Créer un site internet

Joe na padiri

ABAKRISTO BO MU MURENGE WA MUKINGO BAHURIYE MU MASENGESHO YO GUSOZA ICYUMWERU CYO GUSABIRA UBUMWE BW’ABAKRISTO BUSHINGIYE KURI BIBILIYA

Uyu munsi tariki ya 29/01/2023, abakristo bo mu matorero atandukanye yo mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bahuriye hamwe mu giterane cyo gusoza ku mugaragaro  icyumweru cyahariwe gusengera ubumwe bw’abakristo bushingiye kuri Bibiliya, cyatangiye tariki ya 18/01/2023.

Iki cyumweru cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda) ku bufatanye n’Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Rwanda (Rwanda Interfaith Council-RIC). Intego y’icyo cyumweru yagiraga iti “Nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera” (Ezayi 1:17) Muri iki cyumweru, mu matorero atandukanye habaye amateraniro yo gusabira ubumwe bw’abakristo, hanyuma mu gusoza bahurira hamwe ku rwego rw’imirenge. Img 0038

Mu Murenge wa Mukingo, igiterane cyo gusoza icyumweru cyahariwe gusengera ubumwe bw’abakristo cyabereye mu Kagali ka Kiruri, ahitwa i Muturirwa. Amadini yitabiriye ni: EAR Paruwasi Butansinda; Joy Christian Church; Eglise Apostolic; Kiriziya Gaturika-Paruwasi ya Kigoma; Eglise Methodiste Libre, Paruwasi ya Butansinda; ADEPR-Itorero rya Kiruri na ADEPR- Itorero rya Kagwa. Img 0040

Iki giterane kitabiriwe n’abashyitsi batandukanye, barimo Umuyobozi w’Umurenge wa Mukingo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali, hamwe n’umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa waturutse i Kigali witwa ABINGENZI Gonzague. Uwo muvugabutumwa yatuganirije ku Ijambo ry’Imana dusanga mu Itangiriro 1:26-27, ahagira hati: “Imana iravuga iti ‘Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose.’ Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye.” Yasomye kandi amagambo dusanga mu Butumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana 1:1-3, ahagira hati: “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.Img 46

Ahereye kuri ayo magambo, umuvugabutumwa yibukije abantu ko twese twaremwe n’Imana nk’uko ibishaka; bityo tukaba tutagombye gutandukanywa n’uko turemye kandi nta ruhare twabigizemo. Yongeyeho ko dukwiye guhora tuzirikana ko twese turi mu rugendo rugana mu ijuru; ko tutari dukwiye kugira ishyaka ry’amadini dusengeramo atandukanye, ahubwo twari dukwiye kugira ishyaka ry’Imana duhuriyeho; buri wese mu Itorero akaba uwejejwe muri ryo. Img 0048

Umuyobozi wa RIC mu Murenge wa Mukingo hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge nabo bashimangiye ibyavuzwe n’umuvugabutumwa, bagaragaza akamaro ko gushimangira ubumwe bwacu. Ubwo bumwe bugomba gutuma tubana neza, bukagaragarira mu mibanire yacu na bagenzi bacu, ndeste no mu miryango yacu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo hamwe n’Umuyobozi wa RIC bose bishimiye iki gikorwa bashyigikira ko ibikorwa bihuza abakristo bo mu madini akorera mu Murenge byajya biba byibura buri gihembwe. Img 0058

Iki giterane cyasojwe no gutanga ituro ryo gushyigikira Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda hamwe n’isengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakristo. Muri rusange iki giterane cyagenze neza kandi kitabiriwe mu buryo bushimishije. Img 68

Img 0064Img 61Img 67

Arch. SEHORANA Joseph, RIC Mukingo

Add a comment