EAR Shyogwe igihe bakoranaga umurimo, akaba ariyo mpamvu n’ubu iyo ahageze yumva nta pfunwe afite kandi nabo baza i Karongi bakumva iri nko kujya iwabo. Nyiricyubahiro Musenyeri yashimye cyane umuganda w’Ubucidikoni bwa Hanika ku nyubako y’urugo rwa Diyoseze ya Karongi.

Img 0016

Nyuma y’iteraniro habaye ubusabane ndetse abashyitsi batemberezwa umujyi wa Karongi, banasura umuryango w’Umwepisikopi. Turashima Imana cyane, hamwe n’Abepisikopi bacu (uwa Shyogwe n’uwa Karongi) kubw’uru rugendo. Buri wese wagize uruhare kugira ngo uru rugendo rushoboke Imana imuhe umugisha.

Img 0111

Dore andi mafoto yaranze uyu munsi:

Img 0018Img 20Img 24Img 0024Img 0025Img 30Img 0032Img 0080Img 0095Img 0108Img 0098Img 0103Img 0104Img 0066Img 0105

Comments

  • Isachar MANIRAGUHA
    • 1. Isachar MANIRAGUHA On 19/09/2022
    IMANA IBAHE IMIGISHA KU BWO KUMVIRA IJWI RYAYO MUKAZA KUDUSURA. MWATUBEREYE AB'UMUMARO CYANE.
  • Methode
    • 2. Methode On 19/09/2022
    Venerable Joseph,

    Thank you so much for your visit. It was an overjoy to see all over you and it brought back good memories of my time of services in Shyogwe. Stay blessed

Add a comment